Ascensão
A ascensão de Jesus ao céu é a coroação de sua obra redentora. Ele subiu à destra do Pai, de onde voltará com poder e glória para buscar os seus.
Arangije kuvuga ibyo, azaamuurwa mu ijuru bamureeba, maze igicu kiramubakingiriza ntibongera kumubona.
Ubwo yazaamuukaga, intumwa zigihanze amaaso heejuru, haboneka abagabo babiri bambaye imyenda yeera, bahagarara iruhande rwazo. Babwira intumwa bati, "Yemwe bantu b’i Galileeya, ni iki gitumye muhagaze hano mureeba mu ijuri? Uyu Yesu ubakuuwemo akazaamuurwa mu ijuru, azaagaruka nk’uko mumuboonye aja mu ijuru."
Umwami Yesu amaze kuvugana na bo, ajanwa mu ijuru, nuuko yiicara iburyo bw’Imaana.
Abavaana i Yerusaalemu, abageza i Beetaniya arambuurira amaboko heejuru abaha umugisha. Akibaha umugisha atandukanywa na bo, ajanwa mu ijuru.
Mu nzu ya Daata harimo ibisenge byinshi. Iyo biba bitameze bityo, mba ntaarababwiye ko ngiye kubateguurira umwanya.
Ndababwira ukuri, ko unyemera azaakora imirimo nkora, kandi azaakora n’ibiruta ibi, kuko ngiye kwa Daata.
Nakomootse kuri Daata maze nza mu isi, noone ngiiye kuva mu isi nsubire kuri Daata."
Yesu aramubwira ati, "Utankoraho kuko ntaabwo nari naazaamuuka ngo nje kwa Daata, ahuubwo genda usange beene Daata maze ubabwiire uti, ‘Nzaamuutse nja kwa Daata ari we So, ku Maana yanje ari yo Maana yaanyu.’ "
Nuuko Yesu aravuga ati, "Ndacaari kumwe namwe igihe gito, haanyuma ngasanga uwantumye.
Ntawabishidiikanya, ibanga ry’ubukristo bwacu rirakomeye:
Kristo yagaragaye mu ishusho ry’umuntu,
Umwuka Weera umwerekana nk’intungaane,
kandi abonwa n’abaamalayika,
yaamamazwa mu mahanga,
yiizeerwa mu isi yoose,
kandi azaamuurwa mu ikuzo.