Bom ânimo
Tende bom ânimo! Jesus repetiu estas palavras aos seus discípulos em meio às tempestades. No mundo tereis aflições, mas Ele já venceu o mundo — e nos dá coragem para enfrentar tudo.
Ibyo mbibabwiye kugira ngo mugire amahoro ku bwo kunyizeera. Mu isi muzaatootezwa, ariko nimukomere kuko naneesheje isi!"
Kuko Imaana ntiyaduhaaye Umwuka w’ubwoba, ahuubwo yaduhaaye Umwuka w’imbaraga n’urukundo no kwifata.
Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.
Ako kaanya Yesu avugana na bo arababwira ati, "Nimuhuumure, ni njeewe, mwitiinya."
Boose bamuboonye bakuuka umutima.
Ariko ako kaanya avugana na bo arababwira ati, "Muhuumure, ni njeewe, mureke gutiinya."
Yesu aramubwira ati, "Mwana wanje, kwizeera kwawe kuragukijije, genda amahoro."
Bityo tukagira ubutwari, tuuzi yuuko iyo turi mu mubiri wo kuri iyi si, tuba dutuuye kure y’Umwami waacu.
Nuuko reero, nimukomere mwa bagabo mwe, kuko mfite kwizeera mu Maana ngo biraba nk’uko nabwiwe.
Ndahamya neeza ntashidiikanya ko iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izaawurangiza rwose kugeza ku munsi Yesu Kristo azaagaruka.
Nimwishiime ku bw’ibyo reero, n’ubwo byaba ngombwa ko ubu mubabazwa n’ibibagerageza umwanya muto.
Koko nkumbuye kubonana namwe kugira ngo dusangire impaano y’Umwuka w’Imaana no kubakomeza. Ico menyeesha ni ukugira ngo nje namwe duteerane inkunga, mukomezwe no kwizeera kwanje, nanje nkomezwe no kwizeera kwanyu.
Ni co gituma tudaciika intege. N’ubwo umubiri waacu ugenda usaaza, imitima yaacu yo ihora ihindurwa busha buri munsi.
Nuuko reero, muhuumurizanye kandi muteerane inkunga nk’uko musanzwe mubikora.
Ku bw’iyo mpamvu bavandimwe, kwizeera kwanyu kwaraduhumurije mu mibabaro no mugutootezwa kwacu.