1 Uwo munsi Yesu ava mu nzu maze yicara ku nkengeero y'inyanja. 2 Abantu benshi baramwitooroora bimuteera kuja mu bwato maze yiicaramo, naho abo bantu bahagarara ku nkengeero. 3 Ababwira ibintu byinshi akoreesheje imigani ati,
"Nimwumve! Umubibyi yagiiye kubiba. 4 Ubwo yabibaga, imbuto zimwe zigwa mu nzira, maze inyoni ziraaza zirazirya. 5 Izindi mbuto zigwa ku kaara, maze zimera vuba, kuko ubutaka bwari buke. 6 Ariko izuuba rivuuye ziraraba, kuko imizi itaari igeze kure, ziruuma. 7 Izindi mbuto zigwa mu mahwa, amahwa arakura, arazipfukiriranya ntizaakura. 8 Izindi mbuto zigwa mu butaka bwiza maze zeera imbuto, zimwe ijana, izindi mirongo itandatu, izindi mirongo itatu.
9 Ufite amatwi yumva niyumve!"
10 Abiigiishwa be baramwegeera maze baramubaza bati, "Ni iki gituma ubiigiishiriza mu migani?"
11 Arabasubiza ati, "Mwebwe mwahaawe kumenya amabanga y'Ubwami bw'ijuru, ariko bo ntibaabihaawe. 12 Kuko abafite, bazongeererwa kandi bahaabwe byinshi, ariko abadafite, bazaakwa n'ico bafite. 13 Igituma mbiigishiriza mu migani ni uko ‘Bareeba ntibabone, baatega amatwi ntibumve kandi ntibasobaanukirwe.’ 14 Muri bo, hazuuzurizwa ubuhanuuzi bwa Yesaaya buvuga ngo,
‘Koko muzumva, ariko ntimuzaasobaanukirwa,
kandi muzaareeba, ariko ntimuzaabona.
15 Kuko imitima yaabo yiinangiye,
kandi amatwi yaabo akaba atumva neeza,
ndetse biipfutse amaaso, kugira ngo batareeba,
atari ibyo, amaaso yaabo yakareebye,
n'amatwi yaabo yakumviise,
kandi imitima yaabo igasobaanukirwa,
maze bakampindukira,
nkabakiza.’
16 Ariko mwebwe murahiirwa, kuko amaaso yaanyu arabona, kandi n'amatwi yaanyu arumva. 17 Ndababwira ukuri yuuko abahanuuzi benshi n'abantu bintungaane biifuuzaga kureeba ibyo mureeba, ariko ntibabibone, ndetse no kumva ibyo mwumva, ariko ntibabyumve.
18 Nuuko nimwumve ico umugani w'umubibyi umenyeesha. 19 Iyo umuntu yumviise ijambo ry'Imaana ariko ntaarisobaanukirwe, Umubi araaza agasahura ikibibwe mu mutima we, uwo ameze nk'imbuto zaabibwe ku nzira. 20 Naho izaabibwe ku kaara, ni uwumva ijambo ako kaanya akaryakiirana umuneezeero, 21 ariko ntirimwuzure ngo rishinge imizi, yiihangaana umwanya muto. Iyo haaje amakuba cangwa gutootezwa biteewe n'iryo jambo, uwo muntu ashooka avuuye mu kwizeera. 22 Naho izaaguuye mu mahwa, zisobaanura umuntu wumva neeza ijambo, ariko akiita ku by'isi maze irari ry'ubutunzi rikaniga rya jambo, maze ntiryere imbuto. 23 Naho izaabibwe mu butaka bwiza, abo ni abumva ijambo bakarisobaanukirwa, bakeera imbuto, umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu."
24 Yesu aciira abantu undi mugani ati, "Ubwami bw'ijuru bwagereranywa n'umuntu wabibye imbuto nziiza mu murima we. 25 Ariko abantu basinziiriye, umwanzi araaza abiba urumamfu mu ngano, maze ariigendera. 26 Ingano zimaze kumera no kugaragaza imbuto, urumamfu na rwo ruragaragara. 27 Abagaragu be baraaza baramubaza bati, ‘Daatabuja, ntiwari warabibye imbuto nziiza mu murima waawe? Noone se, urumamfu rwaje rute?’ 28 Arabasubiza ati, ‘Umwanzi ni we wabikoze.’ Abagaragu barongera bati, ‘Noone urashaaka ko tuja kururandura?’ 29 Ariko we arabasubiza ati, ‘Oya, muri uko kurandura urumamfu, mushobora kururandurana n'ingano. 30 Reka byombi bikurane kugeza igihe c'isaaruura, maze mu gihe co gusaaruura nzaabwira abasaaruuzi nti, nimubanze mutoranye urumamfu maze muruhambiremo imiganda murutwike, ingano muzihunike mu kigega canje.’ "
31 Yesu abaciira undi mugani ati, "Ubwami bw'ijuru bumeze nk'akabuto gato kitwa sinaapi ko umuntu yabibye mu murima we. 32 Ni ko kabuto gatooya kuruta izindi mbuto zoose, ariko iyo gakuze kaba igiti kinini gifite amashami ndetse inyoni zo mu kireere zaarika mu mashami yaaco."
