Promessas
As promessas de Deus são firmes e verdadeiras. Nenhuma delas jamais falhou. A Bíblia é um livro de promessas — de amor, proteção, provisão e vida eterna para os que creem.
A fidelidade de Deus
De todas as boas promessas que o Senhor fez, nenhuma falhou. Ele é fiel para cumprir tudo o que prometeu desde a eternidade.
Imaana yabahamagaye ntiihemuka, ibyo yavuze izaabikora.
Dukomeze kwatura ibyo twiringiye tutanyeganyega kuko uwaduseezeranyije ari umwizeerwa.
Bityo iduha amaseezerano y’agaciiro akomeye, kugira ngo muri yo, muzaabone uko muhunga ubugira naabi bwo mu isi buuzanwa n’irari, nuuko mubone uko musangira ibiikorwa bya kamere y’Imaana.
Promessas de cuidado e proteção
Deus prometeu estar conosco nas águas e no fogo, fortalecer-nos e nos segurar com a destra da sua justiça. Nada nos separará do seu amor.
Promessas de salvação e vida eterna
A promessa suprema de Deus é a vida eterna em Cristo. Quem crê no Filho tem a vida eterna e a certeza da ressurreição.
Kuko Imaana yakunze abari mu isi caane, byatumye itanga Umwana waayo w’ikinege, kugira ngo umwizeera weese atarimbuka ahuubwo ahaabwe ubugingo buhoraho.
Yesu aramubwira ati, "Ninje kuzuuka n’ubugingo. Unyizeera weese n’aho yaaba yarapfuuye, azaabaho, kandi uriho weese unyizeera ntaabwo azaapfa. Ibyo urabyemera?"
Dore mpagaze ku muryango ndakomanga. Nihagira uwumva ijwi ryanje agakinguura uruugi, nzinjira maze dusangire.
Abazaatsinda urugamba ni bo bazambikwa imyambaro yeera, kandi sinzaasangura amazina yaabo mu gitabo c’ubugingo. Nzaatangaaza amazina yaabo kumugaragaro imbere ya Daata hamwe n’imbere y’abaamalayika ko baari abayoboke banje.
No ku bw’iyo mpamvu, Kristo ni we muhuuza w’iseezerano risha, kugira ngo abo baahamagawe babone guhaabwa umurage w’iteeka ryose waseezeranyijwe kuko haabaayeho urupfu rucungura abaacumuye mu gihe c’iseezerano rya mbere.
Bakundwa, ubu turi abaana b’Imaana kandi ico tuzaaba co ntikiraamenyeekana. Ariko ico tuuzi ni uko ubwo Yesu aziiyerekana tuzaamera nka we kuko tuzaamureeba uko ari. Kandi umuntu weese ufite ibyo byiringiro muri Kristo yiiyeze nk’uko Kristo ari uweera.
Aliança inabalável
Desde a aliança com Noé até a nova aliança em Cristo, Deus sempre cumpre sua Palavra. Ele nos restaura e nos aperfeiçoa pela graça.
Ariko Yesu ubu amaze guhaabwa ubuheereza buruta ubw’abandi baheerezabitambo, kuko ni we uduhuuza n’Imaana mu seezerano rihebuuje ryayo rishingiye ku maseezerano ahebuuje aruta aya keera.
Kandi nimumara kubabazwa akaanya gato, Imaana nyir’ubuntu bwose, yabahamagariye kuba mu ikuzo rihoraho muri Kristo, izaabasubiza imbaraga ibashigikire, ibakomeze kandi ibahe urufatiro rukomeye.
Nyagasani ntaatinda gukora ibyo yaseezeranyije nk’uko bamwe bibwira ko atinze, ariko arabiihangaanira, yuuko adashaaka kugira ngo hagire urimbuka ahuubwo ko boose baakwihana ibyaha byabo.
Nshuti bakundwa, ayo maseezerano yoose nitwe yahaawe. Bityo reero ni mureke twiyeze twivaaneho ikintu coose gishobora guhumaanya imibiri n’imitima yaacu, dushiishikarire ubutungaane mu kuubaha Imaana.
Ariko ibyanditswe bivuga yuuko abari mu isi boose bari mu bubaata bw’icaaha, nuuko reero impaano Imaana yaduseezeranyije yo kutubaatuura, ibonerwa mu kwizeera Yesu Kristo igahaabwa abo beemera.
Musabe muzaahaabwa, mushaake muzaabona, mukomange, urugi ruzakinguurwa.
Imyitoozo ngororamubiri ifite akamaro kuri bike, ariko kwitooza kuubaha Imaana byo bigira umumaro muri byose, kuko ari byo birimo iseezerano ry’ubugingo turimo n’ubw’igihe kizaaza.