Publicidade

Milagres

Por Bíblia Online

Os milagres manifestam o poder soberano de Deus. Desde a criação até os sinais de Jesus e dos apóstolos, Deus intervém sobrenaturalmente na história para revelar sua glória e amor.

O Deus dos milagres

Para Deus nada é impossível. Ele abriu o mar, fez cair fogo do céu e ressuscitou mortos. Seu poder não tem limites.

Yesu arabiitegereza maze arababwira ati, "Ku bantu ntibishoboka, ariko ku Maana byose birashoboka."

Yesu arabiitegereza maze arababwira ati, "Ku bantu ntibishoboka, ariko ku Maana byose birashoboka."

kuko ari ntaajambo Imaana ivuga ngo rihere."

Milagres pela fé

Se tiverdes fé como um grão de mostarda, movereis montanhas. A fé é a chave que acessa o poder miraculoso de Deus.

Arababwira ati, "Ni ku bwo kwizeera kwanyu guke. Ndababwira ukuri, iyo ufite kwizeera naaho kwangana n’akabuto gato kitwa sinaapi, mwabwira uyu musozi muti, Va hano uje hariiya,maze ukahaja, kandi ntaakizaabananira.

Yesu arabasubiza ati, "Ndababwira ukuri, nimwizeera mudashidiikanya, muzaashobora gukora nk’ibyo nkoreye iki giti c’umutiini. Ndetse atari ibyo gusa, ahuubwo muzaashobora kubwira uyu musozi muti, Shiguka ujugunywe mu nyanja,nuuko bibe.

Yesu aramubwira ati, "Kuki uvuze ngo, Niiba waabishobora?Byose bishobokera uweemera."

Yesu arabareeba aravuga ati, "Ku muntu n’ibidashoboka, ariko siko biri ku Maana, ku Maana byose birashoboka."

Yesu arababwira ati, "Ibidashobokera abantu, ku Maana birashoboka."

Kandi ntiyongera kuhakorera ibitangaaza, abiteewe no kuteemera kwabo.

Sinais e prodígios

Os apóstolos realizaram sinais e maravilhas em nome de Jesus. Os dons do Espírito incluem a operação de milagres e a fé sobrenatural.

Peetero akomezamo ati, "Yemwe Biisirayeli nimutege amatwi mwumve ibyo ngiye kubabwira. Yesu w’i Nazaareeti wa muntu Imaana yemeje muri mwe n’ibikorwa by’imbaraga, ibitangaaza n’ibimenyeetso by’Imaana yabakoreye muri we, nk’uko namwe mu biizi.

Nuuko barangije gusenga, umwanya baari bateeraniyemo uhinda umushitsi, boose buuzura Umwuka Weera, maze abashoboza kuvuga ijambo ry’Imaana bashize amanga.

Abahungu ba Sikewa

Imaana ikora ibitangaaza bikomeye, inyuze muri Pawulo, ku buryo ubutambaaro n’itaburiya byabaga bikoze ku mubiri we, byakozwaga ku barwayi, bagakira, kandi n’abadayimooni bakabavamo.

Ibimenyeetso hamwe n’ibitangaaza bihamya yuuko ndi intumwa nabikoreye muri mwe niihangaana ubudahinyuka.

Dore abo Imaana yashizeho mu toorero ryayo, yabanje gushiraho intumwa, ikurikizaho abahanuuzi, ubwa gatatu ishiraho abiigiisha, haanyuma ishiraho abo gukora ibitangaaza, ikurikizaho abafite impaano zo gukiza indwara cangwa zo gufasha abandi, abaahaawe ubuyobozi, n’abo baahaawe kuvuga mu zindi indimi zitandukanye.

Umwuka w’Imaana aha umuntu umwe ubushobozi bwo kuvuga ijambo ry’ubwenge, undi uwo Mwuka akamuha ijambo ry’ubumenyi. Umwe uwo Mwuka akamuha kwizeera Kristo bihebuuje, undi akamuha impaano yo gukiza indwara. Undi uwo Mwuka amuha imbaraga zo gukora ibitangaaza, undi akamuha impaano yo guhanuura, undi akamuha ubushobozi bwo kugenzuura Umwuka w’Imaana n’umwuka udaturuka ku Maana. Umwe amuha ubushobozi bwo kuvuga mu ndimi z’uburyo bwinshi, undi akamuha ubushobozi bwo kuzisobaanura.

