1 Ubwo Yesu yavaga mu Nzu y'Imaana, arikugenda, abiigiishwa be baramusanga maze bamwereka imyubakire y'Inzu y'Imaana. 2 Nuuko arababaza ati, "Ntimureeba ibi byose? Ndababwira ukuri yuuko aha hatazaasigara ibuye rigeretse ku rindi, byose bizaajugunywa haasi."
3 Yesu yiicaye ku musozi wa Elayoni, abiigiishwa baaza aho ari biihereereye, baravuga bati, "Tubwire, ibyo bizaaba ryari, ni kimenyeetso ki kizeerekana kuuza kwawe hamwe n'imperuuka y'isi?"
4 Arabasubiza ati, "Mwirinde hatagira umuntu ubayobya. 5 Kuko benshi bazaaza mu izina ryanje bavuga bati, ‘Ni nje Kristo!’ Kandi bazaayobya benshi. 6 Muzumva intambara n'impuuha z'intambara, ariko ntimuzaakuuke umutima, kuko ibi bitazaabura kubaho, ariko si byo herezo. 7 Igihugu kizaateera ikindi, kandi ubwami buteere ubundi, hazaabaho inzara n'imishitsi mumyanya myinshi, 8 ibyo byose bizaaba bimeze nk'imigendo ibanziriza ibise by'umubyeyi yenda kubyara.
9 Ico gihe muzaatangwa ngo mutootezwe, ndetse mwicwe, kandi ibihugu byose bizaabanga ku bw'izina ryanje. 10 Maze benshi bazaagwa, bagambaanirane kandi bangane. 11 Abahanuuzi b'ibinyoma bazaaduka kandi bayobye benshi. 12 Kandi ku bwo kwiyongera k'ubugome, urukundo rwa benshi ruzaakonja. 13 Ariko uziihangaana kugeza ku mperuuka azaakizwa. 14 Kandi ubu Butumwa Bwiza bw'Ubwami buzaamamazwa mu isi yoose, bubeere amahanga yoose ubuhamya, nuuko imperuuka iheereko ize.
15 Nimuzaabona ikizira kirimbura gihagaze aheera, nk'uko byahanuuwe n'umuhanuuzi Daniyeli (ubisoma abyitondere), 16 maze abazaaba bari i Yudeeya bahungire ku misozi, 17 uzaaba ari heejuru y'inzu yekuzaamanuka ngo ajaane ikiri mu nzu, 18 n'uzaaba ari mu murima yekuzaasubira inyuma gushikiira umwambaro. 19 Muri iyo minsi, abagore batwite n'abari konsa bazaabona ishano. 20 Musenge kugira ngo ico gihe co guhunga kitazaabaho mu minsi y'imbeho cangwa ku Isaabato. 21 Kuko muri iyo minsi hazaabaho kubabara caane, kutigeze kubaho kuva kukuremwa ku isi kugeza ubu kandi ntikuzongera kubaho ukundi. 22 Kandi Imaana iyo itagabanya iyo minsi nta wari kuzaarokoka, ariko ku bw'abo yiitooranyirije, iyo minsi izaagabanywa. 23 Nuuko nihagira ubabwira ati, ‘Dore, hano hari Kristo!’ Cangwa ati, ‘Dore, ari hariya!’ Ntimuzaabyemere. 24 Kuko hazaaduka abiiyita Kristo n'abahanuuzi b'ibinyoma kandi bakore ibimenyeetso n'ibitangaaza, kugira ngo babayobye, ndetse nibishoboka bayobye n'abo Imaana yiitooranyirije. 25 Murumve! Dore mbibamenyeesheje bitari byaba.
26 Nuuko nibababwira bati, ‘Dore, ari mu butaayu,’ ntimukajeyo. Ni bababwira bati, ‘Dore, ari mu nzu, ntimuzaabyemere.’ 27 Nk'uko umurabyo urabiriza iburasirazuuba ukagera iburengerazuuba, ni ko no kuuza k'Umwana w'Umuntu kuzaaba. 28 Aho intumbi iri hoose, ni ho ibisiiga biteeranira.
29 Bidatinze, nyuma y'iyo minsi y'imibabaro, izuuba riziijima, n'ukwezi ntikuzaava, inyenyeeri zizaagwa ziva mu kireere, n'imbaraga zo mu kireere zizanyeganyezwa. 30 Nuuko ikimenyeetso c'Umwana w'Umuntu kizaaboneka mu ijuru, kandi amooko yoose yo ku isi azaacura umuboroogo, maze babone Umwana w'Umuntu aziye ku bicu byo mu ijuru afite imbaraga n'ikuzo ryinshi. 31 Azoohereza abaamalayika be mu nshonda enye z'isi, bavuze impanda iranguruye, bakungaanye abo yatooranyije, uheereye aho isi itangiriye ukageza aho irangiriye.
32 Reka igiti ciitwa umutiini kitwigiishe isomo. Iyo amashami yaaco ashishe akameraho amababi, mumenya yuuko igihe kiba kiri bugufi guhinduka. 33 Nuuko reero, nimubona ibi byose, mumenye yuuko Umwana w'Umuntu ari haafi, kandi ko ageze ku irembo. 34 Ndababwira ukuri yuuko, ab'iki gihe batazaashiraho mbere yuuko ibi byose biba. 35 Ijuru n'isi bizaashira, ariko amagambo yanje ntaazaashira.
36 Ariko ibyerekeye uwo munsi n'isaaha ntaawe ubiizi, naaho baaba abaamalayika bo mu ijuru, cangwa Umwana, keretse Daata wenyine. 37 Uko mu minsi ya Nowa byari bimeze, ni ko no kuuza kw'Umwana w'Umuntu kuzaaba. 38 Nk'uko baari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, abantu baararyaga, kandi bakanywa, abagabo baararongoraga, abagore bagashingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, 39 ariko ntibaabimenya kugeza aho umwuzure waaziye ukabajaana boose, ni ko no kuuza k'Umwana w'Umuntu kuzaaba. 40 Uwo munsi abantu babiri bazaaba bari mu murima, umwe azaajanwa, undi asigare. 41 Abagore babiri bazaaba basya hamwe, umwe azaajanwa, undi asigare. 42 Nuuko reero mube maaso, kuko mutaazi umunsi wo Umwami waanyu azaazira. 43 Ariko ibi mubimenye, iyo nyir'urugo aza kumenya igihe c'ijoro umujuura azaaziramo, yaakabaaye maaso ntamwemerere kwinjira mu nzu ye. 44 Namwe mwiteguure, kuko Umwana w'Umuntu azaaza igihe mudateekereza.
45 Mbese ni nde mugaragu w'umwiringirwa kandi ufite ubwenge? Ni uwo sheebuja yasigiye kuja aheereza abandi bagaragu ibyokurya mu gihe gikwiriye. 46 Hahiirwa umugaragu wo sheebuja azaagaruka agasanga ari gukora ibyo yamushinze. 47 Ndababwira ukuri yuuko, azamwegurira ibintu bye byose. 48 Ariko umugaragu mubi niyibwira mu mutima we ati, ‘Daatabuja aratinze,’ 49 maze agatangira gukubita abagaragu bagenzi be, no gusangira n'abasinzi, 50 sheebuja azaagaruka igihe umugaragu we adateekereza kandi ataazi. 51 Azaamuhana yihanikiiriye, amushire aho indyarya ziri, aho bazaarira kandi bagahekenya ameenyo."