O juízo final
O juízo final é a conclusão da história humana. Todos os seres humanos comparecerão diante do trono de Deus para o julgamento eterno — os salvos para a vida, os ímpios para a condenação.
O grande trono branco
Vi um grande trono branco e os mortos diante de Deus. Os livros foram abertos e cada um foi julgado segundo as suas obras.
Nuuko mbona intebe nini y’ubwami yeera de hamwe n’uyiicayeho. Isi n’ijuru biramuhunga ntibyongera kuboneka. Nuuko mbona abaapfuuye, abakomeye n’abooroheje bahagaze imbere ya ya ntebe y’ubwami, maze ibitabo birarambuurwa. Ikindi gitabo, ari co gitabo c’ubuzima na co kirarambuurwa. Abapfuuye baciirwa imanza hakurikijwe ibikorwa byabo, nk’uko byanditswe muri ibyo bitabo. Inyanja irekura abaapfuuye baari bayirimo, Urupfu n’ikuzimu na byo birekura abaapfuuye baari babirimo maze boose baciirwa imanza hakurikijwe ibyo baakoze. Nuuko Urupfu n’Ikuzimu bijugunywa mu nyanja y’umuriro. Iyo nyanja y’umuriro ni rwo rupfu rwa kabiri, kandi umuntu weese wo izina rye ryari ritanditswe muri ico gitabo c’ubugingo yajugunywe muri iyo nyanja y’umuriro.
Yesu yongera kuvuga ati, "Dore ngiiye kuuza vuba, nzanye ibihembo kugira ngo ngororere umuntu weese nkurikije ibyo yakoze.
Yesu yongera kuvuga ati, "Dore ngiiye kuuza vuba, nzanye ibihembo kugira ngo ngororere umuntu weese nkurikije ibyo yakoze. Ni nje Alufa na Omega, ndi uwa mbere n’uwa nyuma, ndi intangiriro n’iheerezo."
Preparação para o juízo
Deus estabeleceu um dia para julgar o mundo com justiça. Arrependei-vos, porque o juízo se aproxima e cada palavra será pesada.
kuko yashizeho umunsi izaaciira isi urubanza rutabeera ikoreesheje umuntu yatooranyije, kandi yabyemeje ubwo yamuzuuye mu baapfuuye."
Ndababwira yuuko, ku munsi Imaana izaaca imanza muzaabazwa buri jambo ryose ry’impfaabusa mwavuze, kuko amagambo yaawe ari yo azaatuma utsinda, cangwa utsindwa n’urubanza."
Igihe Umwana w’Umuntu azaagaruka mu cuubahiro ashagawe n’abaamalayika, aziicara ku ntebe ye y’Ubwami. Amahanga yoose azaateeranyirizwa imbere ye, maze atandukanye abantu, nk’uko umushumba atandukanya intaama n’ihene. Intungaane azaazishira iburyo bwe naho abanyabyaha bashirwe ibumoso.
Igihe Umwana w’Umuntu azaagaruka mu cuubahiro ashagawe n’abaamalayika, aziicara ku ntebe ye y’Ubwami. Amahanga yoose azaateeranyirizwa imbere ye, maze atandukanye abantu, nk’uko umushumba atandukanya intaama n’ihene. Intungaane azaazishira iburyo bwe naho abanyabyaha bashirwe ibumoso. Nuuko reero, Umwami azaabwira abari iburyo bwe ati, ‘Nimuuze abo Daata yahaaye umugisha muragwe ubwami bwabateguuriwe uheereye ku kuremwa kw’isi, kuko nari nshonje muramfungurira, nari mfite imyota mumpa ico kunywa, nari mu rugendo murancumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransuura, nari mu gihome muuza kundeeba.’ Nuuko intungaane nazo zizaamubaza ziti, ‘Nyagasani, twakuboonye ryari ushonje tukagufungurira, cangwa ufite imyota tukaguha ico kunywa, uri mu rugendo tukagucumbikira, cangwa wambaye ubusa tukakwambika? Ni gihe ki twakuboonye urwaye cangwa uri mu gihome tukaaza kugusuura?’ Nuuko Umwami azaabasubiza ati, ‘Ndababwira ukuri yuuko ibyo mwakoreye umwe mu bavandimwe banje baciiye bugufi, burya ni nje mwabikoreraga.’ Nuuko azaabwira n’abari ibumoso ati, ‘Nimumve iruhande, mwabivume mwe, muje mu muriro w’iteeka wateguuriwe Sataani n’abaamalayika be, kuko nari nshonje, ntimwamfungurira, kandi nari mfite imyota ntimwampa ico kunywa, nari mu rugendo ntimwancumbikira, nari nambaye ubusa, ntimwampa ico kwambara, nari ndwaye kandi ndi mu gihome, ntimwansuura.’ Nuuko na bo bazaamusubiza bati, ‘Nyagasani, ni gihe ki twakuboonye ushonje cangwa ufite imyota, uri mu rugendo wifuza ubufasha, wambaye ubusa, cangwa urwaye cangwa uri mu gihome ntitugufashe?’ Nawe azaabasubiza ati, ‘Ndababwira ukuri yuuko, ibyo mutaakoreye umwe mu bantu banje baciiye bugufi, ni nje mutaabikoreye.’ Abo bazaaja aho bazaahanirwa iteeka ryose, naho intungaane zije mu bugingo buhoraho iteeka."