33 Ababwira undi mugani ati, "Ubwami bw'ijuru bumeze nk'umusemburo umugore yavanze mo ibyibo bitatu by'ifu kugeza aho byose bitutumba."
34 Yesu yigishirizaga abantu benshi mu migani kandi ntaaco yiigiishije adakoreesheje imigani y'amarenga. 35 Uku kwari ukugira ngo iby'umuhanuuzi yavuze bisohore ati,
"Nzaabumbuura akanwa kanje mvuge mu migani y'amarenga.
Nzaamamaza ibyahishwe kuva isi ikiremwa."
36 Haanyuma asiga rubanda maze yinjira mu nzu. Nuuko abiigiishwa be baramwegeera, baramubaza bati, "Dusobaanurire umugani w'urumamfu mu murima."
37 Arabasubiza ati, "Uwabibye imbuto nziiza ni Umwana w'Umuntu, 38 umurima ni isi, imbuto nziiza ni abaana b'Ubwami, urumamfu ni abaana b'Umubi, 39 naho umwanzi wateeye urumamfu ni Seekibi, isaaruura n'imperuuka y'isi, naho abasaaruuzi ni abaamalayika. 40 Nk'uko urumamfu rukunganywa rukajugunywa mu muriro, ni nako bizaaba ku mperuuka y'isi. 41 Umwana w'Umuntu azoohereza abaamalayika be, maze batandukanye abo boose baatumye abandi bagomera Imaana hamwe n'inkozi z'ibibi, 42 maze babajugunye mu itanuura y'umuriro, aho bazaaririra bakahahekenyera ameenyo. 43 Ico gihe intungaane zizaarabagirana nk'izuuba mu Bwami bwa Se. Ufite amatwi ni yumve!
44 Ubwami bw'ijuru bumeze nk'ikintu c'agaciiro gihishwe mu murima. Iyo umuntu akiguuyeho, aragihisha maze akagenda n'umuneezeero mwinshi akaguriisha ibyo yari atunze byose kugira ngo abone uko yagura wa murima.
45 Byongeye kandi, Ubwami bw'ijuru bumeze nk'umucuruuzi washaakaga amabuye y'agaciiro meeza, 46 aboonye ibuye rimwe ry'agaciiro kanini, aragenda aguriisha ibyo atunze byose maze ararigura.
47 Byongeye kandi, Ubwami bw'ijuru bumeze nk'agatimba baajugunye mu nyanja kagafata isamaaki z'amooko yoose, 48 kaamara kuuzura, bakagakururira ku nkengeero, bakiicara, maze isamaaki nziiza bakazishira mu bisobane naho imbi bakazijugunya. 49 Uko ni ko bizaaba ku mperuuka y'isi. Abaamalayika b'Imaana bazaaza batandukanye intungaane n'inkozi z'ibibi 50 bazijugunye mu itanuura y'umuriro, aho bazaaririra bakahahekenyera ameenyo."
51 Yesu arababaza ati, "Ibi bintu murabisobaanukiwe?"
Baramusubiza bati, "Yee."
52 Arababwira ati, "Nuuko reero umwanditsi weese wiigiishijwe iby'Ubwami bw'ijuru yagereranywa na nyir'urugo wakuuye mu bubiiko ibisha n'ibishaaje."
53 Yesu amaze kubaciira iyo migani, ava muri uwo mwanya.
54 Aja mu tawuni y'iwaabo atangira kwigiishiriza abantu mu masinagoogi yaabo, maze baratangaara, baravuga bati, "Uyu mugabo akuura he ubu buhanga n'ububaasha bwo gukora ibi bitangaaza? 55 Uyu si umwana wa wa mubaaji? Nyina siyitwa Mariya? Beene se si Yaakobo, Yozefu, Simooni na Yuda? 56 Bashiki be ntidutuuranye na bo? Noone se yakuuye he ubuhanga n'ububaasha bwo gukora ibintu nk'ibi?" 57 Nuuko baramwanga.
Ariko Yesu arababwira ati, "Ntaahandi abahanuuzi basuuzugurirwa, keretse mu gihugu caabo ndetse no mu miryango yaabo." 58 Kandi ntiyongera kuhakorera ibitangaaza, abiteewe no kuteemera kwabo.