1 Muri ico gihe, Abafarisaayo hamwe n'Abiigiishamategeko basanga Yesu bavuuye i Yerusaalemu, baramubaza bati, 2 "Kuki abiigiishwa baawe badakurikiza umuco karande w'abakurambere? Dore ntibakaraba intoki bagiiye kurya."
3 Arabasubiza ati, "Mwebwe kuki mwica itegeko ry'Imaana mwishigikirije umuco karande waanyu? 4 Kuko Imaana yaravuze iti, ‘Uje wubaha so na nyoko,’ kandi iti, ‘Uzaatuka se cangwa nyina agomba kwicwa.’ 5 Ariko umuntu weese ubwira se cangwa nyina ati, ‘Ico najaga kugufaashiisha nagituuye Imaana.’ Umuntu umeze atyo ntaabwo yakuubaha se cangwa nyina. 6 Bityo, muba mushigikiye umuco karande, ijambo ry'Imaana hamwe n'amategeko mukabihindura ubusa. 7 Mwa ndyarya mwe! Yesaaya yabahanuuyeho neeza ubwo yavuze ati,
8 ‘Aba bantu banyubahiisha ururimi,
ariko imitima yaabo imba kure,
9 barushwa n'ubusa bansenga,
kuko biigiisha amategeko y'abantu nk'aho ari amategeko yanje.’ "
10 Nuuko ahamagara rubanda maze arababwira ati, "Nimutege amatwi kandi musobaanukirwe, 11 ntaabwo ari ikija mu kanwa gihumaanya umuntu, ahuubwo ikiva mu kanwa ni co kiimuhumaanya."
12 Maze abiigiishwa baramwegeera baramubaza bati, "Uzi yuuko Abafarisaayo baababajwe no kumva amagambo umaze kuvuga?"
13 Arabasubiza ati, "Igiti coose kitaateewe na Daata wo mu ijuru kigomba kurandurwa. 14 Nimubiihorere, ni impumyi ziyobora izindi mpumyi. Kandi iyo impumyi iyoboye indi mpumyi, zombi zigwa mu coobo."
15 Ariko Peetero aramubwira ati, "Dusobaanurire uyu mugani."
16 Nuuko aramusubiza ati, "Mbese namwe ntimuraasobaanukirwa? 17 Ntimuuzi yuuko ikintu coose kigiiye mu kanwa kija munda, maze kigasohoka kikaja mu coroone? 18 Ariko ibiva mu kanwa biba biturutse mu mutima, kandi ni byo bihumaanya umuntu. 19 Kuko mu mutima ni ho haturuka ibiteekerezo bibi nk'ubwicanyi, ubusambanyi, ubuheeheesi, ubujuura, ububeeshi no gusebya abandi. 20 Ibi ni byo bihumaanya umuntu, ariko kuriisha intoki zidakarabye ntibihumaanya."
21 Yesu arahava aja mu disiturikiti y'i Tiiro n'i Sidoni. 22 Muri ako kaanya haba haaje Umunyakanaanikazi wari utuuye muri ako gace, asanga Yesu, ateera heejuru caane ati, "Nyagasani, Mwana wa Dawudi, ngirira imbabazi, umukoobwa wanje yateewe na dayimooni."
23 Ariko ntiyagira ico amusubiza. Nuuko abiigiishwa be baramwegeera baramwinginga, baramubwira bati, "Mwirukane kuko ayombera inyuma yaacu."
24 Arabasubiza ati, "Ntaahandi nooherejwe, keretse mu ntaama za Isirayeli zaazimiye."
25 Uwo mugore araaza apfukama imbere ye, aravuga ati, "Nyagasani, ntabaara."
26 Yesu aramusubiza ati, "Ntaabwo bikwiriye gufata ibyokurya by'abaana maze ukabijugunyira imbwa."
27 Umugore na we ati, "Ni koko Nyagasani, ariko imbwa na zo zirya ibisigarizwa bigwa bivuuye ku meeza ya sheebuja."
28 Maze Yesu aramusubiza ati, "Mugore, ufite kwizeera gukomeye! Bikubeere nk'uko ubishaaka." Ako kaanya umukoobwa we arakira.
29 Yesu amaze kuva muri uwo mwanya, anyura ku nkengeero y'inyanja ya Galileeya, maze azaamuuka umusozi nuuko ariicara. 30 Abantu benshi baaza aho ari, bazaana abacumbagira, abamuga, abahumye, abaragi n'abandi benshi. Baabashiraga imbere ye, akabakiza, 31 ku buryo rubanda baatangaaye ubwo bareebaga abaragi bavuga, abamugaye bakira, abacumbagira bagenda, n'abahumye bareeba, maze basingiza Imaana ya Isirayeli.
32 Yesu ahamagara abiigiishwa be maze avugana na bo ababwira ati, "Aba bantu nyamwinshi ndabababariye, kuko maranye na bo iminsi itatu yoose noone bakaba ntaaco kurya bafite, kandi sinshaaka kubaseezerera bafite inzara, kugira ngo batagwa mu nzira."
33 Abiigiishwa baramubwira bati, "Twakuura he imigaati ihaagije aba bantu boose muri ubu butaayu?"
34 Yesu arababaza ati, "Mufite imigaati ingaahe?"
Baramusubiza bati, "Dufite imigaati irindwi n'udusamaaki dukeeya."
35 Maze ategeka rubanda kwicara haasi, 36 afata ya migaati irindwi na za samaaki, amaze gushiimira Imaana arayimaanyagura, abiha abiigiishwa be, maze n'abiigiishwa babiha abantu. 37 Boose bararya barahaaga, maze bashira hamwe ubuvungunyukira busigaye, bwuzura ibisobane birindwi. 38 Abaariiye baari abagabo ibihumbi bine, batabariyemo abagore n'abaana.
39 Amaze guseezerera rubanda, yinjira mu bwato maze aja mu gace ka Magadani.