Publicidade

Beleza

Por Bíblia Online

A verdadeira beleza vem de dentro. A Bíblia ensina que o encanto é enganoso e a formosura é vã, mas a mulher que teme ao Senhor — essa sim merece louvor.

Umurimbo waanyu weekuba uw’inyuma ngo musibe imisatsi yaanyu, no kwambara imitaako y’izaahabu cangwa imyenda y’akarusho. Ahuubwo umurimbo waanyu ube uwo mu mutima, ari wo murimbo ugaragaza ubwiza buhoraho, ubugwaneeza n’ubucureera ufite agaciiro kenshi imbere y’Imaana.

Kandi ndashaaka ko abagore na bo baakwambara neeza imyambaro ikwiriye, atari ukuboha imisatsi no kwambara imitaako ya zaahabu, amasimbi, cangwa imyambaro y’igiciiro kinini, ahuubwo bakiirimbiisha ibikorwa byiza, nk’uko bikwiriye abagore biiyemeza ko buubaha Imaana.

Kuko Imaana ari yo yatugize ico turi co, yaturemeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, yo yateguuye keera kugira ngo iturange mu kubaho kwacu.

Kubeeshwaho no Kwizeera

Ni co gituma tudaciika intege. N’ubwo umubiri waacu ugenda usaaza, imitima yaacu yo ihora ihindurwa busha buri munsi.

Ntimugahagarike Imitima

Ni co gitumye mbabwira ngo, ntimugahagarike imitima yaanyu ku byerekeye ubuzima bwanyu muti, mbese tuzaarya iki, cangwa tuzanywa iki, cangwa ibifashe ku mubiri waanyu muti, mbese tuzambara iki. Mbese ubuzima ntiburuta ibyo kurya, n’umubiri ukaruta imyambaro?

Seja o primeiro
Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-29_22-07-56-