Publicidade

Sinais do fim dos tempos

Por Bíblia Online

A Bíblia descreve sinais que precederão a volta de Jesus. Guerras, falsos mestres, sinais cósmicos e a pregação do evangelho a todas as nações — tudo aponta para o fim dos tempos.

Sinais proféticos

Este evangelho do Reino será pregado em todo o mundo e então virá o fim. Os sinais dos últimos tempos já se manifestam.

Kandi ubu Butumwa Bwiza bw’Ubwami buzaamamazwa mu isi yoose, bubeere amahanga yoose ubuhamya, nuuko imperuuka iheereko ize.

Kuuza k’Umwana w’Umuntu

Bidatinze, nyuma y’iyo minsi y’imibabaro, izuuba riziijima, n’ukwezi ntikuzaava, inyenyeeri zizaagwa ziva mu kireere, n’imbaraga zo mu kireere zizanyeganyezwa. Nuuko ikimenyeetso c’Umwana w’Umuntu kizaaboneka mu ijuru, kandi amooko yoose yo ku isi azaacura umuboroogo, maze babone Umwana w’Umuntu aziye ku bicu byo mu ijuru afite imbaraga n’ikuzo ryinshi. Azoohereza abaamalayika be mu nshonda enye z’isi, bavuze impanda iranguruye, bakungaanye abo yatooranyije, uheereye aho isi itangiriye ukageza aho irangiriye.

Nuuko reero mube maaso, kuko mutaazi umunsi wo Umwami waanyu azaazira. Ariko ibi mubimenye, iyo nyir’urugo aza kumenya igihe c’ijoro umujuura azaaziramo, yaakabaaye maaso ntamwemerere kwinjira mu nzu ye. Namwe mwiteguure, kuko Umwana w’Umuntu azaaza igihe mudateekereza.

mubiigiishe kumvira ibyo nabategetse byose. Kandi dore ndi kumwe namwe kugeza ku mperuuka y’isi."

Mube Maaso

Icakora, kubyerekeye umunsi cangwa igihe bizaabeeraho, nta we ubiizi, haaba abaamalayika bo mu ijuru cangwa Umwana w’Imaana, biizwi na Daata weenyine.

Os últimos dias

Nos últimos dias virão tempos difíceis, homens amantes de si mesmos. Mas derramarei o meu Espírito sobre toda a carne.

Iminsi y’Imperuuka

Ugomba kumenya yuuko mu minsi y’imperuuka hazaabaho ibihe bikomeye. Hazaabaho abantu biikunda, abakunda isente, abiiraasi, abanyamaryo, abatukana, abatumvira ababyeyi baabo, intashiima, abatuubaha Imaana, abadakunda abaabo, abagome batababarira abandi, ababeesherana, abahubuka, abanyarugomo, abadakunda ibyiza, abagambanyi, ibyihebe, abuuzuye ubwibone, abakunda ibibaneezeeza aho gukunda Imaana, abiitwara nk’abuubaha Imaana, ariko bagahinyura imbaraga zaayo. Abameze batyo uje ubiirengagiza.

Imaana iravuga iti, Mu minsi y’imperuuka,

Nzasuka Umwuka wanje ku bantu boose, kandi

abahungu n’abakoobwa baanyu bazaahanuura, kandi

n’abasore baanyu bazeerekwa,

n’abasaaza baanyu bazaroota inzozi.

Muri iyo minsi abagaragu n’abaja banje, nzaabasukaho Umwuka wanje maze bahanuure.

Nzakora ibitangaaza mu ijuru heejuru n’ibimenyeetso haasi ku isi.

Hazaagaragara amaraso, umuriro, n’igiho gicumba umwotsi.

Izuuba rizaahinduka umwijima,

n’ukwezi guhinduke umutuku nk’amaraso

mbere yuuko umunsi mukuru w’Uhoraho ugera.

Kandi umuntu weese uzambaza izina ry’Uhoraho azaakizwa."

Esperança e prontidão

O dia do Senhor virá como ladrão. Mas nós não somos das trevas — estejamos sóbrios, vigiliando e esperando.

