Publicidade

Maria

Por Bíblia Online

Maria, mãe de Jesus, é honrada nas Escrituras como a mulher escolhida por Deus para trazer ao mundo o Salvador. Sua fé, humildade e obediência são exemplo para todos os cristãos.

A escolhida de Deus

O anjo Gabriel anunciou a Maria que ela seria mãe do Filho do Altíssimo. Ela respondeu com fé: 'Faça-se em mim segundo a tua palavra.'

Malayika Atangaariza Mariya ko Azaabyara Yesu

Igihe Elizaabeeti yari afite inda y’ameezi atandatu, Imaana ituma malayika Gaburyeri mu tawuni y’i Galileeya yitwa Nazaareeti. Imutuma ku mwari w’isugi wiitwa Mariya wari usabwe n’umugabo witwaga Yozefu wo mu muryango wa Dawudi. Malayika abonekera Mariya aramubwira ati, "Ni amahoro uhiiriwe! Uhoraho ari kumwe naawe."

Malayika aramubwira ati, "Ntuugire ubwoba Mariya, kuko uhiiriwe ku Maana. Dore uzaasama inda, ubyare umuhungu, uzamwite Yesu. Azaaba ukomeye, kandi aziitwa Umwana w’Isumbabyose. Imaana izaamugira Umwami nka seekuruza Dawudi. Azaaba Umwami mu nzu ya Isirayeli iteeka ryose, ndetse Ubwami bwe ntibuzaashira."

Kuvuuka Kwa Yesu Kristo

Uku ni ko byagenze mu kuvuuka kwa Yesu Kristo. Ubwo Mariya nyina wa Yesu yari aseezeranye na Yozefu, ariko bataraashingiranwa, Mariya asangwa afite inda y’Umwuka Weera.

O Magnificat

Maria cantou: 'Minha alma engrandece ao Senhor!' Seu cântico exalta a misericórdia, o poder e a fidelidade de Deus.

Mariya Ashiima Imaana

Maze Mariya aravuga ati,

"Umutima wanje uhimbaaze Uhoraho,

kandi wishiimire Imaana Umukiza wanje,

kuko yitaaye ku kwiciisha bugufi ku muja we.

Kuva ubu, ab’ibihe byose bazanyita uhiiriwe,

kuko Ushoborabyose yankoreye ibikomeye,

izina rye ni iryera.

Imbabazi z’Uhoraho zihora ku bamwubaha,

b’ibihe byose.

Imaana yakoreesheje ukuboko kwayo gukomeye,

gutaatanya abiibone n’imigambi yaabo.

Yimuye abaami ku ngoma,

ishira heejuru abiiciisha bugufi.

Imaana yahaagije ibyiza abafite inzara,

ariko abakire yabaseezereye amaara masa.

Yatabaaye Isirayeli umugaragu waayo,

kandi yibutse kugirira imbabazi

Aburahamu n’urubyaro rwe iteeka ryose,

nk’uko yabwiye ba sogokuruza."

Yozefu na we kuko yari akomooka mu muryango wa Dawudi, ava mu tawuni y’i Nazaareeti muri Galileeya, aja kwandikirwa i Beetelehemu muri Yudeeya itawuni ya Dawudi. Ajaana na Mariya wo yari aseezeranyije baja kwiyandikiisha, kandi ico gihe Mariya yari atwite yegeereje igihe co kubyara. Bakiri i Beetelehemu, igihe ce co kubyara kiragera. Abyara umuhungu we w’imfura amufubika mu twenda, amuryamiisha mu muvure w’inka kuko ari ntamwanya bari baaboonye mu icumbi.

Ariko ayo magambo Mariya ayagira ibanga aja ayazirikana.

Nuuko Simiyooni abasabira umugisha kandi abwira Mariya ati, "Uyu mwana yaratooranyijwe kugira ngo bamwe mu Biisirayeli bagwe, abandi babyuke kandi azaaba ikimenyeetso kivuuye ku Maana co benshi bazaagiraho impaka. Maze ibyo abantu bateekereza mu mitima yaabo bizaahishuurwa kandi naawe uzaagira agahinda kenshi, kagukuure umutima."

Se na nyina bamuboonye baratangaara, maze nyina aramubaza ati, "Mwana wanje, ni iki caatumye utugenza utya? Nje na so twagushaatse duhagaritse umutima turakubura."

Yesu arabasubiza ati, "Mwanshaakiraga iki? Ntimwari muuzi ko nkwiriye kuba mu nzu ya Daata?" Ariko ntibaasobaanukirwa ico Yesu yamenyeeshaga.

Nuuko Yesu amanukana na bo aja i Nazaareeti, agahora abumvira. Ariko ibyo byose nyina abigira ibanga kandi agahora abiteekerezaho.

Mãe fiel até o fim

Maria acompanhou Jesus desde o nascimento até a cruz. Ela estava entre os discípulos no Pentecostes, fiel em oração.

Divaayi imaze gushira, nyina wa Yesu aramubwira ati, "Nta divaayi bagifite."

Yesu aramusubiza ati, "Mubyeyi, nje na we ibyo ntibitureeba. Igihe canje ntikiraagera"

Nyina wa Yesu abwira abagabuzi ati, "Mukore ico ari bubabwire coose."

Iruhande rw’umusaraba wa Yesu haari hahagaze nyina, nyinawaabo, Mariya umugore wa Kilopasi, na Mariya Magadaleena. Yesu aboonye nyina na wa mwigiishwa yakundaga bahagararanye, abwira nyina ati, "Mugore, dore umwana waawe."

Abwira wa mwigiishwa ati, "Nguyu nyoko." Uheereye ubwo, uwo mwigiishwa amujaana iwe.

Nyina wa Yesu n’Abavandimwe Be

Nyina wa Yesu n’abavandimwe be baraaza, bageze hanze, bamutumaho ngo aze babonane. Abantu benshi baari bamukiikije nuuko baramubwira bati, "Nyoko na beene nyoko na bashiki baawe barihanze baragushaaka."

Yesu arabasubiza ati, "Maama ni nde na beene maama ni bande?" Areeba abaari biicaye bamwitoorooye, aravuga ati, "Dore Maama na beene maama! Umuntu weese ukora ibyo Imaana ishaaka, ni we mwene maama, ni we mushiki wanje, kandi ni we maama."

Uyu si umwana wa wa mubaaji? Nyina siyitwa Mariya? Beene se si Yaakobo, Yozefu, Simooni na Yuda? Bashiki be ntidutuuranye na bo? Noone se yakuuye he ubuhanga n’ububaasha bwo gukora ibintu nk’ibi?"

Izo ntumwa n’abagore baarimo Mariya nyina wa Yesu na beene nyina ba Yesu, abo boose bakomeza gusengera hamwe bahuuje umutima.

Seja o primeiro
Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-28_14-13-17-