Tomar uma decisão
Tomar decisões com sabedoria é um dos maiores desafios da vida. A Bíblia nos ensina a buscar a Deus em oração, na Palavra e no conselho, confiando que Ele dirige os nossos passos.
Buscar a Deus
Se algum de vós tem falta de sabedoria, peça a Deus. Ele dá generosamente e sem repreensão a todos os que pedem.
Niiba muri mwe hari ukeneye ubuhanga, abusabe Imaana izaabumuha, kuko Imaana iha abantu boose ku buntu.
Kandi ubu dushize amanga imbere y’Imaana, kuko tuuzi neeza yuuko iduha ico tuyisabye coose gihuuje nuuko ishaaka.
Ariko nitwatura ibyaha byacu, Imaana yiiringirwa kandi itabeera izaatubabarira ibyaha kandi itweze ibibi byose.
Conselho e direção
Onde não há conselho os planos se frustam. Toda Escritura é útil para nos guiar nas decisões da vida.
Ibyanditswe byera byose byahuumeetswe n’Imaana kandi bifite umumaro wo kwigiisha ukuri, kwamagana inyigiisho mbi, kugorora umuntu no kumutooza gutungaanira Imaana,
kugira ngo ukorera Imaana weese abe ashitse kandi afite ibimukwiriye mu gukora imirimo myiza yoose.
Bageze ahateeganye na Misiya, bagerageza kuja Bitiniya, ariko Umwuka wa Yesu ntiwabeemerera.
Mu itoorero rya Antiyokiya haari abahanuuzi hamwe n’abiigiisha, ari bo Barinaba, Simiyooni wiitwaga Umwirabura, Lusiyasi w’i Kureeni, Manaheni wareranywe na Herodi umutegetsi, hamwe na Sawuli. Ubwo baaramyaga Nyagasani no kwiyiriza ubusa, Umwuka Weera yarababwiye ati, "Nimunshirire Barinaba na Sawuli ukwabo, maze baje gukora umurimo nabahamagariye."
Nuuko bamaze kwiyiriza ubusa no gusenga, barambika ibiganza kuri Barinaba na Sawuli maze baraboohereza.
Confiar e seguir
Seja o que for que façais, fazei tudo para a glória de Deus. O sábio ouve a Deus antes de agir.
Nooneho reero, iyo murya cangwa munywa, cangwa mukora ikindi kintu coose, muje mubikorera guheesha Imaana ikuzo.
Naatwe reero, ubwo twitooroowe n’igicu c’abahamya bakomeye, mureke dushire iruhande ikituremeerereye coose hamwe n’icaaha coose gihora kitwiziringaho, kandi nimureke dusiganwe mu marushanwa twateganyirijwe dufite kwihangaana.