Irmãos
A comunhão entre irmãos é marca da igreja verdadeira. A Bíblia nos chama a amar uns aos outros como Cristo nos amou — com perdão, encorajamento e cuidado mútuo.
Amor fraternal
Um novo mandamento vos dou: que vos ameis uns aos outros. Nisto conhecerão que sois meus discípulos — pelo amor entre vós.
Mbahaaye itegeko risha, nimukundane. Nk’uko nabakunze, abe ari ko namwe mukundana. Nimugirirana urukundo, ico ni co boose bazaabamenyeraho ko muri abiigiishwa banje."
Bakundwa, mureke dukundane kuko urukundo ruva ku Maana. Ukunda weese yabyawe n’Imaana kandi azi Imaana.
Umuntu weese uvuga ko akunda Imaana ariko akanga umuvandimwe we aba ari umunyabinyoma. Kuko uwanga umuvandimwe yiiboneye n’amaaso ye, ntiyaakunda Imaana ataraabona.
Ukunda mwene se cangwa mushiki we aba ari mu muco kandi muri we ntampamvu yaatuma asiitaara.
Umuntu weese wiizeera ko Yesu ari Kristo, aba ari umwana w’Imaana kandi umuntu weese ukunda umubyeyi akunda n’umwana.
Noone reero ubwo mwejejwe mu mitima yaanyu ku bwo kumvira ukuri kugira ngo mugire urukundo nyaarwo rwa kivandimwe, nimukundane caane mubikuuye ku mutima.
Comunhão e edificação
Não abandoneis a congregação. Encorajem-se mutuamente, cantem juntos e instruam-se na Palavra de Cristo.
Twe kwirengagiza guteeranira hamwe nk’uko bamwe baabigize akamenyeero ahuubwo turusheho gukomezanya nkuuko mubona umunsi w’Umwami wegeereje.
Maze mwemerere ijambo rya Kristo kuuzura mu bugingo bwanyu rwose, mugire n’ubwenge bwo kwiigiishanya no kugiirana inaama. Muje mushiimira Imaana mu mitima yaanyu muyiririmbira Zaaburi, ibisingizo n’izindi ndirimbo mubwirijwe n’Umwuka.
Mubwirane amagambo ya Zaaburi, n’indirimbo z’ibisingizo, n’izikomooka ku Mwuka, muririmba kandi mucurangira Nyagasani mubikuuye ku mutima.
Perdão e reconciliação
Se o teu irmão pecar contra ti, vai e repreende-o a sós. O perdão e a reconciliação preservam a unidade do corpo de Cristo.
Niiba umuvandimwe mu itoorero agushobereje, musange maze umusobaanurire inshobe ye mwihereereye. Aramutse yumviise ko yashobeje, uzaaba wiigarurije uwo muvandimwe. Ariko naateemera ko yagushobereje, jaana n’undi muntu umwe cangwa babiri, kugira ngo babihamye bari babiri cangwa batatu.
Niiba umuvandimwe mu itoorero agushobereje, musange maze umusobaanurire inshobe ye mwihereereye. Aramutse yumviise ko yashobeje, uzaaba wiigarurije uwo muvandimwe. Ariko naateemera ko yagushobereje, jaana n’undi muntu umwe cangwa babiri, kugira ngo babihamye bari babiri cangwa batatu. Uwo muvandimwe niyanga kubumva, ubibwire itoorero, kandi naaramuka yanze no kumva itoorero, umujaane nk’aho ari umunyamahanga cangwa umusoreesha.
Ndababwira ukuri yuuko, ibyo muzaaboha mu isi bizaaba biboshwe no mu ijuru, kandi ibyo muzaabohoora mu isi bizaaba bibohoowe no mu ijuru.
Ndongera kubabwira ukuri, iyo babiri muri mwe ku isi beemeranyije ico basaba, bazaagihaabwa na Daata wo mu ijuru. Kuko aho babiri cangwa batatu bateeraniye hamwe mu izina ryanje, mba ndi hagati yaabo."
Uko ni ko Daata wo mu ijuru azaabagirira, nimutababarira abavandimwe baanyu mubikuuye ku mutima."
Nuuko Umwami azaabasubiza ati, ‘Ndababwira ukuri yuuko ibyo mwakoreye umwe mu bavandimwe banje baciiye bugufi, burya ni nje mwabikoreraga.’
Umuntu weese ukora ibyo Imaana ishaaka, ni we mwene maama, ni we mushiki wanje, kandi ni we maama."
Ntukabwire naabi umusaaza, ahuubwo uje uvugana na we nk’umubyeyi, naho abasore uje ubatwara nka beene so, abakeecuru uje uvugana na bo nka ba nyoko, naho inkumi nka bashiki baawe, kandi byose ubikorane umutima usukuuye.
Kandi umuntu aramutse atareebereye ab’umuryango we, na caane ab’urugo rwe, uwo aba asubiye inyuma mu byo kwizeera Kristo ndetse akaba arutwa n’utiizeera.