Ico tubabwira ubu n’ijambo rya Nyagasani yuuko twebwe abiizeera bakiriho, baasigaye kugeza ubwo Umwami azaazira, tutazabanziriza na hato abaasinziriye. Kuko Nyagasani ubwe, azaategeka n’ijwi riranguruye hamwe n’ijwi rya malayika mukuru, niry’impanda y’Imaana, nuuko abaapfuuye biizeeye Kristo abe ari bo babanza kuzuuka. Haanyuma, naatwe abazaaba bakiriho muri ico gihe, tujaananwe na bo mu bicu gusanganira Umwami mu kireere. Bityo tuzaabaane na Nyagasani iteeka ryose. Nuuko reero muje muhumurizanya muri ayo magambo.

Noone reero reka twegusinzira nk’abandi, ahuubwo tube maaso, kandi tugire ibiteekerezo bizima. Kuko abasinziira basinziira nijoro, n’abasinda basinda nijoro. Ariko twebwe abiizeera ubwo turi ab’amanywa, tuje tugira ibiteekerezo bizima, twambaye kwizeera n’urukundo nk’icuuma gikingira igituuza, kandi dufite ibyiringiro byo kuzaabona agakiza nk’ingufiiri y’icuma. Kuko Imaana itatugeneye kurimburwa n’uburaakari bwayo, ahuubwo yadutooranyirije kubona agakiza kabonerwa m’Umwami waacu Yesu Kristo,

Mube Maaso

Mwirinde imitima yaanyu itazaatwarwa n’ingeso mbi, gusinda hamwe no kwiganyira ko muri ubu bugingo. Nimukora mutyo, uwo munsi ntuzaabatungura nk’uko umutego ubashuka. Kuko uzaazira abantu boose batuuye ku isi. Nuuko reero mube maaso buri gihe, kandi musenge kugira ngo mubone uko murokoka ibizaabaho byose, ndetse mushobore guhagarara imbere y’Umwana w’Umuntu."

Ariko bakundwa ntimwirengagize uku kuri, ko kuri Nyagasani umunsi umwe uhwanye n’imyaka igihumbi kandi imyaka igihumbi ikaba nk’umunsi umwe. Nyagasani ntaatinda gukora ibyo yaseezeranyije nk’uko bamwe bibwira ko atinze, ariko arabiihangaanira, yuuko adashaaka kugira ngo hagire urimbuka ahuubwo ko boose baakwihana ibyaha byabo.

Kandi umunsi w’Uhoraho uzaaza nk’uko umujuura aza, nuuko ijuru rizimirane n’urusaku rwinshi, hamwe n’ibiririmo byose biyongere mu muriro, naho isi n’ibiyikorerwamo byose bishiriire. Ubwo reero ibyo byose bizaarimburwa muri ubwo buryo, imyifatire yaanyu ikwiriye kuba ite? Mukwiriye kuba abaziranenge kandi buubaha Imaana, mutegereje umunsi wo kugaruka k’Uhoraho mukawutebuutsa. Kuri uwo munsi ijuru rizaagurumira riyonge kandi n’ibirimo byose bizaayongera mu muriro. Ariko nk’uko yaduseezeranyije, dutegereje ijuru risha n’isi nsha, ahatuura ubukiraanutsi.

Nimwumve mbamenere ibanga! Ntaabwo twese tuzaapfa, ahuubwo twese tuzaahindurwa ukundi, mu kaanya gato nk’ako guhumbya, ubwo impanda ya nyuma izaavuga. Kuko impanda izaavuga, maze abaapfuuye bazuurwe badafite imibiri ibora, maze naatwe duhindurwe ukundi.

Ijuru Risha n’Isi Nsha

Maze mbona ijuru risha n’isi nsha, kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byavuuyeho, kandi n’inyanja yari itakiriho. Mbona i tawuni nkuru yeera, Yerusaalemu nsha, iva mu ijuru ku Maana, iteguuwe nk’uko umugeni arimbiishwa agiiye gusanganira umugabo we. Nuuko numva ijwi rirenga riturutse ku ntebe y’ubwami rivuga riti, "Dore ubu, urugo rw’Imaana ruri mu bantu kandi Imaana igiiye gutuura na bo kandi babe abaayo. Imaana ubwayo izaabaana na bo kandi ibe Imaana yaabo. Izaahanagura amarira yoose ku maaso yaabo. Ntihazongera kubaho urupfu, kandi agahinda no kurira no kubabara na byo ntibizongera kubaho, kuko ibyambere byose bizaaba birangiye."

Seja o primeiro
Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-28_14-13-17-