1 Yemwe Bagalatiya b'abapfaapfa mwe! Mbese ni nde wabaroze? Ntimwagaragarijwe urupfu Yesu Kristo yapfuuye ku musaraba? 2 Nshaaka ko mumbwira iki gusa: Mbese kuubahiriza amategeko ni co caabaheesheje Umwuka Weera cangwa se ni uko mwumviise Ubutumwa mukiizeera? 3 Mbese muri abapfaapfa mutyo? Mwatangiranye n'Umwuka w'Imaana, noone muheruukanye no gukorera mu mbaraga z'umubiri.? 4 Mbese ibyo mwanyuzemo mubabara, byababeereye imfaabusa? Ni ukuri hari ico byabamariye! 5 Mbese Imaana ibaha Umwuka waayo, igakora ibitangaaza muri mwe ibiteerwa n'uko mwubahiriza amategeko cangwa n'uko mwumviise Ubutumwa mukiizeera?
6 Ni na ko byabaaye kuri Aburahamu, "Yiizeeye Imaana, bituma Imaana imwemera nk'umukiraanutsi." 7 Nuuko reero mumenye yuuko abaana ba Aburahamu nyakuri ari abo biizeera Imaana. 8 Kandi ibyanditswe byari byaragaragaje yuuko Imaana izatsindishiriza abanyamahanga ku bwo kwizeera kwabo. Kandi ibyanditswe byatangaaje Ubutumwa Bwiza kuri Aburahamu mbere y'igihe, ngo, "Muri wowe imiryango yoose yo mu isi izaguheerwamo umugisha." 9 Nuuko reero, abo beemera Kristo bahaabwa umugisha nk'uko Aburahamu yawuhaawe ku bwo kwizeera.
10 Naho abiishingikiriza ku kuubahiriza amategeko baba bari mu muvumo, kuko byanditswe ngo, "Havumwe umuntu weese udakurikiza ibyanditswe byose mu gitabo c'amategeko." 11 Ubu birasobaanutse yuuko ari nta muntu utsindishirizwa n'amategeko imbere y'Imaana, kuko byanditswe ngo, "Umukiraanutsi azaabeeshwaho no kwizeera." 12 Nyamara amategeko ntaaco ahuuriyeho no kwizeera, ariko reero ibyanditswe biravuga ngo, "Uzuubahiriza amategeko, azaabeeshwaho na yo."
13 Kristo yaducunguye kugira ngo dukizwe umuvumo w'amategeko, ahinduka ikivume ku bwacu, nk'uko byanditswe ngo, "Havumwe umuntu weese umanitswe ku giti." 14 Muri Kristo Yesu, Imaana yahaaye umugisha abanyamahanga usa n'uwo yaseezeranyije Aburahamu, kugira ngo ku bwo kwizeera, twe abeemera, tuzaahaabwe Umwuka Weera twaseezeranyijwe.
15 Bavandimwe, reka mbabwire nkurikije urugero mu buzima busanzwe: Iyo abantu babiri bagize ico beemeranya maze bagakora amaseezerano, bagashiraho ukuboko, ntaamuntu ushobora kuyiica cangwa ngo agire ico yongeraho. 16 Imaana yakoranye iseezerano na Aburahamu n'urubyaro rwe. Ibyanditswe ntibivuga ko ari "Imbyaro" nk'aho ari abantu benshi, ahuubwo ni "urubyaro rwawe", bimenyeesha umuntu umwe weenyine ari we Kristo. 17 Ico nshaaka kuvuga ni iki: Imaana yakoze iseezerano na Aburahamu kandi irarikomeza. Itegeko ryahaawe Moose haanyuma y'imyaka magana ane na mirongo itatu, ntiryakwica iryo seezerano cangwa ngo ririkuureho. 18 Kuko niiba umurage ushingiye ku tegeko, ntuuba ukivuuye ku byaseezeranyijwe. Ariko Imaana yawuhaaye Aburahamu binyuze mu iseezerano.
19 Noone se amategeko agamije iki? Yongereweho kugira ngo agaragaze ibicumuro kugeza ubwo urubyaro rwagenewe ibyaseezeranyijwe ruzaazira. Kandi yahaaye abaamalayika amategeko kuyaha Moose ari we muhuuza w'Imaana n'abantu. 20 Ariko umuhuuza yiifuuzwa iyo abantu bareenze umwe, kandi Imaana ni imwe
21 Mbese ubwo bimeze bityo, amategeko ahakanya amaseezerano y'Imaana? Oya ntibikabeho! Kuko iyo amategeko aba yabeeshaho abantu, buri muntu yaagahindutse intungaane imbere y'Imaana ku bwo kuyumvira. 22 Ariko ibyanditswe bivuga yuuko abari mu isi boose bari mu bubaata bw'icaaha, nuuko reero impaano Imaana yaduseezeranyije yo kutubaatuura, ibonerwa mu kwizeera Yesu Kristo igahaabwa abo beemera.
23 Icakora uko kwizeera kutaraaza, twari turi imbohe kandi turinzwe n'amategeko dutegereje kwizeera kwari kugiiye guhishuurwa. 24 Bityo reero amategeko yaraturinze kugira ngo tudakora ikibi kugeza ubwo Kristo yaaziye, kugira ngo dutsindishirizwe no kwizeera. 25 Ubwo reero kwizeera kwamaze kuuza, ntituciifuuza kuyoborwa n'amategeko, 26 kuko mwese muri abaana b'Imaana mubiheeshejwe no kwizeera Kristo Yesu. 27 Nk'uko benshi muri mwe mwabatijwe muri Kristo ni na ko mufite ubumwe na Kristo. 28 Noone reero ntihakiriho Umuyuuda cangwa Umugiriki, imbaata cangwa uwiigenga, umugabo cangwa umugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu. 29 Ubwo reero muri aba Kristo, ni mwe rubyaro rwa Aburahamu, muri n'abaragwa b'iby'Imaana yaseezeranyije.