1 Ico gihe Herodi, umutware w'i Galileeya, yumva ibifashe kuri Yesu, 2 nuuko abwira abagaragu be ati. "Uyu ni Yohaana Umubatiza wazuutse mu baapfuuye, kandi ni co gituma akora ibitangaaza nk'ibi."
3 Kuko Herodi yari yarafashe Yohaana, akamuboha, akamushira mu gihome ku bwa Herodiyaasi, umugore wa mwene nyina Filipo, 4 kuko Yohaana yaramubwiraga ati, "Amategeko ntaabwo akwemerera kumutunga." 5 Nuubwo Herodi yashaakaga kumwica, yatiinyaga rubanda, kuko bamujaanaga nk'umuhanuuzi.
6 Umunsi wo kwibuka kuvuuka kwa Herodi ugeze, umukoobwa wa Herodiyaasi abyinira imbere y'abaatumiwe, maze ashiimiisha Herodi 7 ku buryo yaseezeranyije uwo mukoobwa arahira ko aribumuhe ico amusaba coose.
8 Nyina amaze kumwosha, aravuga ati, "Mpa igihanga ca Yohaana Umubatiza ku mbeehe."
9 Umwami arababara caane, ariko kubw'indahiro yari yarahiriye imbere y'abashitsi be, ategeka ko bakimuha. 10 Nuuko yoohereza abo kuja guciira igihanga ca Yohaana mu gihome. 11 Igihanga bakiizana ku mbeehe maze bagiheereza wa mukoobwa, na we agiheereza nyina. 12 Abiigiishwa ba Yohaana baraaza bajaana umurambo we maze barawuhamba, haanyuma baja kubimenyeesha Yesu.
13 Yesu amaze kubyumva, aja mu bwato, agana ahantu hadatuuwe kwihereera. Ariko rubanda babimenye, bava mu matawuni yaabo n'amaguru maze baramukurikira. 14 Amaze kwambuka, abona rubanda nyamwinshi, abagirira impuhwe maze akiiza abarwayi baari muri bo.
15 Bugoroobye, abiigiishwa baramusanga maze baramubwira bati, "Aha ni ahantu hadatuuwe, kandi n'umunsi urakuze, seezerera aba bantu baje mu byaro byabo maze biigurire ibyokurya."
16 Yesu arabasubiza ati, "Singombwa ko bagenda, nimubagaburire mwebwe ubwanyu."
17 Baramusubiza bati, "Ntaaco dufite hano, keretse imigaati itaanu n'isamaaki ebyiri gusa."
18 Arababwira ati, "Nimubinzanire hano." 19 Maze ategeka abo bantu kwicara haasi mu byatsi. Afata ya migaati itaanu n'isamaaki ebyiri, areeba mu ijuru, ashiimira Imaana maze amanyagura ya migaati, ayiha abiigiishwa, na bo bayigaburira rubanda nyamwinshi. 20 Boose bararya, barahaaga, nuuko barundanyiriza hamwe ibisigaye, byuzura intonga cumi n'ebyiri. 21 Abaariiye baari nk'abagabo ibihumbi bitaanu, abagore n'abaana batabariwemo.
22 Ako kaanya Yesu ategeka abiigiishwa kwinjira mu bwato ngo bamubanzirize haakurya, mu gihe we agiseezerera rubanda. 23 Amaze kubaseezerera, azaamuuka umusozi wenyine aja gusenga. Bwagoroobye ari yo wenyine, 24 kandi ubwato bwari bugeze kure y'inkengeero buhungabanywa n'imivumba kuko umuyaga wari ubaturutse imbere.
25 Nuuko mu gitondo ca kare kare, aza abagana agendeesha amaguru heejuru y'inyanja. 26 Ariko abiigiishwa bamuboonye agendera ku nyanja, basha ubwoba, ni ko kuvuza induuru bati, "Ni umuzimu!"
27 Ako kaanya Yesu avugana na bo arababwira ati, "Nimuhuumure, ni njeewe, mwitiinya."
28 Peetero ni ko kumusubiza ati, "Nyagasani, niiba ari wowe koko, ntegeka ngusange, ngendera heejuru y'amaazi."
29 Yesu ati, "Ngwino." Nuuko Peetero ava mu bwato, atangira kugendera heejuru y'amaazi, asanga Yesu. 30 Ariko aboonye umuyaga ubaaye mwinshi, agira ubwoba, maze atangira kurohama, nuuko ateera heejuru ati, "Nyagasani, ntabaara!"
31 Ako kaanya Yesu arambuura ukuboko kwe aramusingiira, aramubwira ati, "Wa mwemera gato we, kuki washidikanyije?"
32 Nuuko bageze mu bwato, umuyaga uratuuza. 33 Abaari mu bwato baramuramya, bavuga bati, "Ni ukuri uri Umwana w'Imaana!"
34 Bamaze kwambuka, bagera mu gihugu ca Genezareti. 35 Abantu b'uwo mwanya bamaze kumumenya, bakwirakwiza inkuru muri ico gihugu coose maze bamuuzanira abarwayi boose. 36 Nuuko binginga Yesu ngo niibura yeemerere abarwayi bafate ku nshonda z'umwenda we kandi abo boose baazikozeho barakira.