Recompensa
Deus recompensa os que o buscam com fé. A Bíblia está repleta de promessas de recompensa para os fiéis, os generosos, os perseverantes e os que servem ao Senhor de todo coração.
Deus recompensa a fé
Sem fé é impossível agradar a Deus, porque quem dele se aproxima precisa crer que Ele existe e recompensa os que o buscam diligentemente.
Kandi ntaawaneezeeza Imaana adafite kwizeera, kuko umuntu weese weegeera Imaana akwiriye kwemera ko iriho kandi ko ihemba abayishaaka.
Hahiirwa umuntu wiihangaanira ibimugerageza, kuko naamara gutsinda ibyo bigeragezo azaahaabwa igihembo c’ubugingo buhoraho bwo Imaana yaseezeranyije abayikunda.
Niiba muri mwe hari ukeneye ubuhanga, abusabe Imaana izaabumuha, kuko Imaana iha abantu boose ku buntu.
Musabe muzaahaabwa, mushaake muzaabona, mukomange, urugi ruzakinguurwa.
Ni co gituma mbabwira nti, nimusenga musaba ikintu, mwizeere ko mukiboonye, kandi kizaaba icaanyu.
Recompensa pelo serviço
O Senhor vê cada ato de fidelidade e promete galardão aos que servem com dedicação. O servo bom e fiel será honrado.
Sheebuja aramusubiza ati, ‘Wakoze mugaragu mwiza kandi wiringirwa, wabaye umwiringirwa mu bintu bike, nzagushinga ibisumbaho, ngwino wiishiimane na shoobuja!’
Ibyo mukora byose, muje mubikora mubikuuye ku mutima nk’abakorera Nyagasani atari ugukorera abantu, ubwo muuzi yuuko Nyagasani azaabahemba umurage yabageneye kandi Kristo ni we shoobuja mukuru mukorera.
Nuuko reero bakundwa, nimukomere, ntimuhungabane, kandi mukomeze gushiishikarira gukora umurimo wa Nyagasani, kuko muuzi neeza yuuko ntaaco muzaakorera Nyagasani kizaaba imfaabusa.
Ntitukarambirwe gukora ibyiza, kuko nitudacoogora, tuzaasaaruura igihe kigeze.
Ariko abenshi baari abambere bazaaba abaanyuma, kandi abaanyuma babe abambere."
Kuko iziituura buri weese ikurikije ibyo yakoze.
Generosidade e provisão
Quem dá com generosidade receberá em abundância. Deus supre todas as necessidades segundo as suas riquezas em glória.
Mutange namwe muzaahaabwa. Urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije kandi ruseesekaye ni rwo muzaagererwamo namwe. Urugero mugeramo ni rwo namwe muzaagererwamo."
Nimwituura ineeza abayibagirira gusa muzaashiimirwa iki? Abanyabyaha bo ntibagirira ineeza abayibagirira?
Mukize abarwayi, muzuure abaapfuuye, mukize ababembe, mwirukane abadayimooni. Mwaheerewe ubuntu, mutangire ubuntu.
Kandi Imaana ifite ububaasha bwo kubaha ibyifuuzo byanyu byose, kugira ngo murusheho gukora ibyiza byose mufite ibibahaagije.
O que Deus reservou para os seus
Olhos não viram, ouvidos não ouviram o que Deus preparou para os que o amam. Suas recompensas eternas superam toda imaginação.
Ahuubwo nk’uko ibyanditswe bivuga ngo,
"Ico ijiisho ritaaboonye cangwa ngo ugutwi kumve,
ico umuntu atiigeze ateekereza ko caabaho,
ni co Imaana yateguuriye abayikunda."
Ndasaba ko imitima yaanyu yakinguuka ikabona, kugira ngo mumenye ibyiringiro byo mwahamagariwe, kandi mumenye n’icuubahiro gihebuuje yaseezeranyije abaana baayo,
Imbaraga za kamere y’Imaana zaaduhaaye ibyifuzwa byose mu bugingo bwacu no kuubaha Imaana, tubiheeshejwe no kumenya uwaduhamagaye ku bw’ikuzo rye n’ubugwaneeza.
kandi ibyiringiro ntibihemura, kuko urukundo rw’Imaana rwaseesekajwe mu mitima yaacu ku bw’Umwuka Weera twahaawe.
Ubwo itaatwimye Umwana waayo, ahuubwo ikamudutangira twese, izaabura ite kutugabira ibindi byose hamwe na we?
ariko uzanywa amaazi nzaamuha, ntaazaagira imyota ukundi, ahuubwo amaazi nzaamuha, azaamubeera isooko y’amaazi idudubiza kugeza mu bugingo bw’iteeka ryose."
Kugeza ubu ntaaco mwari mwasaba mu izina ryanje. Musabe muzaahaabwa, kugira ngo umuneezeero waanyu useesekare.
Ariko ndababwira ukuri yuuko icaabagirira akamaro ari uko naagenda, kuko ntagiiye, Umufasha ntaabwo azaaza muri mwe, ariko ningenda nzamubooherereza.
Mparanira kugera ku nteego kugira ngo mpaabwe igihembo co mu ijuru nahamagariwe n’Imaana muri Kristo Yesu.
Buscar, pedir, perseverar
Jesus ensinou: pedi e recebereis, buscai e achareis. Deus se alegra em dar boas dádivas aos seus filhos que pedem com fé.
Hahiirwa abasonzera ubutungaane bakabugirira imyota,
kuko bazaahaazwa.
Ahuubwo igihe utanze imfashanyo, ntukabyamamaze nk’uko indyarya zibigenzereza mu masinagoogi no ku mihanda kugira ngo zishimwe. Ndababwira ukuri yuuko abo baba bamaze guhaabwa ingororano yaabo.
Ahuubwo igihe usenga, uje winjira mu gisenge caawe ukinge, maze usenge So mwihereeranye. Kandi So ureeba ibyiherereye azaakugororera.
Contentamento e eternidade
A verdadeira recompensa está na vida que Deus dá. O presente do trabalho, a satisfação no labor e a alegria no Senhor são dádivas de Deus.
Ni co gituma tudaciika intege. N’ubwo umubiri waacu ugenda usaaza, imitima yaacu yo ihora ihindurwa busha buri munsi.
Nuuko reero mwiciishe bugufi imbere y’Imaana nyir’ububaasha kugira ngo igihe ni kigera izaabashire heejuru.
Nimwiciishe bugufi imbere ya Nyagasani ni bwo izaabashira heejuru.
Kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impaano y’Imaana ni ubugingo buhoraho bubonerwa muri Kristo Yesu Umwami waacu.
Ariko mwebweho Kristo yabahaaye Umwuka we uguma muri mwe. Ni yo mpamvu mutiifuuza undi muntu wo kubiigiisha. Kandi nk’uko Umwuka ubiigiisha byose akaba ari iby’ukuri atari ibinyoma, mubyubahirize kandi mugume muri Kristo.
Turi abahamya b’ibyo, hamwe n’Umwuka Weera uwo Imaana yahaaye abamwumvira."