Nova aliança
A Nova Aliança é o pacto de graça que Deus estabeleceu através de Jesus Cristo. Diferente da antiga, ela é escrita no coração, mediada pelo sangue de Cristo e acessível a todos.
A profecia da Nova Aliança
Jeremias profetizou uma aliança nova em que Deus escreveria sua lei no coração do povo. Essa promessa se cumpriu em Cristo.
Ariko Yesu ubu amaze guhaabwa ubuheereza buruta ubw’abandi baheerezabitambo, kuko ni we uduhuuza n’Imaana mu seezerano rihebuuje ryayo rishingiye ku maseezerano ahebuuje aruta aya keera.
Kuko iyo iseezerano rya mbere ritaaza kugira inenge, ntibyakabaaye ngombwa ko hashaakwa irindi rya kabiri.
Ubwo Uhoraho yavuze iseezerano risha, ni ukuvuga ngo, iryambere ntirigikoreeshwa. Kandi ikitagikoreeshwa kiba gishaaje, kikaba ari ico kuvaho burundu.
Kandi Yesu ni we uhamya neeza yuuko iryo seezerano ari ryiza.
Selada com sangue
Jesus instituiu a Nova Aliança na Última Ceia: 'Este cálice é a nova aliança no meu sangue.' Seu sacrifício é definitivo e perfeito.
Bamaze kurya, Yesu afata igikopu ca divaayi nk’uko yari yafashe umugaati aravuga ati, "Iki gikopu ni iseezerano risha Imaana iseezerana n’abantu ku bw’amaraso yanje azaamenwa ku bwanyu.
Haanyuma afata igikopu, arangije kugishiimira Imaana arabaheereza avuga ati, "Nimunyweho mwese, aya ni amaraso yanje y’iseezerano risha agiiye kumenerwa benshi kugira ngo bababarirwe ibyaha.
mbese amaraso ya Kristo yo azaatweza bingana bite? Ku bw’Umwuka w’iteeka wiitanze nk’igitambo kitagira inenge ku Maana, akeeza imitimanaama yaacu kuva mu byaha kugira ngo dukorere Imaana nzima!
No ku bw’iyo mpamvu, Kristo ni we muhuuza w’iseezerano risha, kugira ngo abo baahamagawe babone guhaabwa umurage w’iteeka ryose waseezeranyijwe kuko haabaayeho urupfu rucungura abaacumuye mu gihe c’iseezerano rya mbere.
Iyo habaayeho kuraga, hakwiriye kugaragazwa ko uwaraze uwo murage yapfuuye, kuko umurage ntaaco uba uvuze igihe nyakuwuraga akiri muzima. Ugira amakuru iyo nyakuraga amaze gupfa. Ni co caatumye n’iseezerano rya mbere rigira amakuru kuko haari hamaze kumenwa amaraso. Igihe Moose yari amaze kubwira Abiisirayeli amategeko yoose nk’uko ari, yafashe amaraso y’ibimasa n’ay’ihene ayavanganya n’amaazi nuuko ayaminjagira ku gitabo c’amategeko hamwe no ku bantu boose akoreesheje ubwoya bw’intaama butukura hamwe n’urubingo. Aravuga ati, "Aya ni yo maraso y’iseezerano ayo Imaana yabategetse kuubahiriza."
Ubwo amategeko ari igishushaanyo gusa kigaragaza ibyiza bigiiye kuuza akaba ateerekana ukuri kw’ibintu nyaabyo, ni na ko atabaasha gutungaanya umuntu weegeera Imaana amutungaanyisha ibitambo bya buri gihe bitambwa buri mwaka. Kuko mu by’ukuri iyo abantu baramya Imaana baba baaratungaanyijwe bakava mu byaha, ntibaakabaaye bumva bashinjwa n’icaaha ukundi, kandi ntaakundi gutamba ibitambo kwakongeye kubaho. Ariko ibi bitambo bya buri mwaka biba ari ibyo kwibutsa abantu ibyaha byabo. Kuko ntibishoboka yuuko amaraso y’ibimasa n’ay’ihene yaakuuraho ibyaha.
Reconciliação e vida nova
Pela Nova Aliança somos reconciliados com Deus, trazidos para perto pelo sangue de Cristo e feitos embaixadores da reconciliação.
Bityo reero niiba umuntu weese yiizeeye Kristo, aba agizwe icaaremwe gisha. Ibya keera byose biba bishize. Dore byose biba bihindutse bisha! Ibyo byose biva ku Maana, yo yiyunze naatwe inyuriye muri Kristo, ikaduha umurimo wo guhuuza abandi bantu na yo. Kuko Imaana yanyuriye muri Kristo kugira ngo yiiyunge n’abo ku isi boose, ntiyababaraho ibicumuro byabo. Noone naatwe ni ko idushinga ubutumwa bwo guhuuza Imaana n’abantu.
Ubu reero turi intumwa za Kristo, kuko Imaana idukoreesha kubagezaho ubutumwa. Nuuko reero turabinginga mu izina rya Kristo, ngo mwiyuzuze n’Imaana. Kristo utaarigeze akora icaaha, Imaana yamubazeho ibyaha by’abantu, kugira ngo muri we tubone kuba intungaane imbere y’Imaana.
Ico ni co ciizeere dufite mu Maana tubikeesha Kristo. Yuuko ubwacu tutiihaagije ngo twiraate ko hari ico twakwishoboza ahuubwo ubushobozi bwacu buva ku Maana, ari yo idushoboza kuba abaheereza bo mu seezerano risha, ridashingiye ku nzandiko z’amategeko ahuubwo rishingiye ku Mwuka. Kuko amategeko ariica, naho Umwuka ugatanga ubugingo.
Ubumwe muri Kristo
Nuuko reero, mwebwe banyamahanga ku mubiri, abo Abayuuda biitaga "abataarakebwe" maze bo bakiiyita "abaakebwe" Kuko gukebwa kimenyeesha umuhango wo gukeba igice c’ubugabo, nimwibuke reero uko keera mwari mumeze. Ico gihe ntimwari mufite Kristo. Mwari abanyamahanga kandi ntimwari muri ab’umuryango wa Isirayeli. Ntaaho mwari muhuuriye n’amaseezerano Imaana yagiriye abantu baayo, kandi mwari mutuuye muri iyi si nta byiringiro mufite kandi mutaazi Imaana. Ariko ubu ubwo mwunze ubumwe na Kristo Yesu, mwebwe abaabaga kure y’Imaana, mwigijwe haafi yaayo n’amaraso ya Kristo.
Uru ni rwo rukundo nyakuri, si ukuvuga ngo twakunze Imaana, ahuubwo ni yo yadukunze ubwo yoohereje Umwana waayo kugira ngo atubeere igitambo c’ibyaha byacu.