Publicidade

Amor verdadeiro

Por Bíblia Online

O amor verdadeiro vem de Deus. Não é emoção passageira — é decisão, sacrifício e compromisso eterno. O perfeito amor lança fora o medo e nunca deixará de existir.

Kuko Imaana yakunze abari mu isi caane, byatumye itanga Umwana waayo w’ikinege, kugira ngo umwizeera weese atarimbuka ahuubwo ahaabwe ubugingo buhoraho.

Mbahaaye itegeko risha, nimukundane. Nk’uko nabakunze, abe ari ko namwe mukundana. Nimugirirana urukundo, ico ni co boose bazaabamenyeraho ko muri abiigiishwa banje."

Ariko Imaana yo, yatweretse ukuntu idukunda ubwo Kristo yadupfiiraga kandi tukiri abanyabyaha.

Koko reero nzi neeza ntashidiikanya yuuko n’ubwo haaba urupfu cangwa ubuzima, cangwa abaamalayika cangwa abategeka, cangwa ibiriho ubu cangwa ibizaaza, cangwa ibyo heejuru cangwa iby’ikuzimu, cangwa icaaremwe ico ari co coose, nta na kimwe kizaabaasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imaana rubonerwa muri Kristo Yesu Umwami waacu.

Niiba ukunda mugenzi waawe ntiwamugirira naabi, nuuko reero gukunda ni ko kumvira amategeko mu bwuzuye.

Urukundo ruriihangaana, urukundo rugira neeza, urukundo ntirugira ishari, urukundo ntirwiraariira cangwa ngo rwikuririze. Urukundo ntirukoza isoni, ntirushaaka ibyarwo, ntiruraakara, ntirugira inziika, ntirwishiimira gukora ibibi, ahuubwo rwishiimira ukuri. Urukundo rwihangaanira byose, rwemera byose, rwiringira byose kandi rutwihangaanisha muri byose.

Guhanuura kuzaashira, kuvuga indimi zitandukanye bizaashira, ubwenge buzaagira iherezo, ariko urukundo ntiruzaashira.

Udakunda weese ntaazi Imaana kuko Imaana ni urukundo.

Aho urukundo ruri ntaabwoba na busa buhaba, ahuubwo urukundo nyakuri rwirukana ubwoba. Kuko ubwoba buteerwa no guteekereza ko tuzaahanwa, bityo reero ufite ubwoba ntaagira urukundo nyakuri.

Kuko urukundo rw’Imaana ari ukuubahiriza amategeko yaayo. Kandi amategeko y’Imaana ntaabwo arusha,

Ariko reero, imbuto z’Umwuka ni urukundo, umuneezeero, amahoro, kwihangaana, ubugwaneeza, ubupfura, kwiringirwa,

Seja o primeiro
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-07-05_19-25-13-