1 Yesu arangije kwigiisha ibyo, abwira abiigiishwa be ati, 2 "Muuzi ko nihashira iminsi ebyiri, tuziizihiza umunsi wo Kunyurwaho, haanyuma Umwana w'Umuntu agatangwa kugira ngo abambwe k'umusaraba."
3 Nuuko abatware b'abaheerezabitambo n'abakuru b'imiryango bateeranira mu gikaari c'Umuheerezabitambo mukuru wiitwa Kayafa, 4 kugira ngo baje inaama yo gufata Yesu rwihishwa no kumwica. 5 Ariko baravuga bati, "Twekubikora mu minsi mikuru yo Kunyurwaho, kuko tubikoze, abantu bateera agasasamaro."
6 Ubwo Yesu yari i Bbetaniya mu rugo rwa Simooni wo Yesu yari yarakijije ibibembe, 7 umugore aza aho Yesu ari afite icupa ry'uzuye amavuta ahuumura neeza kandi y'igiciiro kinini caane, ayasuka ku mutwe wa Yesu igihe yari ku meeza afungura.Umugore asuka amavuta ku mutwe wa Yesu 8 Ariko abiigiishwa be babiboonye bararaakara baravuga bati, "Mbese aya mavuta apfuuye iki? 9 Aya mavuta yari akwiriye kuguriishwa akavamo amashilingi menshi, haanyuma agahaabwa abakene". 10 Yesu amenya byose baavugaga, arababwira ati, "Uyu mugore muramuryoza iki, ankoreye ikintu ciiza. 11 Abakene muzaahorana nabo, ariko nje ntimuzamporana iteeka. 12 Kunsukaho aya mavuta ni ukugira ngo atungaanye umubiri wanje mbere yo guhambwa. 13 Ndababwira ukuri yuuko, iyi nkuru nziza izaamamazwa ku isi yoose, kandi ico akoze kizaavugwa ngo bamwibuke".
14 Ico gihe umwe mu biigiishwa cumi na babiri witwaga Yuda Isikariyooti, aja kureeba abatware b'abaheerezabitambo
15 arababaza ati, "Mbese murampa iki, nimbagabiza Yesu?" Nuuko bamuha ibiceri by'ifeeza mirongo itatu. 16 Kuva ubwo atangira gushaaka uburyo bwo kugambaanira Yesu.
17 Ku munsi wa mbere w'imihango yo kurya Imigaati Idasembuwe, abiigiishwa baaza aho Yesu ari baramubaza bati, "Mbese urashaaka ko duteguurira he aho urariira ifunguro ryo Kunyurwaho?" 18 Yesu arabasubiza ati, "Nimuje mu tawuni nkuru, kwa kaanaaka, mumubwire muti, ‘Umwigiisha aravuze ngo, igihe canje kireegeereje, noone ndashaaka gusangirira iwaawe n'abiigiishwa banje ifunguro ryo Kunyurwaho.’ " 19 Nuuko abiigiishwa baragenda bakora ico Yesu yari yaabategetse, batungaanyiriza mu nzu y'uwo mugabo iby'umuhango wo Kunyurwaho. 20 Bugoroobye, Yesu yiicarana n'abiigiishwa be cumi na babiri, barafungura. 21 Bagifungura Yesu arababwira ati, "Ndababwira ukuri yuuko, umwe muri mwe agiiye kungambaanira." 22 Birabababaza caane, batangira kumubaza umwe umwe bati, "Nyagasani, yaaba ari njeewe?" 23 Arabasubiza ati, "Uwo duhuuriza intoki ku sahaane, ni we ugiiye kungambaanira. 24 Ni koko Umwana w'umuntu agiiye gupfa nk'uko byamwanditsweho, ariko uwo muntu uzaamugambaanira azaabona ishano! Icaakabaaye ciiza ni uko uwo muntu aba ataaravuutse." 25 Yuda wari ugiiye kumugambaanira aramubaza ati, "Mwigiisha, ni nje?" Yesu aramusubiza ati "Urabyivugiye."
