Pular para o conteúdo
Publicidade

Motivação

Por Bíblia Online

Motivação verdadeira vem de Deus. A Bíblia nos inspira a correr a carreira da fé com perseverança, sabendo que o Senhor fortalece, guia e recompensa os fiéis.

Força do alto

Tudo posso naquele que me fortalece. Deus dá poder aos fracos e renova a força dos cansados — Ele é a fonte de toda motivação.

Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.

kuko Imaana ni yo ikorera muri mwe kandi ibashoboza gushaaka no gukora ibyo yiishiimira.

Correr para o alvo

Prossigo para o alvo, para o prêmio da soberana vocação de Deus em Cristo Jesus. A corrida da fé exige disciplina e foco.

Bakundwa, sinteekereza ko maze kukigeraho ariko kimwe nkora, ni ukwibagirwa ibiri inyuma ngaharanira gusingiira ibiri imbere. Mparanira kugera ku nteego kugira ngo mpaabwe igihembo co mu ijuru nahamagariwe n’Imaana muri Kristo Yesu.

Mbese ntimuuzi yuuko abarushanwa mu kwiruka boose biiruka, ariko umwe akaba ari we utsindira igihembo? Noone reero namwe nimwiruke kugira ngo muzaatsindire ico gihembo. Umuntu weese mu irushanwa yiirinda muri byose, aharanira ikamba rishira vuba, ariko twebwe dukora umurimo waacu kugira ngo tuzaabone ikamba rihoraho iteeka. Ni yo mpamvu ntaapfa kwiruka nk’utaazi iyo aja, kandi ni co gituma meze nk’umukinnyi w’ibikonde ukubita adahushwa. Ahuubwo mbabaza umubiri wanje nkawukomeza, kugira ngo ntabwiriza abandi Ubutumwa, maze njeewe sineemerwe.

Imaana Daata

Naatwe reero, ubwo twitooroowe n’igicu c’abahamya bakomeye, mureke dushire iruhande ikituremeerereye coose hamwe n’icaaha coose gihora kitwiziringaho, kandi nimureke dusiganwe mu marushanwa twateganyirijwe dufite kwihangaana. Dukomeze guhanga amaaso yaacu kuri Yesu uwo kwizeera kwacu gushingiyeho uheereye kuntangiro ukageza ku iheerezo. Yiihangaaniye umusaraba ku bw’umuneezeero yari abiikiwe, ntiyiita ku isoni byari kumuteera igihe yabambwaga ku musaraba, noone ubu yiicaye iburyo bw’Intebe y’Ubwami y’Imaana.

Muteekereze ibyo yanyuzemo, uko yababajwe, yangwa n’abanyabyaha kugira ngo mudaciika intege kandi mukananirwa.

Ibyo mukora byose, muje mubikora mubikuuye ku mutima nk’abakorera Nyagasani atari ugukorera abantu,

Propósito e missão

Deus tem planos de esperança para nós. Cada dia é oportunidade de fazer a sua vontade e avançar com confiança na missão.

Byongeye kandi, nzaakora ico muzansaba coose mu izina ryanje, kugira ngo Daata aheererwe ikuzo mu Mwana. Nimugira ico musaba coose mu izina ryanje, nzaagikora.

Nuuko reero, ni mugende mwigiishe abantu boose, mubabatiza mu izina rya Daata wa twese, n’iryUmwana, n’iryUmwuka wera, mubiigiishe kumvira ibyo nabategetse byose. Kandi dore ndi kumwe namwe kugeza ku mperuuka y’isi."

Nuuko ntimugahagarike umutima w’ibyokurya cangwa ibyokunywa ngo abe ari byo muhozaho umutima. Ibi byose abatiizeera Imaana bo mu isi na bo barabishaakiisha. Naho mwe So wo mu ijuru azi ko mubyifuuza.

Ubwo twari tukiri kumwe namwe twarabategetse tuti, "Umuntu weese udashaaka gukora ntaakarye."

Twumviise yuuko muri mwe harimo abanebwe batagira ico bakora ahuubwo bakiivanga mubitabafasheho. Abameze batyo tubategetse kandi tubasabye mu izina ry’Umwami Yesu Kristo ngo baje bakorana ituuze, batungwe n’ibyo baaruhiye ubwabo.

Namwe bavandimwe ntimugacoogore gukora neeza.

Seja o primeiro