Pular para o conteúdo
Publicidade

Reino dos céus

Por Bíblia Online

O Reino dos Céus é comparado por Jesus a tesouros, sementes e redes. Através de parábolas, Ele revelou os mistérios de um Reino que já está entre nós, mas que se consumará na eternidade.

O valor incomparável do Reino

O Reino dos Céus é como um tesouro escondido ou uma pérola de grande valor. Quem o encontra, vende tudo para possuí-lo.

Umugani w’Ubukungu Buhishwe

Ubwami bw’ijuru bumeze nk’ikintu c’agaciiro gihishwe mu murima. Iyo umuntu akiguuyeho, aragihisha maze akagenda n’umuneezeero mwinshi akaguriisha ibyo yari atunze byose kugira ngo abone uko yagura wa murima.

Umugani w’Amabuye y’Agaciiro

Byongeye kandi, Ubwami bw’ijuru bumeze nk’umucuruuzi washaakaga amabuye y’agaciiro meeza, aboonye ibuye rimwe ry’agaciiro kanini, aragenda aguriisha ibyo atunze byose maze ararigura.

Umugani w’Akabuto Gato

Yesu abaciira undi mugani ati, "Ubwami bw’ijuru bumeze nk’akabuto gato kitwa sinaapi ko umuntu yabibye mu murima we. Ni ko kabuto gatooya kuruta izindi mbuto zoose, ariko iyo gakuze kaba igiti kinini gifite amashami ndetse inyoni zo mu kireere zaarika mu mashami yaaco."

Umugani w’Umusemburo

Ababwira undi mugani ati, "Ubwami bw’ijuru bumeze nk’umusemburo umugore yavanze mo ibyibo bitatu by’ifu kugeza aho byose bitutumba."

Parábolas do Reino

Jesus ensinou sobre o Reino mediante parábolas que revelam seu crescimento, seu juízo e a separação final entre justos e injustos.

Umugani w’Urumamfu mu Ngano

Yesu aciira abantu undi mugani ati, "Ubwami bw’ijuru bwagereranywa n’umuntu wabibye imbuto nziiza mu murima we. Ariko abantu basinziiriye, umwanzi araaza abiba urumamfu mu ngano, maze ariigendera. Ingano zimaze kumera no kugaragaza imbuto, urumamfu na rwo ruragaragara. Abagaragu be baraaza baramubaza bati, Daatabuja, ntiwari warabibye imbuto nziiza mu murima waawe? Noone se, urumamfu rwaje rute?Arabasubiza ati, Umwanzi ni we wabikoze.Abagaragu barongera bati, Noone urashaaka ko tuja kururandura?Ariko we arabasubiza ati, Oya, muri uko kurandura urumamfu, mushobora kururandurana n’ingano. Reka byombi bikurane kugeza igihe c’isaaruura, maze mu gihe co gusaaruura nzaabwira abasaaruuzi nti, nimubanze mutoranye urumamfu maze muruhambiremo imiganda murutwike, ingano muzihunike mu kigega canje."

Yesu Asobaanura Umugani w’Urumamfu

Haanyuma asiga rubanda maze yinjira mu nzu. Nuuko abiigiishwa be baramwegeera, baramubaza bati, "Dusobaanurire umugani w’urumamfu mu murima."

Arabasubiza ati, "Uwabibye imbuto nziiza ni Umwana w’Umuntu, umurima ni isi, imbuto nziiza ni abaana b’Ubwami, urumamfu ni abaana b’Umubi, naho umwanzi wateeye urumamfu ni Seekibi, isaaruura n’imperuuka y’isi, naho abasaaruuzi ni abaamalayika. Nk’uko urumamfu rukunganywa rukajugunywa mu muriro, ni nako bizaaba ku mperuuka y’isi. Umwana w’Umuntu azoohereza abaamalayika be, maze batandukanye abo boose baatumye abandi bagomera Imaana hamwe n’inkozi z’ibibi, maze babajugunye mu itanuura y’umuriro, aho bazaaririra bakahahekenyera ameenyo. Ico gihe intungaane zizaarabagirana nk’izuuba mu Bwami bwa Se. Ufite amatwi ni yumve!

Umugani w’Agatimba ko Kurobeesha

Byongeye kandi, Ubwami bw’ijuru bumeze nk’agatimba baajugunye mu nyanja kagafata isamaaki z’amooko yoose, kaamara kuuzura, bakagakururira ku nkengeero, bakiicara, maze isamaaki nziiza bakazishira mu bisobane naho imbi bakazijugunya. Uko ni ko bizaaba ku mperuuka y’isi. Abaamalayika b’Imaana bazaaza batandukanye intungaane n’inkozi z’ibibi bazijugunye mu itanuura y’umuriro, aho bazaaririra bakahahekenyera ameenyo."

Quem herda o Reino

Os humildes, os pobres de espírito e as crianças são herdeiros do Reino. Mas é difícil para os ricos entrarem nele.

Umuneezeero Nyaawo

"Hahiirwa abakene mu mitima yaabo,

kuko Ubwami bw’ijuru ari ubwabo.

Hahiirwa abashavura,

kuko bazaahuumurizwa.

Hahiirwa abiiciisha bugufi,

kuko ari bo bazaragwa isi.

Hahiirwa abasonzera ubutungaane bakabugirira imyota,

kuko bazaahaazwa.

Hahiirwa abanyampuhwe,

kuko bazaazigirirwa.

Hahiirwa abafite imitima itunganye,

kuko bazaabona Imaana.

Hahiirwa abaharanira amahoro,

kuko baziitwa abaana b’Imaana.

Hahiirwa abatootezwa bazira gukiraanuka,

kuko Ubwami bw’ijuru ari ubwabo.