26 Bakirya, Yesu afata umugaati, amaze kuwushiimira Imaana, arawumaanyagura, awuha abiigiishwa be, ababwira ati, "Mwakiire murye, uyu ni umubiri wanje." 27 Haanyuma afata igikopu, arangije kugishiimira Imaana arabaheereza avuga ati, "Nimunyweho mwese, 28 aya ni amaraso yanje y'iseezerano risha agiiye kumenerwa benshi kugira ngo bababarirwe ibyaha. 29 Ndababwira ko ntazongera kunywa ku mbuto z'imizaabibu ukundi kugeza ku munsi nzanywera divaayi nsha mu Bwami bwa Daata." 30 Nuuko bamaze kuririmba indirimbo, baja ku musozi wa Elayoni.
31 Yesu arababwira ati, "Iri joro mwese mugiiye kumpunga kandi munsige, nk'uko byanditswe ngo,
‘Nziica umushumba,
maze umukumbi w'intaama utaataane.’
32 Ariko niimara kuzuuka, nzaababanziriza i Galileeya."
33 Peetero aramusubiza ati, "Naaho abandi boose baaguhunga, njeewe sinzigera ngusiga." 34 Yesu aramusubiza ati, "Ndakubwira ukuri yuuko, iri joro, isaaki itaraabika uribunyiihakane gatatu." 35 Peetero aramubwira ati, "Naaho kwaba gupfa, ndeemera mpfaane na we, ariko sindibukwihakane na hato." N'abandi biigiishwa boose bavuga batyo.
36 Nuuko Yesu ajaana n'abiigiishwa be ahantu hiitwa i Getsemaani, maze arababwira ati, "Nimube mwicaye aha nje hirya gusenga." 37 Ajaana na Peetero, na beene Zebedaayo bombi ari bo, Yaakobo na Yohaana, maze atangira kugira agahinda n'ishavu. 38 Yesu arababwira ati, "Mfite agahinda kenshi mu mutima, kenda kunyica. Nimugume aha, kandi mube maaso hamwe nanje." 39 Yigira imbere gato, yuubama haasi maze asenga avuga ati, "Daata, niiba bishoboka, nkiza ubu bubabare, ariko byekuba uko nshaaka ahuubwo bibe uko ushaaka." 40 Nuuko agaruka aho abiigiishwa be bari, asanga basinziiriye, maze abwira Peetero ati, "Ntimushobora kuba maaso nanje kumara isaaha imwe yoonyine? 41 Nimube maaso kandi musenge kugira ngo mutagwa mu bishuko. Umutima urakunze, ariko umubiri ufite intege nke."
42 Asubirayo ubwa kabiri maze arasenga ati, "Daata, niiba ari ngombwa ko nyura muri ubu bubabare, bibe nk'uko ubishaaka." 43 Agarutse asanga bongeye gusinziira, kuko amaaso yaabo yari afite ibitotsi byinshi.
44 Yesu yongera kubasiga, asubirayo asenga ubwa gatatu asubira muri ya magambo. 45 Arongera asanga abiigiishwa be, arababwira ati, "Muracasinziiriye, muracaruhuutse? Dore igihe kirageze Umwana w'Umuntu akagambaanirwa, agashirwa mu maboko y'abanyabyaha. 46 Nimuhaguruke tugende! Dore ungambaanira ari hano."
47 Yesu akivuga ayo magambo, Yuda umwe mu biigiishwa be, abageraho. Yari aherekejwe n'igiteero kinini gifite inkoota n'ubuhiri. Baari booherejwe n'abatware b'abaheerezabitambo na bakuru b'imiryango. 48 Umugambaanyi yari yabahaaye ikimenyeetso ati, "Uwo ndi buramutse musoma, ni we uwo, mumufate."
49 Yuda ageze aho Yesu ari aramubwira ati, "Muraho Mwigiisha! Aramusoma."
50 Yesu aramusubiza ati, "Nshuti yanje, kora ikikuuzanye." Maze abagabo baari na Yuda baraaza basingiira Yesu, baramufata. 51 Ako kaanya umwe mu baari kumwe na Yesu, akuura inkoota mu rwubati, ayikubita umugaragu w'Umuheerezabitambo mukuru, amuca ugutwi. 52 Nuuko Yesu aramubwira ati, "Subiza inkoota yaawe mu rwubati, kuko abarwaniisha inkoota na bo bazaarimburwa n'inkoota. 53 Mbese uteekereza ko ntabaasha kwambaza Daata, maze akanyoherereza imitwe y'abaamalayika irenga cumi n'ebyiri? 54 Ariko se bibaye bityo, ibyanditswe byasohozwa bite, kandi bivuga ko ari ko bikwiriye kuba?"
