Publicidade

Mateus 11

1 Yesu arangije guha abiigiishwa be cumi na babiri ingenderwaho, avayo aja kwigiisha no kwamamaza Ubutumwa mu matawuni y'aho.

Yohaana Umubatiza Yoohereza Abantu kuri Yesu

2 Igihe Yohaana yari mu gihome, yumviise ibyo Kristo akora, amutumaho abiigiishwa be 3 baramubaza bati, "Mbese uri wa wundi ugomba kuzaaza, cangwa dutegereze undi?"

4 Yesu arabasubiza ati, "Nimugende mubwire Yohaana ibyo mwiyumviye n'ibyo mwiboneye, 5 impumyi zirahumuuka, abarema baragenda, ababembe barakira, abapfaamatwi barumva, abaapfuuye barazuurwa, n'abakene bakagezwaho Ubutumwa Bwiza. 6 Hahiirwa abo bizeera ibyanje badashidiikanya."

Yesu Ashiimagiza Yohaana Umubatiza

7 Abiigiishwa ba Yohaana bakiva aho, Yesu atangira kubwira abantu ibya Yohaana ati, "Mwagiiye mu butaayu kureeba iki? Urubingo ruhungabanywa n'umuyaga? 8 Noone se mwagiiye kureeba iki? Umuntu wambaye imyambaro y'agaciiro kenshi? Umva, abambara imyambaro ihenze baba ibwami. 9 Noone se mwagiiye kureeba iki? Umuhanuuzi? Yeego, ni koko ndababwira ko, ndetse aruta umuhanuuzi. 10 Uwo Yohaana Umubatiza ni we ibyanditswe bivuga, ngo,

‘Dore noohereje intumwa yanje mbere yaawe,

kugira ngo akubanzirize, maze agutungaanyirize inzira.’

11 Ndababwira ukuri yuuko, mu baabyawe n'umugore, hatiigeze kubaho umuntu ukomeye nka Yohaana Umubatiza, ariko nyamara, uworoheje mu bo mu Bwami bw'ijuru aramuruta. 12 Uheereye mu minsi ya Yohaana Umubatiza ukageza n'ubu Ubwami bwo mu ijuru buraharanirwa, intwari zibweguukanisha imbaraga. 13 Kuko abahanuuzi boose, n'amategeko byahanuuye kugeza igihe Yohaana yaziye. 14 Kandi niiba mushaatse kubyemera, uwo Yohaana ni we umeze nka Eliya wahanuuwe ko azaaza. 15 Ufite amatwi yumva, niyumve!

16 Ariko abantu b'iki gihe nabagereranya n'iki? Bameze nk'abaana biicaye mu maguriro bahamagarana bati,

17 ‘Twabavugirije imyironge, ntimwabyina.

Twateye indirimbo z'amaganya, ariko ntimwarira.’

18 Nk'uko Yohaana yaje atarya kandi atanywa, baravuga bati, ‘Afite dayimooni.’ 19 Umwana w'Umuntu aje arya kandi anywa, baravuga bati, ‘Dore, uriiya ni igisambo kandi ni umusinzi, n'inshuti y'abasoreesha n'abanyabyaha!’ Nyamara, ubwenge bugaragazwa n'imirimo yabwo."

Amatawuni Yanze Kwihana

20 Nuuko atangira gucaaha abatuuye mu matawuni yo yakoreyemo ibitangaaza byinshi, ariko bakanga kwihana. 21 Arababwira ati, "Muzaabona ishano mwa bantu b'i Koraziini mwe! Namwe ab'i Betsayida muzaabona ishano. Kuko ibitangaaza byakorewe muri mwe, iyo bikorerwa i Tiiro n'i Sidoni, abaaho baba barambaye ibiguniya baakisiiga itaazi nk'ikimenyeetso co kwihana. 22 Ariko ndababwira yuuko, ku munsi wo guciirwaho urubanza, bizooroha kwihanganira ab'i Tiiro n'i Sidoni kuruta mwe. 23 Kandi namwe ab'i Kaperenawumu,

mbese mushizwe heejuru ngo mugere ku ijuru?

Oya, muzaamanurwa mugezwe ikuzimu.

Kuko iyo ibitangaaza byabakorewemo bikorerwa i Sodomu, iba igihagaze kugeza nan'ubu. 24 Ariko ndababwira yuuko ku munsi wo guciirwa imanza, ab'i Sodomu baziihangaanirwa kurusha uko mwe muziihangaanirwa."

Yesu ni we Buruhuukiro

25 Ico gihe Yesu aravuga ati, "Ndagushiima Daata, Nyir'ijuru n'isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n'abahanga ukabihishuurira abaciiye bugufi. 26 Yeego, Daata, kuko ari ko wabishaatse.

27 Ibintu byose nabihaawe na Daata. Ntaawe uzi Umwana keretse Se, kandi ntaawe uzi Se keretse Umwana, n'uwo Umwana ashaatse guhishuurira se.

28 Nimuuze mwese abarushe n'abaremeererewe, ndabaruhuura. 29 Nimunyumvire kandi mundeebereho, kuko norooheje kandi nkaba nshiye bugufi mu mutima, ni ho muzaabona uburuhukiro mu mitima yaanyu. 30 Kuko kunkurikira bitaruhije, n'umutwaro wanje utaremeereye."

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-