Pular para o conteúdo
Publicidade

A paixão de Cristo

Por Bíblia Online

A paixão de Cristo é o ato de amor supremo da história. Jesus sofreu voluntariamente a cruz, carregando os pecados da humanidade para nos dar vida eterna.

O caminho da cruz

Jesus sabia o que o aguardava. Mesmo em agonia, submeteu-se à vontade do Pai e caminhou resolutamente para o Calvário.

Yesu Avuga ko Azaapfa Akazuuka

Uheereye ubwo, Yesu atangira kumenyeesha abiigiishwa be ko ari ngombwa kuja i Yerusaalemu, akababazwa caane n’abakuru b’imiryango n’abatware b’abaheerezabitambo n’Abiigiishamategeko, bakamwica, maze ku munsi wa gatatu akazuurwa.

Yesu arababwira ati, "Mfite agahinda kenshi mu mutima, kenda kunyica. Nimugume aha, kandi mube maaso hamwe nanje."

yiiciisha bugufi kandi arumvira, kugeza ku gupfa

ndetse apfa urupfu rwo ku musaraba.

Ubwo reero abaana bahuuje umubiri n’amaraso, Yesu na we yahuuje byose na bo kugira ngo ku bw’urupfu ashobore kurimbura umwanzi Sataani ari we ufite ubutware bw’urupfu, kandi muri ubwo buryo abohoore abo boose baahoze mu bubaata ubuzima bwabo bwose babiteewe no gutiinya urupfu.

O sacrifício voluntário

Ninguém tirou a vida de Jesus — Ele a deu voluntariamente. Ele veio para servir e dar a sua vida em resgate por muitos.

Ku bw’iyo mpamvu, Daata arankunda, kuko niteguuye gutanga ubugingo bwanje kugira ngo nzaabusubirane. Ntaawe ubunyaka, ahuubwo mbutanga ku bushaake bwanje. Mfite ubushobozi bwo kubutanga, n’ubwo kubusubirana. Iri tegeko narihaawe na Daata."

Kuko Umwana w’Umuntu ataazanywe no gukorerwa, ahuubwo yazanywe no gukorera abandi, no gutanga ubugingo bwe nk’inshungu ya benshi."

Umutware w’abaheerezabitambo n’abandi boose baari mu rukiiko bashaakiisha ubujurizi bwahamya kugira ngo biice Yesu, ariko barabubura.

Ariko Imaana yo, yatweretse ukuntu idukunda ubwo Kristo yadupfiiraga kandi tukiri abanyabyaha.

Kandi ni co mwahamagariwe, kuko Kristo yababajwe ku bwanyu, abasigira urugero kugira ngo mugere ibirenge byanyu mu bye. Ntaacaaha yakoze, kandi ntiyiigeze avuga ibinyoma. Ubwo yatukwaga, ntaawe yiigeze asubiza naabi, kandi ubwo yababazwaga, ntaawe yiigeze akangiisha, ahuubwo yiiragije Imaana, ari yo mucaamanza utabeera. We ubwe yiikoreye ibyaha byacu mu mubiri we abibambanwa ku musaraba kugira ngo tuve mu byaha tubeho mu butungaane. Ibikomere bye ni byo byabakijije.

Seja o primeiro