7 ensinamentos de Jesus para uma vida plena
Jesus nos deixou ensinamentos que transformam vidas e podemos acompanhar diversos momentos em que isso foi mostrado na Bíblia. Veja a seguir 7 ensinamentos Cristo que podem trazer paz e plenitude espiritual.
Lista de ensinamentos:
1. Mateus 22:37-39
Aramubwira ati, " ‘Ukunde Uhoraho Imaana yaawe n’umutima waawe woose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko rya mbere riruta ayandi yoose. Irya kabiri rimeze nka ryo, ‘Ukunde mugenzi waawe nk’uko wiikunda.’
2. Mateus 18:21-22
Umugani w’Umugaragu Utababarira
Nuuko Peetero yegeera Yesu maze aramubaza ati, "Nyagasani, umuvandimwe wanje mu itoorero akomeje kunshobereza, nkwiriye kumubabarira kangahe? Nzageze karindwi?"
Yesu aramusubiza ati, "Oya, ntaabwo ari karindwi, ahuubwo ndakubwira ko ari mirongo irindwi, karindwi.
3. Mateus 5:44
Ariko nje ndababwira ngo, ‘mukunde abanzi baanyu kandi muje musabira ababatooteza,’
4. Mateus 7:1
Guciira Abandi Imanza
Ntimugaciire abandi urubanza, kugira ngo namwe mutazaaruciirwa.
5. Mateus 6:33
Ariko mbere ya byose muharanire Ubwami bw’Imaana no gukiraanuka kwayo, ni ho ibindi byose muzaabyongeererwa.
6. Mateus 23:12
Abiishira heejuru boose bazaaciishwa bugufi, kandi abiiciisha bugufi boose bazaashirwa heejuru.
7. João 14:1
Yesu ni we Nzira Ija kwa Daata
Yesu arababwira ati, "Ntimuhagarike imitima yaanyu. Mwizeere Imaana, nanje munyizeere.
Esses versículos te ajudaram? Então compartilhe esses ensinamentos de Jesus com seus amigos e ajude a espalhar a palavra de Cristo.
Deus abençoe!