Publicidade

Apocalipse 15

Abaamalayika Bafite Ibyago Birindwi bya Nyuma

1 Nuuko mbona mu ijuru ikindi kimenyeetso gikomeye kandi gitangaaje. Caari abaamalayika barindwi bafite ibyago birindwi ari byo byanyuma, kuko muri byo uburaakari bw'Imaana ni mwo buzaashirira.

2 Maze mbona ikimeze nk'inyanja y'ikirahuri kivanze n'umuriro. Nongera kubona abaatsinze ca kinyamaaswa n'ishusho yaaco hamwe n'umubare w'izina ryaco, bahagaze iruhande rw'iyo nyanja y'ikirahuri, bafite inanga z'Imaana mu ntoki zaabo, 3 maze baririmba indirimbo ya Moose, umugaragu w'Imaana hamwe n'indirimbo y'Umwana w'Intaama bati,

"Nyagasani Maana Ishoborabyose,

ibikorwa byawe birakomeye kandi biratangaaje!

Mwami w'amahanga yoose,

inzira zaawe ziratungaanye kandi ni iz'ukuri!

4 Nyagasani, ni nde utazaatiinya kandi ntaahimbaaze izina ryawe?

Kuko ni wowe weenyine weera.

Amahanga yoose azaaza maze akuramye,

kuko ibikorwa byawe bitungaanye bigaragajwe."

5 Haanyuma mbona mu ijuru Inzu y'Imaana yarimo ihema ry'ubuhamya ikinguuka, 6 maze muri ya Nzu y'Imaana havamo ba baamalayika barindwi bafite bya byago birindwi, bambaye imyenda y'umweru itanduye kandi irabagirana. Ibituuza byabo byari bikingirijwe n'imishumi y'izaahabu. 7 Nuuko kimwe muri bya binyabuzima bine giha abo baamalayika barindwi amabakure arindwi yuuzuye uburaakari bw'Imaana ihoraho iteeka ryose. 8 Ya Nzu y'Imaana yuuzura umwotsi w'ikuzo n'imbaraga by'Imaana, ntihaagira n'umwe ushobora kwinjira mu Nzu y'Imaana kugeza aho ibyago birindwi by'abaamalayika barindwi byarangiriye.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-