Marido e mulher
O casamento é aliança sagrada entre marido e mulher, instituída por Deus desde o Éden. A Bíblia define papéis complementares fundados em amor, respeito e fidelidade mútua.
Instituição divina
Deus criou homem e mulher e os uniu em uma só carne. O casamento é projeto divino que reflete o amor de Cristo pela Igreja.
Arabasubiza ati, "Ntimwari mwasoma yuuko mu ntangiriro Rurema yabaremye nk’umugabo n’umugore, kandi akavuga ati, ‘Ni co gituma umugabo azaasiga se na nyina akabaana n’umugore we nuuko bombi bakaba umubiri umwe’? Noone baba batakiri babiri, ahuubwo baba babaaye umubiri umwe. Bityo reero ico Imaana yafatanyije, ntihakagire ugitandukanya."
Papéis no casamento
O marido ama e a mulher respeita. Ambos se submetem voluntariamente a Deus e um ao outro, em parceria e unidade.
Bagabo, mukunde abagore baanyu nk’uko Kristo yakunze itoorero akaritangira ubugingo bwe. Ibyo yabikoze kugira ngo yeeze itoorero akoreesheje ijambo rye n’amaazi, maze aryigarurize ribengerana kandi ritagira inenge, nta mipfunyo cangwa ikindi kintu kitaboneye. Uko ni ko abagabo bagomba gukunda abagore baabo nk’uko bakunda imibiri yaabo. Umugabo ukunda umugore we aba yiikunda ubwe. Koko reero, abantu ntibanga imibiri yaabo, ahuubwo barayigaburira kandi bakayireeberera, nk’uko Kristo agenzereza itoorero rye,
Bagore, mwubahe abagabo baanyu nk’uko mwubaha Nyagasani. Kuko umugabo ni we mutwe w’umugore nk’uko Kristo ari umutwe w’itoorero, ari ryo mubiri we. Nk’uko reero itoorero ryubaha Kristo, ni ko namwe bagore mugomba kuubaha abagabo baanyu muri byose.
Nuuko reero namwe, buri mugabo akwiriye gukunda umugore we nk’uko yiikunda, kandi buri mugore akuubaha umugabo we.
Bagore, mwubahe abagabo baanyu kuko ari byo mukwiriye gukora nk’abakristo.
Bagabo, mukunde abagore baanyu kandi ntimukabagirire umwaga.
Nuuko reero ni co kimwe namwe bagore, muje mwumvira abagabo baanyu, kugira ngo n’ubwo bamwe muri bo baaba batiizeera ijambo ry’Imaana, babaashe guhindurwa ari nta co babwiwe, ahuubwo babiteewe n’imigenzereze myiza y’abagore baabo, baboonye imyifatire yaanyu itungaanye hamwe n’uko mwiyubaha.
Ni co kimwe namwe bagabo, mwite ku bagore baanyu mu gihe muri kumwe mu buzima bwanyu, mubuubaha kuko ari igitsina gifite intege nke, kandi na bo ni abaragwa b’impaano nziiza y’ubugingo buhoraho. Mukore ibyo kugira ngo hatagira igitangiira amasengeesho yaanyu.
Fidelidade e união
O casamento é honroso e deve ser preservado com fidelidade. O cordão de três dobras não se rompe facilmente.
Permanecer juntos
O que Deus uniu, o homem não separe. A Bíblia protege o casamento e orienta sobre convivência, perdão e perseverança conjugal.
Noone kubyerekeye ibyo mwanyandikiye, ni byiza ko umagabo atarongora. Ariko kuko hariho ubusambanyi bukabije, buri mugabo agomba kugira umugore we, na buri mugore akagira umugabo we. Umugabo ntaakwiriye kwiyima umugore we, kandi n’umugore ntaakwiriye kwiyima umugabo. Kuko umugore ntiyigenga ku mubiri we, ahuubwo ugengwa n’umugabo we, byongeye kandi, umugabo na we ntiyigenga ku mubiri we, ahuubwo ugengwa n’umugore we. Ntihakagire uwiyima undi, keretse mubanje kubyumviikana, kandi na bwo kumara igihe gito, kugira ngo mubone uko musenga. Ariko mugomba kongera kugira imibonano bidatinze kugira ngo mutananirwa kwifata maze Sataani akaboneraho kubashuka.
Kuri abo baashaakanye, mbahaaye itegeko ritari iryanje, ahuubwo riturutse kuri Nyagasani. Umugore ntaagatandukane n’umugabo we, ariko aramutse atandukanye na we, ntaakongere gushingirwa ku wundi mugabo ahuubwo yiiyuzuze n’umugabo we, kandi n’umugabo ntaakiirukane umugore we.
Ariko wa wundi utiizeera Kristo ahisemo gutandukana n’uwo baashaakanye abikore. Iyo bibaaye bityo, umuvandimwe wizeera Kristo aba abohoowe, kuko Imaana yaduhamagariye kubaho mu mahoro. Wa mugore we w’umukristo, wabwirwa n’iki ko utazaakiza umugabo waawe? Naawe wa mugabo we w’umukristo, wabwirwa n’iki ko utazaakiza umugore waawe?
Noone reero umugore washingiwe, itegeko rimuhambiira ku mugabo we igihe akiriho, ariko iyo umugabo amaze gupfa, itegeko ryo gushingiranwa ntiriba rikimufiteho ububaasha.