Ariko Yesu aravuga ati, "Ntimumubuze, kuko nta muntu ukora igitangaaza mu izina ryanje, wansebya. Utari umwanzi waacu aba ari uwaacu.

Milagres de cura e provisão

A oração da fé salvará o enfermo. Deus provê, cura e intervém quando clamamos a Ele com fé genuína.

Kandi nibasengera umurwayi biizeeye, Nyagasani azaamukiza amuzaahuure. Nuubwo yaaba yarakoze ibyaha, Imaana izaabimubabarira. Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane kugira ngo mukire. Isengeesho ry’umuntu w’intungaane rigira ububaasha, kandi Imaana irikoreesha umurimo waayo.

Dore Eliya yari umuntu nka twe, asenga n’umwete kugira ngo imvura itagwa, haanyuma koko imvura imara imyaka itatu n’ameezi atandatu itagwa. Arongera asenga Imaana koohereza imvura, nuuko ijuru riguusha imvura ubutaka bwera imbuto zaabwo.

Nuuko Yesu yakiira iyo migaati itaanu n’isamaaki ebyiri, areeba heejuru. Maze ashiima Imaana, arabimanyagura aheereza abiigiishwa na bo baheereza abantu. Boose bararya barahaaga, maze abiigiishwa buuzuza intonga cumi n’ebyiri z’imigaati n’isamaaki byo abantu baari baasigaje.

Yesu Akiza Umugore ku munsi w’Isaabato

Igihe kimwe ku munsi w’Isaabato, Yesu yigiishirizaga abantu mu isinagoogi. Mu bo yigiishaga, haarimo umugore ufite dayimooni iteera ubumuga. Uwo mugore yari amaze imyaka cumi n’umunaane ahetamye umugongo adashobora kuunama na hato. Yesu amuboonye aramuhamagara ngo aze aho ari, aramubwira ati, "Mugore ubohoowe ubumuga bwawe." Amurambikaho ibiganza, ako kaanya uwo mugore arakira, ahagarara yemye, ahimbaza Imaana.

Ariko umutware mukuru w’isinagoogi biramuraakaza caane kuko Yesu akijije umuntu ku Isaabato. Abwira abantu ati, "Mu cumweru harimo iminsi itandatu gusa yo gukorerwamo imirimo. Iyo minsi, abe ari yo muja muuziramo gukizwa indwara, ariko umunsi w’Isaabato ni uwo kuruhuukiraho."

Yesu aramusubiza ati, "Mwa ndyarya mwe! Mbese ni nde utaazitura inka cangwa indogobe ye ku Isaabato mu kiraaro ngo ayijaane kuyuhira cangwa kuyiragira? Noone uyu mugore, dore imyaka ibaaye cumi n’umunaane aboshwe na Sataani kandi ari umukoobwa w’Aburahamu. Mbese ntibyari ngombwa ko abohoorwa ku munsi w’Isaabato?"

Yesu amaze kuvuga ibyo, abaamuhakanyaga boose bakorwa n’isoni. Naho abandi boose baari bateeraniye aho, biishiimira imirimo myiza akoze.

Yesu yakoreye iki gitangaaza ce ca mbere i Kaana y’i Galileeya. Mu gukora ibi, yeerekanye ikuzo rye, nuuko abiigiishwa be baramwizeera.

Abantu baboonye ico gitangaaza Yesu yakoze, batangira kuvuga bati, "Ni koko, uyu ni wa Muhanuuzi ukwiriye kuuza mu isi."

Yesu aramubwira ati, "Wemejwe n’uko umboonye? Hahiirwa abiizeera bataboonye."

Ikigendererwa c’iki Gitabo

Yesu yakoreye imbere y’abiigiishwa be ibindi bitangaaza byinshi, bitanditswe muri iki gitabo. Ariko ibi byanditswe kugira ngo mwemere ko Yesu ari Kristo, Umwana w’Imaana, kandi ngo nimumwemera mugire ubugingo buhoraho.

Wa mwigiishwa wari wageze ku mva mbere, na we arinjira, maze areemera. Kugeza ubwo baari bataraamenya ibyanditswe ko agomba kuzuuka mu baapfuuye.