55 Ako kaanya Yesu abwira rubanda nyamwinshi ati, "Mbese mwagombaga kuuza kumfata mwitwaje inkoota n'ubuhiri, nk'aho muje gufata umwambuzi? Buri gihe niicaraga mu Nzu y'Imaana niigiisha, kandi ntimwamfata. 56 Ariko ibi byose bibaaye kugira ngo ibyanditswe n'abahanuuzi bisohore."
Nuuko abiigiishwa baramuteererana, barahunga.
57 Abaari baafashe Yesu bamujaana kwa Kayafa Umuheerezabitambo mukuru. Mu rugo rwe ni ho Abiigiishamategeko n'abakuru b'imiryango baari bateeraniye. 58 Ariko Peetero amukurikirira kure, agera mu gikaari c'Umuheerezabitambo mukuru, yicarana n'abarinzi kugira ngo areebe amaherezo ya byose. 59 Nuuko abatware b'abaheerezabitambo n'abagize urukiiko rukuru boose batangira gushaakiisha ibirego by'ibinyoma ngo biiciishe Yesu, 60 ariko ntibaabibona, n'ubwo haaje abajurizi bo kumushinja ibinyoma benshi. Haanyuma abagabo babiri mubaaje kumushinja, 61 baravuga bati, "Uyu mugabo yaravuze ati, ‘Nshobora gusenya Inzu y'Imaana maze nkayubaka mu minsi itatu.’ " 62 Umuheerezabitambo mukuru arahaguruka, abwira Yesu ati, "Wakwireguura iki ku byo bakurega? Ntaaco ushobora kubivugaho?" 63 Ariko Yesu we ariicecekera. Umuheerezabitambo mukuru aramubwira ati, "Rahira mu izina ry'Imaana Ihoraho, utubwire niiba ari wowe Kristo, Umwana w'Imaana." 64 Yesu aramusubiza ati, "Urabyivugiye. Ariko ndababwira yuuko, uheereye ubu muzaabona Umwana w'Umuntu yiicaye iburyo bw'Imaana Nyir'ububaasha kandi aje ku bicu byo mu ijuru."
65 Nuuko Umuheerezabitambo mukuru ashishimura imyambaro ye aravuga ati, "Uyu mugabo arasebya Imaana! Abandi bajurizi turashaaka ab'iki? Mwiyumviye ukuntu akoze amaroreerwa yo gusebya Imaana. 66 Murabivugaho iki?"
Baramusubiza bati, "Akwiriye gupfa."
67 Nuuko bamuciira mu maaso, bamukubita ibipfunsi, abandi bamukubita inshi 68 bavuga bati, "Duhanuurire Kristo we! Ugukubise ni nde?"
69 Ubwo Peetero yari yiicaye hanze mu gikaari, haaza umuja aramubwira ati, "Naawe wari kumwe na Yesu w'i Galileeya." 70 Ariko Peetero ahakanira imbere ya boose avuga ati, "Ibyo uvuga simbiizi." 71 Arasohoka, ageze ku irembo ry'igikaari, undi muja aramubona, nuuko abwira abaari bahagaze aho ati, "Uyu mugabo na we yari na Yesu w'i Nazaareeti." 72 Peetero yongera kubihakana arahira ati, "Uwo mugabo siimuuzi!"
73 Hashize umwanya muke, abaari bahagaze aho baraaza beegeera Peetero, baramubwira bati, "Ni ukuri naawe uri umwe muri bo, imvugo yaawe irakuranga."
74 Peetero atangira kuvugira heejuru no gucurikiranya indahiro ati, "Niiba ndi kubeesha, Imaana impane! Uwo mugabo siimuuzi!"
Ako kaanya isaaki irabika. 75 Maze Peetero yiibuka amagambo Yesu yari yaamubwiye ati, "Isaaki itaraabika, uraba wanyihakanye gatatu." Nuuko Peetero asohoka arira caane.