Graça
A graça de Deus é favor imerecido. Pela graça somos salvos, pela graça vivemos, pela graça somos sustentados. É o dom mais precioso de Deus — dado a quem não merece.
Salvos pela graça
Pela graça sois salvos, mediante a fé, e isto não vem de vós — é dom de Deus. Não por obras, para que ninguém se glorie.
Koko mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizeera Yesu Kristo, kandi si imbaraga zaanyu zaabikoze, ahuubwo ni impaano y’Imaana, bidaturutse no ku mirimo yaanyu, kugira ngo hatagira ubyiraatiisha.
Ariko imbabazi z’Imaana ni nyinshi, kandi n’urukundo idukunda rurahebuuje, nuubwo twari twarapfuuye tuzize ibicumuro byacu, yadushubije ubugingo hamwe ku bw’ubumwe bwacu na Kristo. Erega mwakijijwe ku bw’ubuntu bwayo.
kuko boose baakoze ibyaha bigatuma badashikira ubwiza bw’Imaana, ariko bagatsindiishirizwa n’ubuntu bwayo ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo.
Ariko abo bombi ntibasa, kuko impaano y’ubuntu bw’Imaana itandukanye n’ico gicumuro, uko igicumuro c’umwe caazaniye abantu benshi urupfu ni na ko ubuntu bw’Imaana n’impaano y’ubuntu bw’umuntu umwe ari we Yesu Kristo yaseesekaye kuri benshi mu bwuzuye.
Nuuko reero nk’uko icaaha caategetse abantu kikabaazanira urupfu, ni na ko ubuntu bw’Imaana butegeka bukaazanira abantu gutungaana, bukabaheesha ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami waacu.
Graça que capacita
A graça me basta, pois o poder se aperfeiçoa na fraqueza. Na graça, não estamos mais sob a lei, mas sob o favor de Deus.
Koko reero icaaha ntikikabategeke, kuko mutakigengwa n’amategeko, ahuubwo mugengwa n’ubuntu bw’Imaana.
Noone tugire dute? Dukomeze gukora ibyaha kuko tutagengwa n’amategeko, ahuubwo tugengwa n’ubuntu bw’Imaana? Oya ntibikabeho!
Yaradukijije, iduhamagarira kuba abaayo burundu, bidaturutse ku mirimo yaacu, ahuubwo ibiteewe n’umugambi waayo, n’ubuntu yatugiriye. Ubwo buntu yabuduheereye muri Kristo Yesu mbere y’ibihe byose,
Kuko ubuntu bw’Imaana bumaze kugaragara, bukaazanira abantu boose agakiza. Ubwo buntu butwigiisha kurekeraho kugomera Imaana, kudatwarwa n’irari ry’iby’isi, ahuubwo turangwe no kwifata, kuba mu butungaane, no kuubaha Imaana
Nuuko reero ni mwiteguure, kandi mwirinde, mushire ibyiringiro byanyu ku migisha Yesu Kristo azaabaha igihe azaagaragazwa.
Kandi nimumara kubabazwa akaanya gato, Imaana nyir’ubuntu bwose, yabahamagariye kuba mu ikuzo rihoraho muri Kristo, izaabasubiza imbaraga ibashigikire, ibakomeze kandi ibahe urufatiro rukomeye.
A graça de Deus
O Senhor é compassivo e gracioso, tardio em irar-se e grande em amor. Sua graça é nova a cada manhã.
Viver pela graça
A graça de nosso Senhor Jesus Cristo esteja convosco. Perdoando e confessando, experimentamos a graça restauradora.
Ubuntu bwa Nyagasani Yesu bubaane namwe mwese. Amiina.
Ubuntu bw’Umwami Yesu Kristo bube muri mwe. Amiina.
Nuuko reero twegeere intebe y’ubuntu dushize amanga kugira ngo dushobore kwakiira imbabazi kandi tubone ubuntu bwo kudufasha mu gihe gikwiriye.
Ariko ku bwanje, siniita ku bugingo ngo niibwire ko ari ubw’agaciiro kuri nje. Ica ngombwa ni ukurangiza urugendo rwanje n’ubuheereza nahaawe na Yesu Kristo, bwo guhamya Ubutumwa Bwiza bw’ubuntu bw’Imaana.
Kuko Imaana yakunze abari mu isi caane, byatumye itanga Umwana waayo w’ikinege, kugira ngo umwizeera weese atarimbuka ahuubwo ahaabwe ubugingo buhoraho.
Kuko nimubabarira abandi ibyaha baabakoreye, So uri mu ijuru na we azaabababarira ibyaha byanyu.