Publicidade

Julgamento

Por Bíblia Online

O julgamento pertence a Deus. A Bíblia adverte contra o juízo precipitado entre irmãos e revela que Cristo é o juiz justo que julgará vivos e mortos com perfeita equidade.

Não julgueis

Jesus disse: não julgueis para que não sejais julgados. Com o juízo com que julgais, sereis julgados.

Guciira Abandi Imanza

Ntimugaciire abandi urubanza, kugira ngo namwe mutazaaruciirwa.

Guciira Abandi Imanza

Ntimugaciire abandi urubanza, kugira ngo namwe mutazaaruciirwa. Kuko urubanza muciira abandi ari rwo muzaaciirwa, kandi urugero mugeramo ari rwo muzaagererwamo.

Guciira Abandi Imanza

Ntimugaciire abandi urubanza, kugira ngo namwe mutazaaruciirwa. Kuko urubanza muciira abandi ari rwo muzaaciirwa, kandi urugero mugeramo ari rwo muzaagererwamo. Kuki ureeba igitokoozi co mu jiisho rya mugenzi waawe, ariko ukirengagiza umugogo uri mu ryawe? Cangwa se, wabwira ute mugenzi waawe uti, Reka ngutokoore igitokoozi kiri mu ijiisho ryawe,kandi utareeba umugogo uri mu ryawe? Wa ndyarya we, banza utokoore umugogo uri mu jiisho ryawe, nuuko ubone uko wakiza mugenzi waawe igitokoozi kiri mu jiisho rye.

Kuki ureeba igitokoozi co mu jiisho rya mugenzi waawe, ariko ukirengagiza umugogo uri mu ryawe?

Ntimugaciire abandi imanza kugira ngo namwe Imaana itazaabaciira urubanza. Ntimugashinje abandi, kugira ngo namwe itazaabashinja. Mubabarire bagenzi baanyu, namwe Imaana izaabababarira.

Ntimugaciire abandi imanza kugira ngo namwe Imaana itazaabaciira urubanza. Ntimugashinje abandi, kugira ngo namwe itazaabashinja. Mubabarire bagenzi baanyu, namwe Imaana izaabababarira.

Ntimugaciire abandi imanza kugira ngo namwe Imaana itazaabaciira urubanza. Ntimugashinje abandi, kugira ngo namwe itazaabashinja. Mubabarire bagenzi baanyu, namwe Imaana izaabababarira. Mutange namwe muzaahaabwa. Urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije kandi ruseesekaye ni rwo muzaagererwamo namwe. Urugero mugeramo ni rwo namwe muzaagererwamo."

Julgar com justiça

Quando precisar avaliar, julgue segundo a justa aparência. Não julgue pela carne, mas pelo Espírito e pela verdade.

Ntimugace urubanza mushingiye kubigaragara gusa, ahuubwo muce imanza mukurikije ukuri."

Mwe muca urubanza nk’abantu, ariko njeewe ntaawe nciira urubanza. Nuubwo naaca urubanza, naaca urw’ukuri, kuko atari njeewe uca urubanza njenyine, ahuubwo mba ndi na Daata wantumye.

Koko, Imaana ntiyoohereje Umwana waayo ku isi kugira ngo aciire abayiriho urubanza, ahuubwo kwari ukugira ngo bakirizwe muri we.

Abamwizeera boose ntibaciirwa urubanza, ariko abatamwizeera boose baba baaciiriwe urubanza, kuko baba batiizeeye izina ry’Umwana w’ikinege w’Imaana.

Abamwizeera boose ntibaciirwa urubanza, ariko abatamwizeera boose baba baaciiriwe urubanza, kuko baba batiizeeye izina ry’Umwana w’ikinege w’Imaana. Iyi ni yo nsharubanza, ngo, umuco waaje mu isi, ariko abantu bakunda umwijima kuruta umuco kuko ibikorwa byabo ari bibi.

O tribunal de Cristo

Todos compareceremos diante do tribunal de Cristo para prestar contas. Cada um dará conta de si mesmo a Deus.

Kuko twese tuziitaba imbere ya Kristo guciirwa urubanza, kugira ngo buri umwe ahaabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri ku isi, byaba byiza cangwa bibi.

Mbese ni iki gituma uciira umuvandimwe waawe urubanza? Kandi ni iki gituma usuuzugura umuvandimwe waawe? Tumenye ko twese tuziitaba imbere y’intebe y’Imaana iduciira urubanza. Kuko ibyanditswe bivuga ngo,

"Uhoraho aravuga ati, Ndarahiye,

buri muntu azamfukamira,

kandi indimi zoose zizaatura zihimbaaza ko ari nje Maana."

Nuuko reero buri muntu weese azaamurikira Imaana ibyo yakoze.

Kudasiitaaza Mugenzi Wawe

Nuuko reero ntitukongere guciirirana imanza, ahuubwo duhitemo kudakora icaasiitaaza mugenzi waawe cangwa ngo kimuguushe mu caaha.

