Chamada
A chamada de Deus é irrevogável. Ele nos chamou das trevas para a sua maravilhosa luz — para sermos santos, discípulos e instrumentos de sua graça no mundo.
Chamados por Deus
Fostes chamados para a liberdade. A chamada de Deus é dom irrevogável que nos convida à santidade e ao serviço.
Ahuubwo nk’uko uwabahamagaye ari uweera, namwe ubwanyu mube abeera mu migenzereze yaanyu yoose. Kuko ibyanditswe bivuga biti, "Nimube abeera, kuko ndi uweera."
Kandi ni co mwahamagariwe, kuko Kristo yababajwe ku bwanyu, abasigira urugero kugira ngo mugere ibirenge byanyu mu bye.
Ntimukiituure inaabi mwagiriwe cangwa ngo musubize ababatuka, ahuubwo mwifuurize imigisha ababagenza batyo. Kuko iki ni co mwahamagariwe, kugira ngo muragwe umugisha.
Yaradukijije, iduhamagarira kuba abaayo burundu, bidaturutse ku mirimo yaacu, ahuubwo ibiteewe n’umugambi waayo, n’ubuntu yatugiriye. Ubwo buntu yabuduheereye muri Kristo Yesu mbere y’ibihe byose,
Imaana yabahamagaye ntiihemuka, ibyo yavuze izaabikora.
Hariho umubiri umwe n’Umwuka umwe, nk’uko ico mwiringira ari kimwe, ari na co Imaana yabahamagariye.
Mparanira kugera ku nteego kugira ngo mpaabwe igihembo co mu ijuru nahamagariwe n’Imaana muri Kristo Yesu.
A resposta à chamada
Deus é fiel, pelo qual fostes chamados. Ele nos escolheu, nos capacitou e nos enviou com propósito eterno.
Imaana idahemuka, ni yo yabahamagariye kugira umubaano n’Umwana waayo Yesu Kristo Umwami waacu.
Imaana yatooranyije ibyo abantu b’iyi si bahinyura bagasuuzugura no kubigira ubusa, kugira ngo ihindure ubusa ibyo ab’isi bateekereza ko ari bikuru. Imaana yabikoze kugira ngo hatagira umuntu n’umwe wiikuza imbere yaayo.
Kandi tuuzi ko Imaana ikorera muri byose kuuzanira ibyiza abayikunda, abo yahamagaye nk’uko yabigambiiriye.
Ni co gituma yarabahamagaye ikoreesheje Ubutumwa Bwiza twamamaza kugira ngo muzaasangire ikuzo n’Umwami Yesu Kristo.
Peetero arabasubiza ati, "Buri muntu weese yiihane kandi abatizwe, mu izina rya Yesu Kristo kugira ngo mubabarirwe ibyaha byanyu kandi muhaabwe impaano y’Umwuka Weera.
Si mwe mwantooranyije, ahuubwo ni nje wabatooranyije. Nabatumye kuja kwera imbuto, kandi ngo izo mbuto zigumeho, kugira ngo Daata azaabahe ico muzaasaba coose mu izina ryanje.