Discernimento nos sinais

A Bíblia alerta contra falsos milagres e sinais enganosos. Devemos provar os espíritos e não seguir sinais que desviam de Deus.

Nuuko mbona imyuka mibi itatu imeze nk’imitubu iva mu kanwa ka ca kiyoka, mu kanwa ka ca kinyamaaswa no mu kanwa ka wa muhanuuzi w’ibinyoma. Iyo ni ya myuka y’abadayimooni ikora ibitangaaza, igasanga abaami bo mu isi yoose, kugira ngo ibakoranyirize kuzaaja mu ntambara kuri wa munsi ukomeye w’Imaana Ishoborabyose.

Abantu Basaba Yesu Gukora Igitangaaza

Nuuko bamwe mu banditsi n’Abafarisaayo baramubwira bati, "Mwigiisha, turiifuuza kureeba igitangaaza kiguturukaho." Ariko we arabasubiza ati, "Ab’igihe c’inkozi z’ibibi hamwe n’ubuhemu barasaba igitangaaza, ariko ntaagitangaaza kindi bazaahaabwa, keretse ic’umuhanuuzi Yona. Nk’uko Yona yamaze iminsi itatu n’amajoro atatu mu nda y’isamaaki nini, ni ko n’Umwana w’Umuntu azaamara iminsi itatu n’amajoro atatu ikuzimu.

Amatawuni Yanze Kwihana

Nuuko atangira gucaaha abatuuye mu matawuni yo yakoreyemo ibitangaaza byinshi, ariko bakanga kwihana. Arababwira ati, "Muzaabona ishano mwa bantu b’i Koraziini mwe! Namwe ab’i Betsayida muzaabona ishano. Kuko ibitangaaza byakorewe muri mwe, iyo bikorerwa i Tiiro n’i Sidoni, abaaho baba barambaye ibiguniya baakisiiga itaazi nk’ikimenyeetso co kwihana. Ariko ndababwira yuuko, ku munsi wo guciirwaho urubanza, bizooroha kwihanganira ab’i Tiiro n’i Sidoni kuruta mwe. Kandi namwe ab’i Kaperenawumu,

mbese mushizwe heejuru ngo mugere ku ijuru?

Oya, muzaamanurwa mugezwe ikuzimu.

Kuko iyo ibitangaaza byabakorewemo bikorerwa i Sodomu, iba igihagaze kugeza nan’ubu. Ariko ndababwira yuuko ku munsi wo guciirwa imanza, ab’i Sodomu baziihangaanirwa kurusha uko mwe muziihangaanirwa."

A criação como milagre

O próprio corpo humano é milagre de Deus. Toda a criação testifica do poder e da sabedoria do Criador.

Ibi byose byabaayeho kugira ngo bibe nk’uko Uhoraho yari yaravugiye mu muhanuuzi ati, "Dore, umukoobwa w’isugi azaasama inda abyare umwana w’umuhungu, kandi bazamwita Emanweli," risobaanurwa ngo, "Imaana iri kumwe naatwe."

Ariko baboonye agendera heejuru y’inyanja, bateekereza ko ari umuzimu maze bateera induuru. Boose bamuboonye bakuuka umutima.

Ariko ako kaanya avugana na bo arababwira ati, "Muhuumure, ni njeewe, mureke gutiinya."

Yesu yumviise ibibaaye abwira Yayiro ati, "wiitiinya, izeere gusa umukoobwa waawe arakira."

Ageze bugufi n’inzira imanuka ku musozi wa Elayoni, iteeraniro rinini ry’abiigiishwa be batangira guhimbaaza Imaana n’ijwi rirenga ku bw’ibitangaaza baboonye byose bati,

"Hahiirwa Umwami uje mu izina rya Nyagasani!

Amahoro abe mu ijuru, n’icuubahiro kibe ic’Imaana mu ijuru."

Arangije kuvuga ibyo, azaamuurwa mu ijuru bamureeba, maze igicu kiramubakingiriza ntibongera kumubona.

Niikubita haasi maze numva ijwi rimbwira riti, Sawuli, Sawuli, ni kuki untooteza?

Seja o primeiro
Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-28_14-13-17-