1 Ico gihe abiigiishwa beegeera Yesu baramubaza bati, "Umukuru mu Bwami bwo mu ijuru ni nde?" 2 Ahamagara umwana muto, amushira hagati yaabo 3 maze arababwira ati, "Ndababwira ukuri, nimudahinduka ngo mube nk'abaana bato, ntaabwo muzinjira mu Bwami bw'ijuru. 4 Uwiiciisha bugufi nk'uyu mwana ni we uruta abandi mu Bwami bwo mu ijuru. 5 Uwaakiira umwana muto nk'uyu mu izina ryanje, aba ari nje yaakiiriye.
6 Nihagira uwo muri mwe ucumuza umwe muri aba bato banyiizeera, iciiza ni uko baahambiira urusyo runini ku ijosi rye maze akarohwa mu nyanja hagati. 7 Abo ku isi baguushije ishano ku bw'imitego ibaguusha mu byaha! Ibiguusha abantu mu byaha ntibyabura kubaho, ariko umuntu ubiteera azaabona ishano!
8 Niiba ikiganza caawe cangwa ikirenge caawe biguteera gukora icaaha, biceho ubijugunye kure yaawe. Iciiza ni uko waakwinjira mu bugingo buhoraho nta kiganza cangwa ikirenge ufite, aho kugira ibiganza bibiri n'ibirenge bibiri maze ukajugunywa mu muriro utazima. 9 Kandi ijiisho ryawe niriguteera gukora icaaha, urinogooremo maze urijugunye kure yaawe. Nibyiza ko waakwinjira mu bugingo buhoraho n'ijiisho rimwe aho kugira amaaso abiri ukajugunywa mu muriro utazima.
10 Mwirinde mudasuuzuugura umwe muri abo baana bato. Ndababwira yuuko, abaamalayika baabo bo mu ijuru bahora imbere ya Daata wo mu ijuru. 11 Kuko Umwana w'Umuntu yaaje gukiza abaazimiye.
12 Mwebwe murabivugaho iki? Niiba umuntu afite intaama ijana, maze imwe muri zo ikazimira, ntaabwo asiga za zindi mirongo cenda n'icenda ku musozi maze akaja gushaaka iyazimiye? 13 Kandi ndababwira ukuri yuuko iyo ayiboonye, arayiishiimira caane kuruta za mirongo cenda n'icenda zitaazimiye. 14 Noone reero ni na ko So wo mu ijuru adashaaka ko hagira n'umwe muri aba bato uzimira.
15 Niiba umuvandimwe mu itoorero agushobereje, musange maze umusobaanurire inshobe ye mwihereereye. Aramutse yumviise ko yashobeje, uzaaba wiigarurije uwo muvandimwe. 16 Ariko naateemera ko yagushobereje, jaana n'undi muntu umwe cangwa babiri, kugira ngo babihamye bari babiri cangwa batatu. 17 Uwo muvandimwe niyanga kubumva, ubibwire itoorero, kandi naaramuka yanze no kumva itoorero, umujaane nk'aho ari umunyamahanga cangwa umusoreesha.
18 Ndababwira ukuri yuuko, ibyo muzaaboha mu isi bizaaba biboshwe no mu ijuru, kandi ibyo muzaabohoora mu isi bizaaba bibohoowe no mu ijuru.
19 Ndongera kubabwira ukuri, iyo babiri muri mwe ku isi beemeranyije ico basaba, bazaagihaabwa na Daata wo mu ijuru. 20 Kuko aho babiri cangwa batatu bateeraniye hamwe mu izina ryanje, mba ndi hagati yaabo."
21 Nuuko Peetero yegeera Yesu maze aramubaza ati, "Nyagasani, umuvandimwe wanje mu itoorero akomeje kunshobereza, nkwiriye kumubabarira kangahe? Nzageze karindwi?"
22 Yesu aramusubiza ati, "Oya, ntaabwo ari karindwi, ahuubwo ndakubwira ko ari mirongo irindwi, karindwi. 23 Ku bw'iyo mpamvu, Ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n'umwami washaatse ko abagaragu be bakuru bamumurikira ibintu bye. 24 Atangiye kumurikiisha, bamuuzanira umwe mu bagaragu wari umurimo Italanta ibihumbi icumi. 25 Kuko yananiwe kwishura, sheebuja ategeka ko yaguriishwa, hamwe n'umugore we n'abaana be n'ibyo atunze byose, kugira ngo umwenda wishurwe. 26 Nuuko wa mugaragu aramupfukamira maze aramwinginga ati, ‘Nyihangaanira, nzaakwishura byose.’ 27 Kubw'impuhwe yamugiriye, sheebuja wa wamugaragu aramurekura kandi amubabarira na wa mwenda we.
28 Ariko wa mugaragu agisohoka, ahuura n'umugaragu mugenzi we wari umurimo idinaari ijana, nuuko amutunga umunigo, amubwira ati, ‘Nyishura umwenda wanje.’ 29 Umugaragu mugenzi we aramupfukamira amusaba imbabazi ati, ‘Nyihangaanira, nzaakwishura.’ 30 Ariko aranga, maze aragenda amushira mu gihome kugeza aho aziishurira umwenda we. 31 Abagaragu bagenzi baabo baboonye ibibaaye birabababaza caane, nuuko ni ko kuja kwa sheebuja bamubwira ibyabaaye byose. 32 Maze sheebuja atumiisha kuri wa mugaragu nuuko aramubwira ati, ‘Yeewe mugaragu mubi we! Nakubabariye umwenda waawe woose kuko wansabye imbabazi, 33 wowe ntugomba kuba wababariye umugaragu mugenzi waawe, nk'uko nanje naakubabariye?’ 34 Nuuko sheebuja araraakara maze amuheereza abasirikare bo kumubabaza kugeza igihe azaarangiriza kwishura umwenda we woose.
35 Uko ni ko Daata wo mu ijuru azaabagirira, nimutababarira abavandimwe baanyu mubikuuye ku mutima."