Publicidade

1 Coríntios 6

Imanza z'Abakristo

1 Igihe umwe muri mwe agize ico apfa n'umukristo mugenzi we, yahangaara ate kumurega ku bacaamanza b'abapagaani, mumwanya wo kuja ku bantu b'Imaana ngo babakiraanure? 2 Ntaabwo muuzi yuuko abantu b'Imaana ari bo bazaaciira ab'isi urubanza? Noone se niiba ari mwe muzaaciira ab'isi urubanza, mwananirwa mute guca imanza zooroheje? 3 Ntaabwo muuzi yuuko tuzaaciira abaamalayika urubanza? Niiba bimeze bityo twashobora guciira imanza abantu b'iki gihe 4 Niiba reero mufite imanza zimeze zityo, ni kuki muzishira mu bantu badafite ico bahuuriyeho n'itoorero? 5 Mbese ntaasoni mugira? Ubwo koko ntaamuntu n'umwe muri mwe ufite ubwenge bwashobora gukiraanura abakristo bagenzi baanyu? 6 Dore ahuubwo umukristo ajaana mugenzi we mu rukiiko maze abatiizeera bakabaciira urubanza!

7 Kuko mufitanye imanza zigomba guciibwa n'abaramuzi mu nkiiko, byerekana yuuko mwananiwe kwitwara nk'abakristo. Kuki mutiihanganira gukorerwa naabi? Kuki mutaakwemera kunyagwa ibyanyu? 8 Ahuubwo mwe ubwanyu mugirira abandi naabi ndetse mukabambura, kandi ari abakristo bagenzi baanyu. 9 Ntaabwo muuzi neeza yuuko inkozi z'ibibi zitazaaragwa Ubwami bw'Imaana? Muramenye ntimwibeeshe! Inkozi z'ibibi, abasenga ibishushaanyo, abasambanyi basanzwe n'abakora ibitingwa, 10 abajuura, abanyamururu, abasinzi, abatukana, n'abambuzi, abo boose ntibazaaragwa Ubwami bw'Imaana. 11 Bamwe muri mwe mwari mumeze mutyo ariko ubu mwuhagiwe ibyaha, mureezwa, kandi mugirwa intungaane imbere y'Imaana ku bwa Nyagasani Yesu Kristo, no ku bw'Umwuka Weera.

Mukoreeshe Imibiri yaanyu Guheesha Imaana Ikuzo

12 Bamwe muri mwe baravuga bati, "Neemerewe gukora ibyo niishaakiye." Nyamara ntaabwo ariko byose bifite akamaro. Nshobora kuvuga ko nemerewe gukora ibyo niishaakiye, ariko sinzeemera gutegekwa na kimwe muri byo. 13 Abandi baravuga bati, "Ibyokurya ni iby'inda, kandi n'inda ni iy'ibyokurya." Nyamara Imaana izaabitsemba byombi. Umubiri ntaabwo wagenewe ubusambanyi, ahuubwo wagenewe gukorera Nyagasani na Nyagasani akaba ari we uwureeberera. 14 Imaana yazuuye Umwami Yesu, naatwe izaatuzuura ikoreesheje imbaraga zaayo.

15 Ntimuuzi yuuko imibiri yaanyu ari ingingo za Kristo? Noone se mfate ingingo z'umubiri wa Kristo maze nzigire ingingo za malaaya? Oya, ntibishoboka! 16 Cangwa ntimuuzi yuuko usambanye na malaaya aba abaaye umubiri umwe na we? Kuko ibyanditswe biravuga ngo, "Bombi bazaaba babaaye umubiri umwe." 17 Ariko uwiifatanya na Nyagasani aba abaaye umwe na we.

18 Nimwirinde ubusambanyi! Icaha coose umuntu akora, ntikigera ku mubiri we, naho usambana aba acumuriye umubiri we bwiite. 19 Ntimuuzi yuuko imibiri yaanyu ari urusengero rw'Umwuka Weera utuuye muri mwe mwahaawe n'Imaana kandi mukaba ari ntaabubaasha mwifiteho ngo mwigenge? 20 Imaana yabacunguje ikiguzi gikomeye! Noone reero nimukoreeshe imibiri yaanyu kuyiheesha ikuzo.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-