Publicidade

Mateus 20

Abakozi bo mu Mizaabibu

1 Yesu akomeza kubabwira ati, "Ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa na nyir'umurima wazindutse kare mu gitondo gushaaka abakozi bo gukorera imizaabibu ye. 2 Amaze kwemeranya na bo igihembo gikwiye umubyizi w'umunsi, aboohereza mu murima we w'imizaabibu. 3 Asohotse nko ku saaha itatu, abona abandi biihagarariye mu guriro ntaaco bakora, 4 maze na bo arababwira ati, ‘Namwe muje mu mizaabibu, ndibubiishure igihembo gikwiriye.’ 5 Yongeye gusohoka nka saaha itandatu na saaha icenda, na bwo abigenza atyo. 6 Nka saaha icumi n'imwe nabwo arasohoka maze asanga abandi bahagaze, arababaza ati, ‘Kuki mwahagaze aho ntaaco mukora umunsi woose?’ 7 Baramusubiza bati, ‘Ni uko ntaawe twaboonye wo kuduteereza.’ Arababwira ati, ‘Namwe nimuje gukora mu mizaabibu.’ 8 Bugoroobye, nyir'umurima abwira umukoreesha ati, ‘Hamagara abakozi maze ubiishure, uheereye ku baaje nyuma kugeza ku baaje mbere.’ 9 Abaateerejwe ku saaha cumi n'imwe baaje, buri umwe muri bo yiishuwe igihembo c'umubyizi w'umunsi cuzuye. 10 Aba mbere baaje, baateekerezaga ko bari buhembwe ibirenzeho, ariko na bo buri umwe yiishuwe ibingana n'umubyizi w'umunsi. 11 Bamaze kubibona, biitotombera nyir'imizaabibu, 12 bavuga bati, ‘Aba ba nyuma baakoze isaaha imwe yoonyine, noone ubanganyije naatwe twiriwe dukoboka umunsi woose duhangana n'izuuba!’

13 Ariko we asubiza umwe muri bo ati, ‘Nshuti yanje, sinkugiriye naabi, ntitwemeranyije igihembo c'umubyizi w'umunsi? 14 Fata ikiri icaawe maze ugende, mpisemo kwishura uwaaje nyuma igihembo kingana n'icaawe. 15 Mbese ntaabwo mfite uburenganzira bwo gukoreesha amashilingi yanje? Cangwa se, ugize ishari kuko ndi umunyabuntu?’ 16 Noone reero abaanyuma bazaaba aba mbere, kandi n'abambere bazaaba abaanyuma."

Yesu Avuga ku Rupfu rwe ubwa Gatatu

17 Ubwo Yesu yazaamuukaga aja i Yerusaalemu, yihereerana abiigiishwa be cumi na babiri, kandi ababwirira mu nzira ati, 18 "Dore turazaamuuka tuja i Yerusaalemu, kandi Umwana w'Umuntu agiiye kugabizwa abatware b'abaheerezabitambo n'Abiigiishamategeko, maze bamuciire urubanza rwo gupfa. 19 Bazaamugabiza abanyamahanga kugira ngo bamushinyagurire, bamukubite maze bamubambe ku musaraba, ariko ku munsi wa gatatu azaazuurwe."

Gusaba kwa Nyina wa Yaakobo na Yohaana

20 Nuuko nyina w'abahungu ba Zebedaayo asanga Yesu ari n'abahungu be, aramupfukamira, maze amusaba ubutoni.

21 Yesu aramubaza ati, "Urashaaka iki?" Na we aramusubiza ati, "Naagusabaga ngo abahungu banje babiri baziicare mu Bwami bwawe, umwe mu kuboko kwa buryo undi mu kuboko kwa bumoso."

22 Ariko Yesu we arabasubiza ati, "Ntaabwo muuzi ico musaba. Mbese mwashobora kunywera ku gikopu co ndi haafi kunyweraho?" Baramubwira bati, "Turabishobora."

23 Arababwira ati, "Ni koko muzanywera ku gikopu canje, ariko kwicara iburyo bwanje n'ibumoso bwanje, si nje ubitanga, ahuubwo bihaabwa abo Daata yabigeneye."

24 Nuuko abandi icumi babyumviise, baraakarira abo bavandimwe bombi. 25 Yesu arabahamagara boose maze arababwira ati, "Muuzi yuuko abategetsi b'abanyamahanga bategekeesha abo bayobora agahato, kandi ko abayobozi bo muri bo babakandamiza. 26 Ariko muri mwe si ko bimeze, ahuubwo ushaaka kuba mukuru muri mwe, agomba kuba umuheereza wa boose, 27 kandi ushaaka kuba uwa mbere muri mwe, agomba kuba umugaragu waanyu, 28 nk'uko Umwana w'Umuntu ataazanywe no kugira ngo bamukorere, ahuubwo yaaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube inshungu ya benshi."

Yesu Ahumuura Abantu Babiri Bahumye

29 Igihe Yesu n'abiigiishwa be baavaga i Yeriko, abantu benshi barabakurikira. 30 Abantu babiri bahumye baari biicaye iruhande rw'inzira. Bumviise yuuko Yesu ari kunyuraho, bateera heejuru bati, "Nyagasani, Mwana wa Dawudi, tugirire imbabazi!"

31 Abantu barabacaaha ngo baceceke, ariko barushaho guteera heejuru bati, "Tugirire imbabazi, Nyagasani, Mwana wa Dawudi!"

32 Yesu arahagarara maze arabahamagara, arababaza ati, "Murashaaka ko mbakorera iki?"

33 Baramusubiza bati, "Nyagasani, turashaaka ko amaaso yaacu ahumuuka."

34 Yesu abagirira impuhwe, abakora ku maaso, ako kaanya barareeba maze baramukurikira.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-