Fim do mundo
A Bíblia fala sobre o fim do mundo como evento certo e definitivo. Céus e terra passarão, mas as palavras de Jesus jamais passarão. A questão não é se, mas quando.
Os céus passarão
Os céus e a terra passarão, mas as palavras de Jesus permanecerão para sempre. O mundo presente é temporário.
Ijuru n’isi bizaashira, ariko amagambo yanje ntaazaashira.
Bidatinze, nyuma y’iyo minsi y’imibabaro, izuuba riziijima, n’ukwezi ntikuzaava, inyenyeeri zizaagwa ziva mu kireere, n’imbaraga zo mu kireere zizanyeganyezwa.
Ariko ibyerekeye uwo munsi n’isaaha ntaawe ubiizi, naaho baaba abaamalayika bo mu ijuru, cangwa Umwana, keretse Daata wenyine.
Icakora, kubyerekeye umunsi cangwa igihe bizaabeeraho, nta we ubiizi, haaba abaamalayika bo mu ijuru cangwa Umwana w’Imaana, biizwi na Daata weenyine.
O dia do Senhor
O dia do Senhor virá como ladrão. Os céus passarão com grande estrondo, e os elementos se dissolverão no fogo.
Kandi umunsi w’Uhoraho uzaaza nk’uko umujuura aza, nuuko ijuru rizimirane n’urusaku rwinshi, hamwe n’ibiririmo byose biyongere mu muriro, naho isi n’ibiyikorerwamo byose bishiriire.
Ariko Imaana ikoreesheje iryo jambo yategetse ijuru n’isi biriho ubu kugumaho kugeza igihe izaaciira urubanza. Nibwo Imaana izaabitwika n’umuriro, nuuko abatayuubaha barimburwe.
Ubwo reero ibyo byose bizaarimburwa muri ubwo buryo, imyifatire yaanyu ikwiriye kuba ite? Mukwiriye kuba abaziranenge kandi buubaha Imaana, mutegereje umunsi wo kugaruka k’Uhoraho mukawutebuutsa. Kuri uwo munsi ijuru rizaagurumira riyonge kandi n’ibirimo byose bizaayongera mu muriro.
Bavandimwe, ibyerekeye ibihe n’iminsi ntimukeneye ko mbibandikira. Kuko mwe ubwanyu muzi neeza ko umunsi w’Umwami uzaaza nk’uko umujuura aza nijoro. Ubwo abantu bazaaba bavuga bati, "Dufite amahoro n’umuteekaano," niho kurimbuka kuzaabaazaho nk’uko ibise bitungura umugore wenda kubyara, kandi ntibazaabona ubuhungiro. Ariko mwebwe bavandimwe, ntimukiri mu mwijima ku buryo uwo munsi wabatungura nk’umujuura. Kuko mwese muri abaana b’umuco n’abaana b’amanywa, ntituri ab’ijoro cangwa ab’umwijima.
Ariko mwebwe bavandimwe, ntimukiri mu mwijima ku buryo uwo munsi wabatungura nk’umujuura. Kuko mwese muri abaana b’umuco n’abaana b’amanywa, ntituri ab’ijoro cangwa ab’umwijima. Noone reero reka twegusinzira nk’abandi, ahuubwo tube maaso, kandi tugire ibiteekerezo bizima. Kuko abasinziira basinziira nijoro, n’abasinda basinda nijoro. Ariko twebwe abiizeera ubwo turi ab’amanywa, tuje tugira ibiteekerezo bizima, twambaye kwizeera n’urukundo nk’icuuma gikingira igituuza, kandi dufite ibyiringiro byo kuzaabona agakiza nk’ingufiiri y’icuma. Kuko Imaana itatugeneye kurimburwa n’uburaakari bwayo, ahuubwo yadutooranyirije kubona agakiza kabonerwa m’Umwami waacu Yesu Kristo,
Destruição e renovação
O Dia do Senhor trará juízo sobre os ímpios, mas também novos céus e nova terra onde habita a justiça.
Ndareeba maze mbona Umwana w’Intaama amena ikimenyeetso ca gatandatu. Habaho umushitsi mwinshi caane, maze izuuba rihinduka umukara nk’umwambaro bambara mu cuunamo, naho ukwezi koose guhinduka nk’amaraso. Inyenyeeri zo mu kireere zigwa ku isi, nk’uko imbuto z’umutiini zikiri mbisi zigwa iyo zihuushwe n’umuyaga mwinshi.
Ca kiyoka kinini kijugunywa haasi, hamwe n’abaamalayika baaco, ari co ya nzoka ya keera yiitwa Umwanzi cangwa Sataani, wa wundi uyobya abo ku isi yoose. Yajugunywe ku isi hamwe n’abaamalayika be boose.
Hazaaba ibimenyeetso ku izuuba, no ku kwezi no ku nyenyeeri. Amahanga yo mu isi azaababara, akuurwe umutima no guhoorera kw’inyanja n’imivumba. Abantu bazaagwa gihuubara biteewe n’ubwoba, bahagarike imitima biteewe n’amakuba azaaba yadutse. Hazaabaho gushaakashaaka ibigiiye kuba ku isi, kuko ijuru ryose rizatigiswa n’imbaraga z’Imaana.
Nuuko reero mube maaso buri gihe, kandi musenge kugira ngo mubone uko murokoka ibizaabaho byose, ndetse mushobore guhagarara imbere y’Umwana w’Umuntu."
Maze mbona ijuru risha n’isi nsha, kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byavuuyeho, kandi n’inyanja yari itakiriho. Mbona i tawuni nkuru yeera, Yerusaalemu nsha, iva mu ijuru ku Maana, iteguuwe nk’uko umugeni arimbiishwa agiiye gusanganira umugabo we. Nuuko numva ijwi rirenga riturutse ku ntebe y’ubwami rivuga riti, "Dore ubu, urugo rw’Imaana ruri mu bantu kandi Imaana igiiye gutuura na bo kandi babe abaayo. Imaana ubwayo izaabaana na bo kandi ibe Imaana yaabo. Izaahanagura amarira yoose ku maaso yaabo. Ntihazongera kubaho urupfu, kandi agahinda no kurira no kubabara na byo ntibizongera kubaho, kuko ibyambere byose bizaaba birangiye."
Nuuko uwari wiicaye ku ntebe y’ubwami aravuga ati, "Dore byose mbihinduye bisha." Yongera kumbwira ati, "Andika ibyo nkubwira kuko ari iby’ukuri no kwizeerwa."