Publicidade

Mateus 3

Kubwiriza Kwa Yohaana Umubatiza

1 Ico gihe, Yohaana Umubatiza aja mu butaayu i Yudeeya abwiriza ati, 2 "Nimwihane ibyaha byanyu kuko Ubwami bwo mu ijuru bwegereje!" 3 Yohaana uwo ni we wari waravuzweho n'umuhanuuzi Yesaaya ati,

"Ijwi ry'uvugira mu butaayu aranguruye ati,

‘Nimutungaanye inzira y'Uhoraho,

mugorore aho azanyura.’ "

4 Yohaana yambaraga umwambaro ukozwe mu bwoya bw'ingamiya akawukenyeza umushumi w'uruhu. Yaryaga inzige hamwe n'ubuuki bw'ubuhura. 5 Abantu b'i Yerusaalemu no mu bice byose by'i Yudeeya, no mu bice byitoorooye uruuzi rwa Yorodaani bazaga bamusanga 6 bakihana ibyaha byabo maze akababatiriza mu ruuzi rwa Yorodaani.

7 Ariko Yohaana aboonye Abafarisaayo n'Abasadukaayo benshi bamuuzaho ngo ababatize, arababwira ati, "Mwa rubyaro rw'inshiira mwe! Ni nde wabagiiriye inaama ngo muhunge uburakari bw'Imaana bwegereje? 8 Nimukore ibikorwa bikwiriye abiihannye. 9 Ntimwibeeshe muti, ‘Dukomooka kuri Aburahamu,’ ndabahamiriza yuuko Imaana ishobora kurema muri aya mabuye beene Aburahamu. 10 Ndetse n'ubu, intorezo yo gutema igiti irateguuwe. Igiti coose kiteera imbuto nziiza kigiiye gutemwa gitwikwe mu muriro.

11 Njeewe mbabatiriisha amaazi nk'ikimenyeetso ceerekana yuuko mwihannye ibyaha byanyu, ariko uzaaza nyuma yanje andusha ububaasha, sinkwiriye no kumukuuramo ingato. We azaababatiriisha Umwuka Weera n'umuriro. 12 Dore afashe intaara ngo agosoore impeke azihunike mu kigega, naho umurama, awucaaniishe umuriro utazima."

Kubatizwa kwa Yesu

13 Ico gihe, Yesu ava i Galileeya aja ku ruuzi rwa Yorodaani ngo Yohaana amubatize. 14 Ariko Yohaana agerageza kumuhakanira ati, "Ni wowe ukwiriye kumbatiza, noone unjeho ngo nkubatize?"

15 Yesu aramusubiza ati, "Emera ubikore ubu, kuko ari byo bikwiriye mu kuzuuza ibyo Imaana ishaaka." Nuuko Yohaana arabyemera.

16 Yesu amaze kubatizwa, yuunamuka mu maazi, ijuru rirakinguuka nuuko abona Umwuka w'Imaana amumanukiraho asa n'inuma. 17 Maze ijwi ry'Imaana rivugira mu ijuru riti, "Uyu ni Umwana wanje nkunda nkamwishiimira."

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-