Publicidade

Ajuda ao próximo

Por Bíblia Online

Ajudar o próximo é mandamento de Deus e expressão prática da fé. A Bíblia ensina que a fé sem obras é morta — e que servir ao menor dos irmãos é servir a Cristo.

kuko nari nshonje muramfungurira, nari mfite imyota mumpa ico kunywa, nari mu rugendo murancumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransuura, nari mu gihome muuza kundeeba.Nuuko intungaane nazo zizaamubaza ziti, Nyagasani, twakuboonye ryari ushonje tukagufungurira, cangwa ufite imyota tukaguha ico kunywa, uri mu rugendo tukagucumbikira, cangwa wambaye ubusa tukakwambika? Ni gihe ki twakuboonye urwaye cangwa uri mu gihome tukaaza kugusuura?Nuuko Umwami azaabasubiza ati, Ndababwira ukuri yuuko ibyo mwakoreye umwe mu bavandimwe banje baciiye bugufi, burya ni nje mwabikoreraga.

Nihagira ugira ico agusaba uzaakimuhe, nihagira ugira ico agutiira, uzaakimutiize.

No ku bw’iyo mpamvu reero, mucaane amataara yaanyu amurikire abandi, kugira ngo babone imirimo yaanyu myiza maze baheereko bahe So wo mu ijuru ikuzo.

Mutange namwe muzaahaabwa. Urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije kandi ruseesekaye ni rwo muzaagererwamo namwe. Urugero mugeramo ni rwo namwe muzaagererwamo."

Abantu baramubaza bati, "Noone se tugire dute?"

Yohaana arabasubiza ati, "Ufite imyenda ebyiri, umwe awuhe utawufite, n’ufite ibyokurya, na we akore atyo."

Muguriishe ubutunzi bwanyu maze amashilingi muyafashishe abakene. Mwishaakire ubutunzi buhoraho ari bwo bukire bwo mu ijuru butagira iherezo kandi aho abajuura bataabwiba cangwa inyenzi ngo ziburye. Ndababwira ko aho ubukire bw’umuntu buri, ari ho n’umutima we uzaaba.

Itegeko ryanje ngiri, mukundane nk’uko nanje nabakunze.

Ntaawagira urukundo ruruta urw’umuntu gupfiira inshuti ze.

Muri byose nababeereye intangarugero, mbeereka ko mu mirimo nk’iyo twafasha abatiishoboye, twibuka amagambo y’Umwami Yesu yavuze ati, Gutanga biheesha umugisha, kuruta kwakiira."

Arangije kuvuga ibyo, apfukama na bo boose, arasenga. Boose bararira caane, baramuhoobera kandi baramusoma, na caane baagize agahinda ku bwo ibyo yari amaze kuvuga ko batazongera kumubona. Nuuko baramuherekeza bamugeza ku bwato.

Bagenzi baanyu b’abakristo bakennye, mubafashiishe ku byo mufite, abantu baaje muri mwe ari basha mubacumbikire.

Kuneezeeza Abandi Atari Ukwineezeeza

Twebwe abakomeye mu kwizeera tugomba kwihangaanira abafite intege nke mu kwizeera, ntitwineezeeze ubwacu.

Mwakiirane imitwaro, bityo reero muzaaba mwumviye amategeko ya Kristo.

Abiibaga barekeraho kwiiba, ahuubwo batangire kwihaatira gukoreesha amaboko yaabo, kugira ngo babone uko bafasha abakene.

Umuntu weese muri mwe ye kwita ku byifuuzo bye gusa ahuubwo azirikane n’ibyabandi.

Ukwizeera Kutagira Ibikorwa kuba Gupfuuye

Bavandimwe, byamarira iki umuntu uvuga ko afite kwizeera kandi kutarangwa n’ibikorwa? Mbese uko kwizeera kwashobora kumukiza? Niiba hari umuvandimwe udafite ico kwambara cangwa ico kurya gihaagije, maze hakagira umwe muri mwe umubwira ati, "Genda amahoro, wambare ushuuhe, urye kandi uhaage." Ayo magambo aba amaze iki utamuhaaye ibyo akeneye? Bityo reero, ukwizeera koonyine kudafite ibikorwa kuba gupfuuye.

Mbese ni gute umuntu ufite ubutunzi bw’isi ariko akaba ataafasha umuvandimwe we ubukeneye avuga ko akunda Imaana?

Seja o primeiro
Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-29_22-07-56-