Murahiirwa ni babatuka, bakabatooteza, bakababeeshera mu buryo byinshi ari nje babaryoza. Muziishiime kandi muneezeerwe, kuko mufite ibihembo bihebuuje mu ijuru, kuko ni ko n’abahanuuzi baababanjirije baatootejwe.

Umukuru Uruta Abandi

Ico gihe abiigiishwa beegeera Yesu baramubaza bati, "Umukuru mu Bwami bwo mu ijuru ni nde?" Ahamagara umwana muto, amushira hagati yaabo maze arababwira ati, "Ndababwira ukuri, nimudahinduka ngo mube nk’abaana bato, ntaabwo muzinjira mu Bwami bw’ijuru. Uwiiciisha bugufi nk’uyu mwana ni we uruta abandi mu Bwami bwo mu ijuru.

ariko Yesu arababwira ati, "Mureke abaana bato bansange, ntimubabuze, kuko Ubwami bw’ijuru ari ubw’abameze nk’abo."

Nuuko Yesu abwira abiigiishwa be ati, "Ndababwira ukuri, birakomeye kugira ngo umukire yinjire mu Bwami bwo mu ijuru. Ndongera kubabwira yuuko byoroheye ingamiya kunyura mu gapfumure k’urusindaani, kuruta ko umukire yakwinjira mu Bwami bw’Imaana."

Abiigiishwa babyumviise, baratangaara maze baramubaza bati, "Noone se, ni nde ushobora kurokoka?"

Yesu arabiitegereza maze arababwira ati, "Ku bantu ntibishoboka, ariko ku Maana byose birashoboka."

Nimwumve bavandimwe nkunda, Imaana yatooranyije abakene bo muri iyi si kugira ngo babe abatunzi mu kwizeera kandi babe abaragwa b’Ubwami Imaana yaseezeranyije abayikunda.

Buscar o Reino acima de tudo

Jesus ensinou que devemos buscar primeiro o Reino e sua justiça. Nem todo que diz 'Senhor, Senhor' entrará — só quem faz a vontade do Pai.

Abatazeemerwa mu Bwami bw’Imaana

Umuntu weese umbwira ati, Nyagasani, Nyagasani,si we uzinjira mu Bwami bwo mu ijuru, keretse abo bakora ibyo Daata uri mu ijuru ashaaka.

Noone reero uziica rimwe muri aya mategeko n’aho ryaba ryoroshe kuruta ayandi, akiigiisha abandi kugenza nka we, azaagirwa uwanyuma mu Bwami bw’ijuru. Ariko uzaayakurikiza, akayiigiisha abandi aziitwa mukuru mu Bwami bw’ijuru. Kandi ndababwira yuuko nimutaba abakiraanutsi kuruta Abiigiishamategeko n’Abafarisaayo, ntaabwo muzinjira mu Bwami bw’ijuru.

Nuuko reero muje musenga mutya:

Daata wa twese uri mu Ijuru,

izina ryawe ryubahwe.

Ubwami bwawe buuze.

Ibyo ushaaka bikorwe

mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.

Kubwiriza Kwa Yohaana Umubatiza

Ico gihe, Yohaana Umubatiza aja mu butaayu i Yudeeya abwiriza ati, "Nimwihane ibyaha byanyu kuko Ubwami bwo mu ijuru bwegereje!"

Uheereye ico gihe, Yesu atangira kwamamaza ubutumwa ati, "Nimwihane kuko Ubwami bw’ijuru bureegeereje."

Mugenda, mwamamaze ubutumwa muti, Ubwami bwo mu ijuru bureegeereje.

Kandi ndababwira yuuko benshi bazaaturuka iburasirazuuba n’iburengerazuuba, bagasangira na Aburahamu, Isaaka na Yaakobo mu Bwami bwo mu ijuru,

Ndababwira ukuri yuuko, mu baabyawe n’umugore, hatiigeze kubaho umuntu ukomeye nka Yohaana Umubatiza, ariko nyamara, uworoheje mu bo mu Bwami bw’ijuru aramuruta. Uheereye mu minsi ya Yohaana Umubatiza ukageza n’ubu Ubwami bwo mu ijuru buraharanirwa, intwari zibweguukanisha imbaraga.

A herança eterna

O Reino dos Céus é inabalável e eterno. Deus nos chama a fazer firme a nossa vocação e eleição para entrar nesse Reino.

Noone reero, ubwo turi kwakiira Ubwami butabaasha kunyeganyezwa, mureke duheereze Imaana ishimwe. Tuyituure ineeza kandi tuyiramye uko ibikwiriye, tuyuubaha kandi tuyitiinya, kuko Imaana yaacu ni nk’umuriro utwika.

Nuuko reero bavandimwe, mushiishikarire guhamya, gutooranywa no guhamagarwa kwanyu, kuko nimubigenza mutyo, ntimuziigera musiitaara na hato. Bityo reero, bizaabaheesha uburenganzira bwuzuye bwo kwinjira mu Bwami bw’iteeka bw’Umwami waacu kandi Umukiza Yesu Kristo.

Nyagasani azankiza ikibi coose kandi andinde kugeza mu Bwami bwe bwo mu ijuru. Icuubahiro kibe ice, iteeka ryose, Amiina.

Ubutunzi Bwo mu Ijuru

Mwa biigiishwa banje mwe, nuubwo muri bake, ntimugaatinye kuko So aneezeezwa no kubaha Ubwami bwe.

Koko reero mumenye neeza yuuko ari nta musambanyi, cangwa ukora ibiteeye isoni, cangwa umunyamururu [kuko umururu ari uburyo bumwe bwo guhindura iby’isi ibigirwamaana], uzaagira umugabane mu Bwami bwa Kristo n’ubwImaana.

Seja o primeiro