Kudasiitaaza Mugenzi Wawe

Nuuko reero ntitukongere guciirirana imanza, ahuubwo duhitemo kudakora icaasiitaaza mugenzi waawe cangwa ngo kimuguushe mu caaha.

Uri nde wowe uciira umugaragu w’undi urubanza? Ni sheebuja waahitamo niiba akora neeza cangwa naabi. Kandi azaakora neeza kuko sheebuja, ari we Nyagasani, afite ububaasha bwo kumushigikira agakora neeza.

Urya byose yeegusuuzugura urobaanura, kandi urobaanura yeeguciira urubanza urya byose kuko na we Imaana yaramwakiiriye.

Urubanza rw’Imaana Rutabeera

Nuuko reero ntaaco ufite co kwireguuza, wowe muntu uciira abandi imanza. Kuko iyo uciiriye undi urubanza uba witsindiisha ubwawe, kuko wowe uciira abandi urubanza ukora ibisa n’ibyo bakora.

Urubanza rw’Imaana Rutabeera

Nuuko reero ntaaco ufite co kwireguuza, wowe muntu uciira abandi imanza. Kuko iyo uciiriye undi urubanza uba witsindiisha ubwawe, kuko wowe uciira abandi urubanza ukora ibisa n’ibyo bakora. Kandi ubu tuuzi neeza yuuko Imaana izaaciira urubanza abakora ibisa bityo ikurikije ukuri kwayo. Noone se wowe muntu uciira abandi imanza bakora ibisa bityo, naawe ubikora, wiibwira ko wowe ubwawe uzaakira urubanza rw’Imaana?

Abo boose bazaaba baaracumuye bataazi amategeko bazaarimbuka badahoowe amategeko, kandi abo baakoze ibyaha boose baazi amategeko bazaaciirwa urubanza hakurikijwe amategeko.

Kandi ni na ko bizaaba ku munsi Imaana izaaciira abantu urubanza rw’ibihishwe mu mitima ikoreesheje Yesu Kristo, kandi ni na ko Ubutumwa Bwiza nahaawe bubyemeza.

Ubuzima Busha mu Mwuka.

Nuuko reero abari muri Kristo Yesu ntibaciirwaho iteeka. Kuko itegeko ry’Umwuka w’ubugingo bwo muri Kristo Yesu ryadukuuye mu bubaata bw’itegeko ry’ibyaha n’urupfu.

Kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impaano y’Imaana ni ubugingo buhoraho bubonerwa muri Kristo Yesu Umwami waacu.

Deus é o juiz

O Senhor julgará o mundo com justiça. O juízo de Deus é verdadeiro e justo — Ele conhece todos os segredos do coração humano.

Nuuko mbona abaapfuuye, abakomeye n’abooroheje bahagaze imbere ya ya ntebe y’ubwami, maze ibitabo birarambuurwa. Ikindi gitabo, ari co gitabo c’ubuzima na co kirarambuurwa. Abapfuuye baciirwa imanza hakurikijwe ibikorwa byabo, nk’uko byanditswe muri ibyo bitabo.

Nuuko mbona abaapfuuye, abakomeye n’abooroheje bahagaze imbere ya ya ntebe y’ubwami, maze ibitabo birarambuurwa. Ikindi gitabo, ari co gitabo c’ubuzima na co kirarambuurwa. Abapfuuye baciirwa imanza hakurikijwe ibikorwa byabo, nk’uko byanditswe muri ibyo bitabo. Inyanja irekura abaapfuuye baari bayirimo, Urupfu n’ikuzimu na byo birekura abaapfuuye baari babirimo maze boose baciirwa imanza hakurikijwe ibyo baakoze.

Discernimento e graça

Temos um advogado junto ao Pai — Jesus Cristo. Não há condenação para os que estão em Cristo. Prove os espíritos.

Kristo ni we Murengezi Waacu

Baana banje, ibi mbibandikiye kugira ngo mudakora icaaha. Ariko nyamara nihagira ukora icaaha, dufite umurengezi utuvugira kuri Daata, ari we Yesu Kristo umukiraanutsi.

Kugenzuura Imyuka

Bakundwa, ntimukiizeere buri mwuka woose, ahuubwo mugenzuure imyuka kugira ngo mumenye neeza niiba iva ku Maana kuko abahanuuzi bibinyoma bamaze kugwira mu isi.

Ni co gituma mutagomba kugira uwo muciira urubanza igihe kitaraagera. Mutegereze igihe Nyagasani azaazira maze agashira ku mugaragaro ibyari bihishwe mu mwijima, kandi akagaragaza imigambi yo mu mitima y’abantu. Ubwo ni bwo Imaana izaaha umuntu weese ishimwe rimukwiriye.

