Simplicidade do Evangelho
A simplicidade do evangelho é sua força. Deus escolheu as coisas loucas do mundo para confundir os sábios. O poder está na mensagem da cruz, não na eloquência humana.
Ariko Imaana yatooranyije ibyo abantu biita ubupfu kugira ngo ikoze isoni abanyabwenge, Imaana yatooranyije ibinyantege nke kugira ngo ikoze isoni ibihangaage. Imaana yatooranyije ibyo abantu b’iyi si bahinyura bagasuuzugura no kubigira ubusa, kugira ngo ihindure ubusa ibyo ab’isi bateekereza ko ari bikuru. Imaana yabikoze kugira ngo hatagira umuntu n’umwe wiikuza imbere yaayo.
Kristo ntiyanyohereje kubatiza, ahuubwo yanyohereje kwamamaza Ubutumwa Bwiza, ntakoreesheje amagambo y’ubuhanga bw’abantu, kugira ngo urupfu rwa Yesu ku musaraba rudahinduka impfaabusa.
Kandi ntaabwo niigiishije no kwamamaza Inkuru Nziiza nkoreesheje amagambo yo kwemeza y’ubwenge bw’abantu, ahuubwo nabeemeje ku bw’ububaasha bw’Umwuka w’Imaana.
Nanje niimara kumanikwa heejuru y’isi, nziirehereza abantu boose ngo baaze aho ndi."