Jesus me ama
Jesus me ama — essa certeza transforma vidas. O amor de Cristo não depende do nosso merecimento, mas da sua natureza. Ele nos amou primeiro, e nada pode nos separar desse amor.
Ele me amou primeiro
Nós amamos porque Ele nos amou primeiro. O amor de Deus se manifestou em nos enviar seu Filho como propiciação pelos nossos pecados.
Igituma dukunda nuuko Imaana yabanje kudukunda.
Uru ni rwo rukundo nyakuri, si ukuvuga ngo twakunze Imaana, ahuubwo ni yo yadukunze ubwo yoohereje Umwana waayo kugira ngo atubeere igitambo c’ibyaha byacu.
Nimureebe urukundo ruhebuuje Daata yadukunze rwatumye twitwa abaana b’Imaana, kandi koko turi bo. Impamvu ituma ab’isi batatuuzi nuuko batiigeze kumumenya.
Igituma tumenya urukundo ico ari co n’uko Kristo yatanze ubugingo bwe ku bwacu. Ni ko naatwe dukwiriye gutanga ubugingo bwacu kubeera abavandimwe baacu.
Kuko Imaana yakunze abari mu isi caane, byatumye itanga Umwana waayo w’ikinege, kugira ngo umwizeera weese atarimbuka ahuubwo ahaabwe ubugingo buhoraho.
Ariko Imaana yo, yatweretse ukuntu idukunda ubwo Kristo yadupfiiraga kandi tukiri abanyabyaha.
Amor inseparável
Nem a morte, nem a vida, nem qualquer outra criatura poderá nos separar do amor de Deus em Cristo Jesus nosso Senhor.
Koko reero nzi neeza ntashidiikanya yuuko n’ubwo haaba urupfu cangwa ubuzima, cangwa abaamalayika cangwa abategeka, cangwa ibiriho ubu cangwa ibizaaza, cangwa ibyo heejuru cangwa iby’ikuzimu, cangwa icaaremwe ico ari co coose, nta na kimwe kizaabaasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imaana rubonerwa muri Kristo Yesu Umwami waacu.
Ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cangwa agahinda, cangwa gutootezwa, cangwa inzara, cangwa kwambara ubusa, cangwa kuba mu kaaga, cangwa urupfu? Nk’uko ibyanditswe bivuga ngo,
"Turiicwa umunsi ukiira baduhoora wowe,
batugirira nk’intaama zaagenewe kubaagwa."
Ariko muri byose tukarushaho gutsinda, tubikeesha uwadukunze.
no kuri Yesu Kristo, umuhamya wiringirwa, wabanjirije abandi kuzuuka, kandi akaba umutware w’abaami bo ku isi.
Koko Kristo aradukunda kandi yadukijije ibyaha byacu igihe amena amaraso ye. Yaduhaaye gutegeka nk’abaami kandi aduha guheereza Imaana Se nk’abaheerezabitambo. Icuubahiro n’ubutware bibe ibye iteeka ryose, Amiina.
Ubwo reero muri abaana b’Imaana ikunda caane, muje mugerageza kuba nka yo. Kandi muje mukundana nk’uko Kristo yadukunze agatanga ubuzima bwe ku bwacu nk’ituuro n’igitambo gihuumura neeza kigashiimiisha Imaana.
Celebrar o amor de Jesus
O amor de Jesus é motivo de cântico e louvor. De manhã cantarei teu amor e à noite proclamarei tua misericórdia.
Ntaawagira urukundo ruruta urw’umuntu gupfiira inshuti ze.
Musanzwe muuzi ubuntu Umwami waacu Yesu Kristo yagize, n’ubwo yari umukire, yemeye kwigira umukene ku bwanyu, kugira ngo mu bukene bwe muhinduke abakire.