Publicidade

Comunidade

Por Bíblia Online

A comunidade cristã é essencial para o crescimento da fé. A Bíblia ensina que fomos criados para viver em comunhão — edificando-nos, encorajando-nos e servindo uns aos outros.

Viver em unidade

Os que creram eram um coração e uma alma. A comunidade primitiva partilhava tudo e vivia em harmonia e alegria.

Abiizeera Basangira Ibyo Batunze

Agatsiko koose k’abiizeera bahuuzaga umutima n’inaama. Nta n’umwe wagiraga ikintu ce bwiite kuko baasangiraga ibyo bafite byose.

Baahoraga bashiishikarira inyigiisho z’intumwa no guteeranira hamwe, gusangira amafunguro hamwe no gusenga.

Iminsi yoose baajaga guteeranira hamwe mu Nzu y’Imaana, bagasangira amafunguro mu mago yaabo baneezerewe kandi bafite ubupfura mu mitima yaabo, bahimbaaza Imaana kandi bagashimwa n’abantu boose. Buri munsi Nyagasani Imaana yabongeereraga ku mubare w’abakizwa.

Izo ntumwa n’abagore baarimo Mariya nyina wa Yesu na beene nyina ba Yesu, abo boose bakomeza gusengera hamwe bahuuje umutima.

Peetero arindiwe mu gihome, ab’itoorero baamusabiraga ku Maana babishizeho umwete.

Kuko aho babiri cangwa batatu bateeraniye hamwe mu izina ryanje, mba ndi hagati yaabo."

Edificação mútua

Vivam em harmonia uns com os outros. Não haja divisões entre vós. A comunidade cresce quando cada membro contribui.

Amacaakubiri mu Itoorero

Noone bavandimwe ndabinginga mu izina ry’Umwami waacu Yesu Kristo, kugira ngo mwese mu be bamwe kandi ntihagire amacaakubiri areebeka muri mwe, ahuubwo muhuuze imitima n’inaama.

Ni co kimwe, twaba Abayuuda cangwa abanyamahanga, twaba abagaragu cangwa abiigenga, twese twabatirijwe mu Mwuka umwe tuba umubiri umwe, kandi twese twujujwe n’uwo Mwuka umwe.

Kuko dufite ingingo nyinshi mu mubiri umwe kandi izo ngingo ntizigira umurimo umwe. Ni co kimwe, nuubwo turi benshi, turi umubiri umwe muri Kristo, twese duhuurijwe hamwe, buri muntu akaba urugingo rwa mugenzi we.

Muje mubaana amahoro n’abantu boose, ntimukiishire heejuru uko bidakwiriye ahuubwo mwemere gufatanya n’abaciiye bugufi. Ntimukiigire abanyabwenge.

Ntuugaciire Mugenzi Waawe Urubanza

Muje mwakiira umunyantege nke mu kwizeera, mwekumugiisha impaka ku byo yiibwira bitandukanye n’ibyanyu.

Nuuko Imaana ari yo sooko yo kwihangaana no guhuumuriza, ibahe guhuuza imitima mukurikije urugero rwa Kristo Yesu,

Amabwiriza Aheruuka

Bavandimwe, ndabiihanangirije ngo mwirinde abaazana amacaakubiri kandi baguusha abantu bakava mu kwemera, bakanyuranya inyigiisho mwahaawe. Abameze batyo mubiirinde!

Amor e compromisso

Não deixemos de congregar. O vínculo perfeito é o amor — ele une a comunidade e produz frutos que duram.

Kandi tuzirikane bagenzi baacu, duteerane umwete wo gukundana no kugira ibikorwa byiza. Twe kwirengagiza guteeranira hamwe nk’uko bamwe baabigize akamenyeero ahuubwo turusheho gukomezanya nkuuko mubona umunsi w’Umwami wegeereje.

Kandi kuri ibyo byose, mwongereho urukundo, ni rwo ruduhuuriza hamwe mu gutungaana rwose.

Muharanire kurinda ubumwe butangwa n’Umwuka w’Imaana, n’amahoro abahuuza.

Kubabazwa ku bwo Gukora Ibyiza

Ahasigaye, ni muhuuze imitima, mugirirane impuhwe, mukundane, mugire umutima wiiyoroheje kandi mwiciishe bugufi mu biteekerezo.

Bakundwa, ubwo Imaana yadukunze urukundo ruhebuuje, naatwe dukwiriye gukundana.

Ariko tugendeye mu muco nk’uko na yo iri mu muco, tuba tugiranye umubaano kandi amaraso ya Yesu atuvaanaho ibyaha byose.

Noone reero ntihakiriho Umuyuuda cangwa Umugiriki, imbaata cangwa uwiigenga, umugabo cangwa umugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu. Ubwo reero muri aba Kristo, ni mwe rubyaro rwa Aburahamu, muri n’abaragwa b’ibyImaana yaseezeranyije.

Uzaaje wubaha abapfaakazi b’imburabure.

Ndababwira ukuri yuuko, uwaakiira uwo ntumye aba anyakiiriye, kandi unyakiira aba yakiiriye uwantumye."

Seja o primeiro
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-07-05_19-25-13-