Imanza z’Abakristo

Igihe umwe muri mwe agize ico apfa n’umukristo mugenzi we, yahangaara ate kumurega ku bacaamanza b’abapagaani, mumwanya wo kuja ku bantu b’Imaana ngo babakiraanure? Ntaabwo muuzi yuuko abantu b’Imaana ari bo bazaaciira ab’isi urubanza? Noone se niiba ari mwe muzaaciira ab’isi urubanza, mwananirwa mute guca imanza zooroheje? Ntaabwo muuzi yuuko tuzaaciira abaamalayika urubanza? Niiba bimeze bityo twashobora guciira imanza abantu b’iki gihe Niiba reero mufite imanza zimeze zityo, ni kuki muzishira mu bantu badafite ico bahuuriyeho n’itoorero? Mbese ntaasoni mugira? Ubwo koko ntaamuntu n’umwe muri mwe ufite ubwenge bwashobora gukiraanura abakristo bagenzi baanyu?

Ntaabwo muuzi yuuko abantu b’Imaana ari bo bazaaciira ab’isi urubanza? Noone se niiba ari mwe muzaaciira ab’isi urubanza, mwananirwa mute guca imanza zooroheje? Ntaabwo muuzi yuuko tuzaaciira abaamalayika urubanza? Niiba bimeze bityo twashobora guciira imanza abantu b’iki gihe

Ahuubwo mbabaza umubiri wanje nkawukomeza, kugira ngo ntabwiriza abandi Ubutumwa, maze njeewe sineemerwe.

Narwanye intambara nziiza, irushanwa nagombaga kwiruka nararirangije, kandi narinze ukwizeera. Ahasigaye, mbikiwe ikamba ryateguuriwe intungaane, iryo Nyagasani, umucaamanza utabeera azampa uwo munsi. Si nje azaariha njenyine, ahuubwo azaariha n’abo boose bategereje ukwigaragaza kwe.

Nuuko reero Uhoraho azi uburyo bwo kuvaana abamwubaha mu bigeragezo, hamwe no guteguura no guhana abakiraanirwa bategereje umunsi wo guciirwa urubanza

Kudasebya Abavandimwe

Bavandimwe, ntimugasebanye. Umuntu weese usebya undi cangwa akamuciira urubanza aba asebya amategeko kandi aciiriye amategeko urubanza. Ariko nuuciira amategeko urubanza ntaabwo uba uyakurikije, ahuubwo uba wiigize umucaamanza. Imaana yoonyine ni yo itanga amategeko kandi igaca n’imanza. Ni yo yoonyine ishobora gukiza kandi ikarimbura. Wowe wiibwira ko uri nde waaciira mugenzi waawe urubanza?

Ariko bavandimwe, ikiruta byose ni iki; ntimukarahire ijuru cangwa isi, cangwa n’indi ndahiro yoose, ahuubwo muje muvuga muti, "Yeego" niiba ari "Yeego" cangwa se, "Oya" niiba ari "Oya" kugira ngo mudaciirwaho iteeka.

Umuntu weese wuubahiriza amategeko yoose agateeshuka kuri rimwe aba ayiishe yoose. Kuko uwavuze ati, "Ntuugasambane" ni we wavuze ati, "Ntuukiice." Niiba reero udasambana ariko ukiica na bwo uba wiishe amategeko yoose. Muje muvuga kandi mukore nk’abantu baazi neeza ko Imaana izaabaciira urubanza ikurikije amategeko azanira abantu umudendeezo.

Nuuko reero, ntihakagire ubaciira urubanza mu byerekeye ibyo murya cangwa ibyo munywa, cangwa ibyerekeye iminsi y’ibirori, iboneka ry’ukwezi cangwa Isaabato.

Nuuko reero, ntihakagire ubaciira urubanza mu byerekeye ibyo murya cangwa ibyo munywa, cangwa ibyerekeye iminsi y’ibirori, iboneka ry’ukwezi cangwa Isaabato. Ibyo byose n’igishushaanyo c’ibizaaza, naho ukuri nyaako ni Kristo.

Abantu boose buubahe ugushingiranwa kandi uburiri bw’abashaakanye bwe kwanduzwa kuko Imaana izaaciira urubanza abasambanyi n’abaheeheesi.

Ndababwira yuuko, ku munsi Imaana izaaca imanza muzaabazwa buri jambo ryose ry’impfaabusa mwavuze,

Uzeemera akabatizwa azaakira, naho utazeemera azaaciirwaho iteeka.

Nk’uko Daata ari we sooko y’ubugingo, ni na ko yabuhaaye Umwana we kuba isooko y’ubugingo. Kandi amuha n’ububaasha bwo guca imanza, kuko ni Umwana w’Umuntu.

Ntimugaciire abandi imanza kugira ngo namwe Imaana itazaabaciira urubanza. Ntimugashinje abandi, kugira ngo namwe itazaabashinja. Mubabarire bagenzi baanyu, namwe Imaana izaabababarira.

Seja o primeiro
Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-29_22-07-56-