1 Yesu aboonye imbaga y'abantu, azaamuka umusozi. Amaze kwicara, abiigiishwa be baramwegeera. 2 Nuuko atangira kuvuga kandi arabiigiisha ati:
3 "Hahiirwa abakene mu mitima yaabo,
kuko Ubwami bw'ijuru ari ubwabo.
4 Hahiirwa abashavura,
kuko bazaahuumurizwa.
5 Hahiirwa abiiciisha bugufi,
kuko ari bo bazaragwa isi.
6 Hahiirwa abasonzera ubutungaane bakabugirira imyota,
kuko bazaahaazwa.
7 Hahiirwa abanyampuhwe,
kuko bazaazigirirwa.
8 Hahiirwa abafite imitima itunganye,
kuko bazaabona Imaana.
9 Hahiirwa abaharanira amahoro,
kuko baziitwa abaana b'Imaana.
10 Hahiirwa abatootezwa bazira gukiraanuka,
kuko Ubwami bw'ijuru ari ubwabo.
11 Murahiirwa ni babatuka, bakabatooteza, bakababeeshera mu buryo byinshi ari nje babaryoza. 12 Muziishiime kandi muneezeerwe, kuko mufite ibihembo bihebuuje mu ijuru, kuko ni ko n'abahanuuzi baababanjirije baatootejwe.
13 Muri umuunyu w'isi, ariko se umuunyu wamaze gukayuka, wakongera kuryoshwa ute? Ntaaco uba ukimaze keretse kujugunywa hanze abantu bakawukandagira.
14 Muri umuco w'isi. I tawuni yubatswe ku mpinga y'umusozi ntiyahishwa. 15 Ntaamuntu ucaana itaara ngo aryubikeho intonga, ahuubwo riterekwa ku gitereko caaryo, rikamurikira abari mu nzu boose. 16 No ku bw'iyo mpamvu reero, mucaane amataara yaanyu amurikire abandi, kugira ngo babone imirimo yaanyu myiza maze baheereko bahe So wo mu ijuru ikuzo.
17 Ntimuteekereze ko nazanywe no gukuraho amategeko cangwa ibyanditswe n'abahanuuzi, sinazanywe no kubivaanaho ahuubwo naaje kubisohoza. 18 Ndababwira ukuri yuuko, ijuru n'isi bikiriho, ntakanyuguti na kamwe cangwa akadomo na kamwe kazaakurwa ku mategeko byose bitari byarangira. 19 Noone reero uziica rimwe muri aya mategeko n'aho ryaba ryoroshe kuruta ayandi, akiigiisha abandi kugenza nka we, azaagirwa uwanyuma mu Bwami bw'ijuru. Ariko uzaayakurikiza, akayiigiisha abandi aziitwa mukuru mu Bwami bw'ijuru. 20 Kandi ndababwira yuuko nimutaba abakiraanutsi kuruta Abiigiishamategeko n'Abafarisaayo, ntaabwo muzinjira mu Bwami bw'ijuru.
21 Mwumviise ko abaakeera babwiwe bati, ‘Ntuukiice, uwishe weese azaahanwa.’ 22 Ariko ndababwira yuuko uraakarira umuvandimwe we, akwiriye guhanwa n'ubucaamanza. Kandi uzaatuka mwene nyina cangwa mushiki we akwiriye kujanwa imbere y'urukiko agaciirwa urubanza, kandi uvuga ati, ‘Wa gipfaapfa we,’ aba ari uwo gushirwa mu nyenga y'umuriro utazima. 23 Nuuko n'ujaana ituuro ryawe ku rutambiro rw'Imaana, wahagera ukiibuka ko ufite ico upfa n'umuvandimwe waawe, 24 usige iryo tuuro aho imbere y'urutambiro, maze ubanze ugende wikiraanure n'uwo muvandimwe, ubone kuuza gutanga ituuro ryawe. Usige ituuro ryawe aho kurutambiro, umanze wikiranuura n'umuvandimwe.
