Publicidade

Relacionamentos

Por Bíblia Online

Os relacionamentos são centrais na vida cristã. A Bíblia orienta sobre amizade, casamento, família e convivência, sempre tendo o amor como fundamento de toda relação.

Amor e amizade

O amigo ama em todo tempo. A Bíblia valoriza amizades verdadeiras que edificam, fortalecem e desafiam ao crescimento mútuo.

Casamento e família

O casamento é aliança sagrada. O marido deve amar a esposa como Cristo amou a Igreja, e ambos devem cultivar respeito e submissão mútua.

Bagabo, mukunde abagore baanyu nk’uko Kristo yakunze itoorero akaritangira ubugingo bwe. Ibyo yabikoze kugira ngo yeeze itoorero akoreesheje ijambo rye n’amaazi,

Uko ni ko abagabo bagomba gukunda abagore baabo nk’uko bakunda imibiri yaabo. Umugabo ukunda umugore we aba yiikunda ubwe.

Nuuko reero namwe, buri mugabo akwiriye gukunda umugore we nk’uko yiikunda, kandi buri mugore akuubaha umugabo we.

Bagore, mwubahe abagabo baanyu nk’uko mwubaha Nyagasani. Kuko umugabo ni we mutwe w’umugore nk’uko Kristo ari umutwe w’itoorero, ari ryo mubiri we.

Imibaanire Ikwiriye Amago y’Abakristo

Bagore, mwubahe abagabo baanyu kuko ari byo mukwiriye gukora nk’abakristo.

Bagabo, mukunde abagore baanyu kandi ntimukabagirire umwaga.

Ariko kuko hariho ubusambanyi bukabije, buri mugabo agomba kugira umugore we, na buri mugore akagira umugabo we.

Convivência saudável

Os relacionamentos florescem quando tratamos os outros como gostaríamos de ser tratados, com amor crescente e caráter maduro.

Muri byose, muje mugirira abandi uko mwifuuza kugirirwa, kuko iri ni ryo tegeko n’ibyahanuuwe.

Uje wubaha so na nyoko kandi uje ukunda mugenzi waawe nk’uko wikunda."

Namwe Nyagasani abongerere kandi abaseesekazeho urukundo mufitanye, n’urwo mufitiye abantu boose nk’uko naatwe tubakunda.

Kandi umuntu aramutse atareebereye ab’umuryango we, na caane ab’urugo rwe, uwo aba asubiye inyuma mu byo kwizeera Kristo ndetse akaba arutwa n’utiizeera.

Turi Urusengero rw’Imaana Nzima

Ntimukiifatanye n’abatiizeera kandi mudahwanye na bo. Mbese ubukiraanutsi bufite isaano ki n’ubukozi bw’ibibi? Cangwa se, hariho mubaano ki hagati y’umwijima n’umuco?

Mbese muteekereza ko niifuuza gushimwa n’abantu cangwa n’Imaana? Aho ntimuteekereza ko mparanira kuneezeeza abantu? Mbaaye ngerageza kuneezeeza abantu sinaaba nkiri umugaragu wa Kristo.

Ku bw’iyo mpamvu, mukwiriye gukora ibishoboka, mu kongera ubugwaneeza ku kwizeera, ubugwaneeza mukongeraho ubumenyi, ubumenyi mwongereho ukwifata, ukwifata mwongereho ukwihangaana, ukwihangaana mwongereho kuubaha Imaana, kuubaha Imaana mwongereho kubaana kwa kivandimwe, nuuko kubaana kwa kivandimwe mwongereho urukundo.

Seja o primeiro
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-07-05_19-25-13-