Purificação
A purificação é um tema central na Bíblia. Deus nos chama a sermos limpos — não apenas externamente, mas no coração, na mente e em toda a conduta de vida.
Purificados pelo sangue de Cristo
O sangue de Jesus nos purifica de todo pecado. Sua morte na cruz é o sacrifício perfeito que nos torna limpos diante de Deus.
Ariko tugendeye mu muco nk’uko na yo iri mu muco, tuba tugiranye umubaano kandi amaraso ya Yesu atuvaanaho ibyaha byose.
Ariko nitwatura ibyaha byacu, Imaana yiiringirwa kandi itabeera izaatubabarira ibyaha kandi itweze ibibi byose.
mbese amaraso ya Kristo yo azaatweza bingana bite? Ku bw’Umwuka w’iteeka wiitanze nk’igitambo kitagira inenge ku Maana, akeeza imitimanaama yaacu kuva mu byaha kugira ngo dukorere Imaana nzima!
Ni we werekana kurabagirana kw’ikuzo ry’Imaana kandi akaba ari we shusho rigaragaza kubaho kw’Imaana ndetse no gukomereesha byose imbaraga z’ijambo rye. Amaze kurangiza inteego yo kubabarira ibyaha, yiicara mu ijuru iburyo bw’Imaana Ikomeye.
Uwo ni we wadupfiiriye kugira ngo adukize gukiraanirwa koose kugira ngo tube ubwoko bwe bwejejwe kandi bushiishikariye gukora iciiza coose.
Purificação interior
Deus cria em nós um coração puro. A purificação começa no interior — nos pensamentos, intenções e motivações do coração.
Nimwegeere Imaana na yo izabeegeera. Nimusukuure ibiganza byanyu mwabanyabyaha mwe, mweze imitima yaanyu mwaryarya mwe.
Nshuti bakundwa, ayo maseezerano yoose nitwe yahaawe. Bityo reero ni mureke twiyeze twivaaneho ikintu coose gishobora guhumaanya imibiri n’imitima yaacu, dushiishikarire ubutungaane mu kuubaha Imaana.
Bakundwa, ubu turi abaana b’Imaana kandi ico tuzaaba co ntikiraamenyeekana. Ariko ico tuuzi ni uko ubwo Yesu aziiyerekana tuzaamera nka we kuko tuzaamureeba uko ari. Kandi umuntu weese ufite ibyo byiringiro muri Kristo yiiyeze nk’uko Kristo ari uweera.
Lavados pela Palavra
A Palavra de Deus e o batismo nos purificam. Jesus disse: 'Vós já estais limpos pela palavra que vos tenho falado.'
Mwebwe mwejejwe n’ijambo nababwiye.
Bagabo, mukunde abagore baanyu nk’uko Kristo yakunze itoorero akaritangira ubugingo bwe. Ibyo yabikoze kugira ngo yeeze itoorero akoreesheje ijambo rye n’amaazi,
Noone se kandi utegereje iki? Haguruka, wambaze izina rya Nyagasani, ubatizwe, kandi uhanagurweho ibyaha byawe.’
Kandi ayo maazi ni ikimenyeetso c’umubatizo weerekana ko mukijijwe. Si ugukurwaho umwanda ku mubiri, ahuubwo n’iseezeerano uba ukoreye Imaana n’umutima ukeeye. Uwo mubatizo ni wo ubakiza ku bw’izuuka rya Kristo Yesu,
Nuuko arababwira ati, "Ikiva mu muntu ni co kimuhumaanya, Kuko mu mitima y’abantu haturukamo ibiteekerezo bibi, uburaaya, ubujuura, ubwicanyi, ubusambanyi, umururu, ubugome, ububeeshi, gukora ibibi, ishari, amafuti, ubwiraasi n’ubupfu. Ibi bibi byose bituruka mu mutima, kandi ni byo bihumaanya umuntu."