25 Wikiranure vuba n'ukurega mukiri mu nzira kugira ngo atakujaanira umucaamanza, umucaamanza na we akagushikiriza umusirikare nuuko ugashirwa mu gihome. 26 Ndakubwira ukuri yuuko utazaavamo utabanje kwishura umwenda woose ntihasigare na gake.
27 Mwumviise ko byavuzwe ngo, ‘Ntuugasambane.’ 28 Ariko ndababwira yuuko umuntu weese ureeba umugore akamurarikira, aba amaze gusambana na we mu biteekerezo bye. 29 Ijiisho ryawe ry'iburyo nirikuguusha mu caaha, urinogooremo urite, biraruta ko wabura rumwe mu ngingo zaawe, aho kugira ngo umubiri waawe woose utaabwe mu muriro w'iteeka. 30 Kandi ukuboko kwawe kw'iburyo nikukuguusha mu caaha, uguceho ugute. Biraruta ko wabura rumwe mu ngingo zaawe, aho kugira ngo umubiri waawe woose utaabwe mu muriro w'iteeka.
31 Kandi byaravuzwe ngo, ‘Uzaashaaka kwirukana umugore we akwiriye kumuha urwandiko rwemeza ko batandukanye.’ 32 Ariko nje ndababwira ko umuntu weese wirukana umugore we atamuhooye gusambana, nyuma agatungwa n'undi mugabo, aba amuteeye ubusambanyi. Byongeye kandi, ushohoje uwo mugore wirukanywe na we aba asambanye.
33 Byongeye, mwumviise ko abaakeera baabwiwe bati, ‘Ntuukarahire ibinyoma, ahuubwo uzaakorere Uhoraho ibyo wamuseezeranyije mu ndahiro.’ 34 Ariko nje ndababwira ngo, ntimukarahire na hato, kwaba kurahira mushingiye ku ijuru kuko ari ryo ntebe ya caami y'Imaana, 35 cangwa ku isi, kuko ari yo kabaaho ikandagizaho ibirenge, cangwa kuri i Yerusaalemu kuko ari yo tawuni nkuru y'Umwami ukomeye. 36 Kandi ntuuzaarahire n'umutwe waawe, kuko udashobora guhindura n'umwe mu misatsi yaawe ngo ube umweru cangwa umukara. 37 Ahuubwo muje muvuga muti, ‘Yeego’, cangwa ‘Oya,’ ibirenze ibyo biba bituruka kuri Seekibi.
38 Mwumviise ko byavuzwe ngo, ‘Umennye undi ijiisho, na we barimumene kandi ukuye undi iryinyo na we barimukuure.’ 39 Ariko nje ndababwira kutiituura inaabi abaayibagiriye. Ahuubwo nihagira ugukubita ku musaya w'i buryo, umuhindurire n'undi awukubite. 40 Kandi umuntu naashaaka kukubuuranya ngo akunyage isaati yaawe, umuhe n'ikooti, 41 ndetse nihagira ugutegeka kugenda urugendo rwa mayilo imwe, uzakomezemo ugende n'iya kabiri. 42 Nihagira ugira ico agusaba uzaakimuhe, nihagira ugira ico agutiira, uzaakimutiize.
43 Mwumviise ko byavuzwe ngo, ‘Uje ukunda mugenzi waawe, wange umwanzi waawe.’ 44 Ariko nje ndababwira ngo, ‘mukunde abanzi baanyu kandi muje musabira ababatooteza,’ 45 kugira ngo mube abaana ba So uri mu ijuru, kuko avuusha izuuba rye ku babi no ku beeza, kandi akagwisha imvura ku batunganye no kubadatunganye. 46 Nimukunda ababakunda gusa, muzaagira bihembo ki? Mbese abasoreesha bo ntibagenza batyo? 47 Kandi n'uramutsa abavandimwe baawe gusa, uba urushije iki abandi bantu? Mbese abapagaani bo ntibabigenza batyo? 48 Mube intungaane nk'uko na So wo mu ijuru ari intungaane.