1 Yesu amanutse kuri uwo musozi, abantu benshi baramukurikira. 2 Maze haaza umubembe aramwegeera, aramupfukamira aramubwira ati, "Nyagasani, ubishaatse wankiza."
3 Yesu arambuura ukuboko amukoraho aravuga ati, "Ndabishaaka, kira!" Ako kaanya ibibembe bye birakira. 4 Nuuko Yesu aramubwira ati, "Uramenye ntihagire uwo ubwira, ariko, ugende wiyereke umuheerezabitambo, maze utange ituuro Moose yategetse, ribabeere iceemezo c'uko wakize."
5 Yesu ageze i Kaperenawumu, umutware w'abasirikare ijana aramwegeera, aramwinginga 6 aramubwira ati, "Nyagasani, nasize umugaragu wanje mu rugo aryamye, kandi arababara bikabije." 7 Yesu aramusubiza ati, "Ndaaza mukize." 8 Uwo mutware w'abasirikare ijana aramusubiza ati, "Nyagasani, ntibinkwiriye ko winjira mu nzu yanje, ahuubwo vuga ijambo ryawe gusa, umugaragu wanje arakira. 9 Kuko nanje ndi umuntu ufite ububaasha, kandi mfite abasirikare ntegeka. Iyo mbwiye umwe muri bo nti, ‘Genda,’ aragenda, naabwira undi nti, ‘Ngwino,’ akaaza, naabwira umugaragu wanje nti, ‘Kora iki,’ akagikora."
10 Yesu abyumviise, aratangaara abwira abaari bamukurikiye ati, "Ndababwira ukuri ko muri Isirayeli ntiigeze mbona umuntu ufite kwizeera nk'uku. 11 Kandi ndababwira yuuko benshi bazaaturuka iburasirazuuba n'iburengerazuuba, bagasangira na Aburahamu, Isaaka na Yaakobo mu Bwami bwo mu ijuru, 12 naho abaari baragenewe kuba abazunguura b'ubwo Bwami bakajugunywa hanze mu mwijima, aho bazaaririra bagahekenya ameenyo." 13 Nuuko Yesu abwira uwo mutware w'abasirikare ijana ati, "Genda, bikubeere nk'uko ubyizeeye." Muri ako kaanya, umugaragu we arakira.
14 Yesu ageze kwa Peetero abona nyirabukwe wa Peetero aryamye afite umuriro mwinshi. 15 Yesu amufata ukuboko, umuriro umuvamo, nuuko arahaguruka atangira kumuzimaanira.
16 Bugoroobye, baazana abantu benshi bateewe n'abadayimooni, nuuko yiirukana abadayimooni abakabukira, kandi abaari barwaye boose arabakiza. 17 Ibi byabaaye kugira ngo ibyavuzwe n'umuhanuuzi Yesaaya bisohore ngo, "Ubwe, yiishizeho ubumuga bwacu, yiikorera indwara zaacu."
18 Yesu aboonye ko akiikijwe n'abantu benshi, ategeka ko bambuka bakaja haakurya y'inyanja. 19 Umwe mu biigiishamategeko aramwegeera aravuga ati, "Mwigiisha, nzaagukurikira aho uzaaja hoose."
20 Yesu aramubwira ati, "Ibisamagwe bifite imyobo, kandi n'inyoni zo mu kireere zifite ibyari, ariko Umwana w'Umuntu ntaabwo afite aho arambika umusaya."
21 Undi mu biigiishwa be aramubwira ati, "Nyagasani, reka mbanze nje guhamba daata."
22 Ariko Yesu aramubwira ati, "Nkurikira, ureke abapfu bahambe abapfu baabo."
23 Nuuko Yesu agiiye mu bwato, abiigiishwa be baramukurikira. 24 Habyuka umuyaga mwinshi mu nyanja kugeza ubwo ubwato bwari bugiiye kurengerwa n'imivumba. Ariko Yesu we yari asinziiriye. 25 Nuuko baja aho ari maze baramukangura, baramubwira bati, "Nyagasani, dutabaare turarimbutse!"
26 Yesu arabasubiza ati, "Ni iki kibateeye ubwoba, mwa banyakwizeeraguke mwe?" Nuuko arahaguruka acaaha umuyaga n'inyanja, maze haratuuza caane.
27 Abantu boose baratangaara baravuga bati, "Uyu ni muntu ki utegeka imiyaga n'inyanja bikamwumvira?"
28 Yesu ageze haakurya mu gihugu c'Abagadareeni, abagabo babiri baari bateewe n'abadayimooni baaza bamusanga baturutse mu bituuro. Baari bateeye ubwoba, ku buryo ari nta muntu wari ukinyura muri iyo nzira. 29 Ako kaanya bateera heejuru bati, "Udushaakaho iki Mwana w'Imaana? Mbese uzanywe hano no kutwiciisha agashinyaguro igihe kitaraagera?"
30 Haafi aho haari umugana w'ingurube ziriisha. 31 Nuuko abo badayimooni binginga Yesu bati, "Nuutwirukana, utwohereze muri uriiya mugana w'ingurube."
32 Yesu arabasubiza ati, "Nimugende." Nuuko bava muri abo bagabo baja mu ngurube, maze umugana woose umanuka ku gacuri ugwa mu nyanja urarohama.
33 Abashumba baari baragiye izo ngurube barahunga. Bageze mu tawuni, bateekerereza abantu ibyabaye byose n'ibyerekeye ba bagabo baari bateewe n'abadayimooni. 34 Bityo abantu boose bo muri iyo tawuni baja gusanganira Yesu. Bamuboonye, baramwinginga ngo abaviire mu gihugu.