1 Hashize iminsi itandatu, Yesu ajaana na Peetero, na Yaakobo na mwene nyina Yohaana maze abajaana ku mpinga y'umusozi mureemure, bonyine. 2 Nuuko ishusho ye ihinduka ukundi imbere yaabo, mu maaso he harabagirana nk'izuuba, n'imyambaro ye ireererana. 3 Muri ako kaanya Moose na Eliya barababonekera, bavugana na Yesu. 4 Nuuko Peetero abwira Yesu ati, "Nyagasani, ni byiza ko twibeera hano. Nuubishaaka, ngiiye kuubaka ibiraaro bitatu hano, kimwe caawe, ikindi ca Moose, n'ikindi ca Eliya."
5 Akivuga, igicu kibengerana kirababundikira, maze muri ico gicu havamo ijwi rivuga riti, "Uyu ni Umwana wanje nkunda caane, nimumwumvire!"
6 Abiigiishwa babyumviise, biituura haasi buubamye, bagira ubwoba bwinshi caane. 7 Ariko Yesu araaza abafataho, arababwira ati, "Muhaguruke, mwigira ubwoba." 8 Buubuuye amaaso, ntihaagira undi babona keretse Yesu wenyine.
9 Bakimanuka umusozi, Yesu arabiihanangiriza ati, "Ntimugire uwo mubwira ibyo mumaze kwerekwa, kugeza aho Umwana w'Umuntu azaaba amaze kuzuuka mu baapfuuye."
10 Nuuko abiigiishwa baramubaza bati, "Kuki Abiigiishamategeko bavuga ko Eliya ari we ugomba kubanza kuuza?"
11 Arabasubiza ati, "Ni koko Eliya akwiriye kubanza kuuza kandi agatungaanya ibintu byose, 12 ariko ndababwira yuuko Eliya yaaje ntibamumenye, ahuubwo bamugirira naabi uko biishaakiye. Uko ni ko n'Umwana w'Umuntu bagiiye kumubabaza."
13 Nuuko abiigiishwa bamenya ko uwo yavugaga ari Yohaana Umubatiza.
14 Bageze ku bantu benshi, umugabo yegeera Yesu, aramupfukamira, 15 maze aramubwira ati, "Nyagasani, girira umuhungu wanje imbabazi, kuko arwaye igicuri kikaba kimubabaza caane. Akunda kugwa mu muriro ndetse no mu maazi. 16 Namuuzaniye abiigiishwa baawe, ariko ntibaashobora kumukiza."
17 Yesu aramusubiza ati, "Yemwe bantu b'iki gihe batiizeera kandi baayobye, nzabaana namwe kugeza ryari? Nzabiihanganira kugeza ryari? Nimumunzanire hano." 18 Yesu acaaha ya dayimooni, maze imuvamo, umuhungu aheerako arakira.
19 Nuuko abiigiishwa biihereerana Yesu, baramubaza bati, "Kuki twebwe tutaashoboye kuyiirukana?"
20 Arababwira ati, "Ni ku bwo kwizeera kwanyu guke. Ndababwira ukuri, iyo ufite kwizeera naaho kwangana n'akabuto gato kitwa sinaapi, mwabwira uyu musozi muti, ‘Va hano uje hariiya,’ maze ukahaja, kandi ntaakizaabananira.
21 Ariko dayimooni nkiiyi ntishoborwa n'ikindi keretse gusenga no gusiiba."
22 Igihe abiigiishwa baari bateeraniye i Galileeya, Yesu arababwira ati, "Umwana w'Umuntu agiiye kugambanirwa kandi agabizwe abantu, 23 maze bamwice, ariko ku munsi wa gatatu azuurwe." Nuuko bagira agahinda kenshi.
24 Ubwo baari bageze i Kaperenawumu, abasoreesha b'umusoro w'Inzu y'Imaana basanga Peetero maze baramubaza bati, "Mbese umwigiisha waanyu atanga umusoro w'Inzu y'Imaana?"
25 Na we aramusubiza ati, "Yee, arawutanga."
Peetero yinjiye mu nzu, Yesu ni co yabanje kuvugaho, aramubaza ati, "Urateekereza iki Simooni? Ni bande bo abaami b'isi basaba imisoro cangwa amasoko? N'abaturage cangwa ni abanyamahanga?"
26 Peetero arasubiza ati, "Ni abanyamahanga."
Yesu aramubwira ati, "Nooneho reero abatuurage ntibagomba gusoreeshwa. 27 Ariko, kugira ngo tutabaraakaza, ja ku nyanja ujugunyemo ururobo, isamaaki ya mbere uri bufate, uyaasamure, uribusangemo igiceri, ukijaane ukibahe nk'umusoro w'Inzu y'Imaana ku bwawe nanje."