Publicidade

A palavra

Por Bíblia Online

A Palavra de Deus é viva, eficaz e mais cortante que espada de dois gumes. Ela é lâmpada, alimento e purificação — tudo o que o cristão precisa para viver e crescer em fé.

Ni koko Ijambo ry’Imaana ni rizima kandi rifite imbaraga, rityaye kurusha inkoota ifite impande ebyiri. Rihinguranya mu muntu rikagera mu mahuuriro y’ubuzima n’umwuka, no ku y’ingingo n’umushokoora. Rishoboye kugenzuura ibyo umutima wiibwira n’ibyo ugambiiriye.

Ijambo ry’Ubugingo

Mu ntangiriro ya byose, haariho Jambo, Jambo yahoranye n’Imaana kandi uwo Jambo yari Imaana.

Jambo yabaaye umuntu aba muri twe, tubona ikuzo rye risa n’iryumwana w’ikinege wa se, yuuzuye imbabazi n’ukuri.

Umwuka ni we utanga ubugingo, imbaraga z’umuntu nta co zimaze. Amagambo mbabwiye ni Umwuka n’ubugingo buhoraho.

Mwebwe mwejejwe n’ijambo nababwiye.

Ariko Yesu aramusubiza ati, "Biranditswe ngo,

Umuntu ntaabwo atungwa n’umugaati gusa,

ahuubwo abeeshwaho n’ijambo ryose riva mu kanwa k’Imaana."

Ijuru n’isi bizaashira, ariko amagambo yanje ntaazaashira.

Uje ugira umwete wo kwishira imbere y’Imaana nk’ushimwa na yo, umukozi utagira icaamuteera isoni, ushobora gusobaanura neeza ijambo ry’ukuri.

Mumere nk’abaana bakimara kuvuuka, muje muhora mwifuuza amata meeza y’Umwuka ari ryo jambo ry’Imaana, kugira ngo atume mukurira mu gakiza

Seja o primeiro
Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-29_22-07-56-