1 Yesu yongera kubabwirira mu migani ati, 2 "Ubwami bw'ijuru bwagereranywa n'umwami wakoreye umuhungu we ubukwe. 3 Yoohereza abagaragu be guhamagara abaatumiwe mu bukwe, ariko ntibaaza. 4 Arongera atuma abandi bagaragu, arababwira ati, ‘Mubwire abaatumiwe muti, dore, nateguuye ifunguro rya nimugorooba, nabaaze ibimasa n'inyana z'imishishe, byose birateguuwe nimuuze mu bukwe.’ 5 Ariko ntibaabyitaho baragenda, umwe aja mu murima we, undi mu bucuuruzi bwe, 6 naho abandi bafata abagaragu be babagirira naabi, barabiica. 7 Umwami araraakara. Yoohereza abasirikare be batsemba abo biicanyi, n'itawuni nkuru yaabo barayootsa. 8 Nuuko abwira abagaragu be ati, ‘Ubukwe bwateguuwe ariko abaatumiwe ntibaari babukwiriye. 9 Nuuko nimugende mu mihanda migari, muraarike buri weese gutaaha ubukwe.’ 10 Abo bagaragu baja mu mihanda migari bakungaanya abo baboonye boose, hari abeeza cangwa ababi, maze igisenge c'ubukwe kiruuzura.
11 Ariko umwami aje kureeba abashitsi, abonamo umugabo wari utambaye umwenda w'ubukwe, 12 nuuko aramubwira ati, ‘Nshuti yanje, wageze hano ute utambaye umwenda w'ubukwe?’ Uwo mugabo abura ico avuga. 13 Nuuko umwami abwira abaheereza ati, ‘Nimumuhambiire amaboko n'amaguru, mumujugunye hanze mu mwijima, aho bazaaririra bakahahekenyera ameenyo.’ 14 Kuko hahamagarwa benshi, hagatooranywa bake."
15 Nuuko Abafarisaayo baja inaama yo gutegera Yesu mu magambo avuga. 16 Boohereza abiigiishwa baabo hamwe n'abo mu kibiina c'Abaherodi ngo babaze Yesu bati, "Mwigiisha, tuuzi yuuko uri umunyakuri, kandi ko wiigiisha inzira y'Imaana ushingiye ku kuri, ntaawe utinya, kandi ntuurobaanura kubutoni. 17 Nuuko reero tubwire ico uteekereza. Mbese byemewe n'amategeko gutanga umusoro wa Kayisaari cangwa ntibyemewe?" 18 Ariko kuko Yesu yari azi imigambi yaabo mibi arababaza ati, "Kuki mungerageza mwa ndyarya mwe? 19 Nimunyereke igiceri mukoreesha mu gutanga umusoro." Maze bamuuzanira idinaari. 20 Nuuko arababaza ati, "Iri shusho n'iri zina ni ibya nde?" 21 Baramusubiza bati, "Ni ibya Kayisaari." Yesu arababwira ati, "Nuuko reero ibya Kayisaari mubihe Kayisaari, n'iby'Imaana mubihe Imaana." 22 Babyumviise baratangaara, baramusiga, baragenda.
23 Uwo munsi Abasadukaayo bamwe baaza aho Yesu ari bavuga ko ari ntaakuzuuka kw'abaapfuuye kubaho. Baramubaza bati, 24 "Mwigiisha, Moose yaravuze ati, ‘Umugabo n'azaapfa atabyaye, murumuna we azaacuure uwo mupfaakazi, kugira ngo aciikuure mwene nyina amubyarire abaana.’ 25 Haabaayeho ibyene nyina birindwi, uwa mbere arasohoza ariko apfa ntamwana asize, maze mwene nyina asigarana uwo mupfaakazi. 26 N'uwa kabiri biba bityo, n'uwa gatatu, kugeza ku wa karindwi. 27 Haanyuma na wa mugore arapfa. 28 Noone mu gihe co kuzuuka, muri abo barindwi uwo mugore azaaba uwa nde, ko boose baamutunze?"
29 Yesu arabasubiza ati, "Mwarayobye, kuko mutaazi ibyanditswe cangwa imbaraga z'Imaana. 30 Kuko mu izuuka ntihabamo gusohoza cangwa gushingirwa, ahuubwo baba nk'abaamalayika bo mu ijuru. 31 Naho ibyerekeye izuuka ry'abaapfuuye, mbese ntimwasomye ibyo Imaana yababwiye iti, 32 ‘Ndi Imaana ya Aburahamu, Imaana ya Isaaka n'Imaana ya Yaakobo?’ Ntaabwo ari Imaana y'abaapfuuye, ahuubwo ni iy'abazima." 33 Nuuko rubanda nyamwinshi babyumviise, batangaazwa n'inyigiisho ye.
34 Abafarisaayo bamaze kumva ko Yesu yazibije Abasadukaayo akanwa bakabura ico basubiza, bakungaanira hamwe, 35 nuuko umwe muri bo wari umunyamategeko, abaza Yesu ikibazo co kumutega, ati, 36 "Mwigiisha, mu mategeko yoose iriruta ayandi ni iriihe?" 37 Aramubwira ati, " ‘Ukunde Uhoraho Imaana yaawe n'umutima waawe woose, n'ubugingo bwawe bwose, n'ubwenge bwawe bwose.’ 38 Iryo ni ryo tegeko rya mbere riruta ayandi yoose. 39 Irya kabiri rimeze nka ryo, ‘Ukunde mugenzi waawe nk'uko wiikunda.’ 40 Kuri ayo mategeko yombi ni yo shingiro y'amategeko yoose n'ibyanditswe n'abahanuuzi."
41 Ubwo Abafarisaayo baari bateeranye, Yesu ababaza iki kibazo ati, 42 "Kristo mu muteekerezaho iki? Mbese ni mwene nde?" Baramusubiza bati, "Ni mwene Dawudi." 43 Arababaza ati, "Noone se ni kuki Dawudi abihishuuriwe n'Umwuka amwita Umwami, avuga ati,
44 ‘Uhoraho yabwiye Umwami wanje ati;
Icara iruhande rw'ukuboko kwanje kw'iburyo,
kugeza aho nzaashirira abanzi baawe haasi y'ibirenge byawe’?
45 Noone niiba Dawudi amwita Umwami we, yaaba umwana we ate?" 46 Ntaawashoboye kumusubiza, kandi ntaanuwigeze yongera kugira ico amubaza kuva uwo munsi.