Segurança em Cristo
Quem crê no Filho tem a vida eterna e não entra em juízo. O amor de Deus é nosso refúgio diante do juízo vindouro.
Kuko Imaana yakunze abari mu isi caane, byatumye itanga Umwana waayo w’ikinege, kugira ngo umwizeera weese atarimbuka ahuubwo ahaabwe ubugingo buhoraho.
Kuko Imaana yakunze abari mu isi caane, byatumye itanga Umwana waayo w’ikinege, kugira ngo umwizeera weese atarimbuka ahuubwo ahaabwe ubugingo buhoraho.
Koko, Imaana ntiyoohereje Umwana waayo ku isi kugira ngo aciire abayiriho urubanza, ahuubwo kwari ukugira ngo bakirizwe muri we.
Abamwizeera boose ntibaciirwa urubanza, ariko abatamwizeera boose baba baaciiriwe urubanza, kuko baba batiizeeye izina ry’Umwana w’ikinege w’Imaana. Iyi ni yo nsharubanza, ngo, umuco waaje mu isi, ariko abantu bakunda umwijima kuruta umuco kuko ibikorwa byabo ari bibi.
Ariko ndababwira ukuri yuuko icaabagirira akamaro ari uko naagenda, kuko ntagiiye, Umufasha ntaabwo azaaza muri mwe, ariko ningenda nzamubooherereza. Kandi naamara kuuza, azeereka ab’isi ico icaaha kimenyeesha, ico gukiraanuka bimenyeesha n’ibyo guciirwa urubanza. Azaababwira ibyerekeye icaaha caabo, kuko batanyemeye. Azaababwira ibyerekeye gukiraanuka, kuko ngiye kwa Daata, kandi mukaba mutakimboonye. Azaababwira ibyerekeye urubanza, kuko umutware w’iyi si yaciiriwe urubanza.
Naatwe tumaze kumenya ndetse no kwizeera urukundo Imaana idufitiye.
Imaana ni urukundo kandi abafite urukundo baguma mu Maana na yo ikaguma muri bo. Urukundo rutunganywa muri twe kugira ngo tuzaabone ubutwari ku munsi w’imperuuka, kandi n’ukuri koko tuzaabubona kuko ubugingo bwacu muri iyi si bumeze nk’uko Kristo ameze. Aho urukundo ruri ntaabwoba na busa buhaba, ahuubwo urukundo nyakuri rwirukana ubwoba. Kuko ubwoba buteerwa no guteekereza ko tuzaahanwa, bityo reero ufite ubwoba ntaagira urukundo nyakuri.
Kuko twese tuziitaba imbere ya Kristo guciirwa urubanza, kugira ngo buri umwe ahaabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri ku isi, byaba byiza cangwa bibi.
Kandi ni na ko bizaaba ku munsi Imaana izaaciira abantu urubanza rw’ibihishwe mu mitima ikoreesheje Yesu Kristo, kandi ni na ko Ubutumwa Bwiza nahaawe bubyemeza.
Kandi nk’uko biri ko umuntu yagenewe gupfa rimwe haanyuma agaciirwa urubanza, ni na ko Kristo, amaze gutambwa rimwe ngo akuureho ibyaha bya benshi azaaboneka ubwa kabiri, ataazanywe no gukuuraho ibyaha ahuubwo azanywe no gukiza abo bamutegereje n’ubwuzu.
Kuko ibyanditswe bivuga ngo,
"Hasigaye akaanya gato,
uwo ugiiye kuuza agasohora
kandi ntaabwo azaatinda.
Umukiraanutsi azaabeeshwaho no kwizeera,
ariko naasubira inyuma,
ntaabwo nzamwishiimira."
Twe ntituri mu basubira inyuma bikabateera kurimbuka, ahuubwo turi muri abo bafite kwizeera kandi baakijijwe.
Noone reero reka twegusinzira nk’abandi, ahuubwo tube maaso, kandi tugire ibiteekerezo bizima. Kuko abasinziira basinziira nijoro, n’abasinda basinda nijoro. Ariko twebwe abiizeera ubwo turi ab’amanywa, tuje tugira ibiteekerezo bizima, twambaye kwizeera n’urukundo nk’icuuma gikingira igituuza, kandi dufite ibyiringiro byo kuzaabona agakiza nk’ingufiiri y’icuma. Kuko Imaana itatugeneye kurimburwa n’uburaakari bwayo, ahuubwo yadutooranyirije kubona agakiza kabonerwa m’Umwami waacu Yesu Kristo,