Ressurreição
A ressurreição é o pilar da fé cristã. Se Cristo não ressuscitou, é vã a nossa fé. Mas Ele venceu a morte, e essa é a garantia da nossa própria ressurreição.
Cristo ressuscitou
O túmulo está vazio! Os anjos declararam: 'Ele não está aqui; ressuscitou!' A ressurreição de Cristo é o fato mais transformador da história.
Nuuko malayika abwira ba bagore ati, "Mwitiinya. Nzi yuuko mushaaka Yesu wabambwe ku musaraba. Ntaabwo ari hano. Imaana yamuzuuye, nk’uko yabivuze. Muuze mureebe aho umubiri we wari uri.
Arababwira ati, "Mwigira ubwoba, murashaaka Yesu w’i Nazaareeti, wabambwe ku musaraba? Yaazuutse, ntaabwo ari hano. Ntimureeba aho baari bamushize!
Ntaawe uri hano ahuubwo yazuutse. Mwibuke ibyo yavuganye na mwe akiri i Galileeya ati, ‘Umwana w’Umuntu akwiriye kugabizwa mu maboko y’abanyabyaha, akabambwa kandi ku munsi wa gatatu akazuuka’."
Wa mwigiishwa wari wageze ku mva mbere, na we arinjira, maze areemera. Kugeza ubwo baari bataraamenya ibyanditswe ko agomba kuzuuka mu baapfuuye.
Koko reero nabagejejeho ico nanje nahaawe, ari co c’ingenzi, yuuko Kristo yapfiiriye ibyaha byacu nk’uko byari byaranditswe, kandi ko yahambwe maze ku munsi wa gatatu akazuuka nk’uko byari byaranditswe na noone,
Ressurreição e vida eterna
Jesus disse: 'Eu sou a ressurreição e a vida.' Quem crê nele viverá, mesmo que morra. A morte foi derrotada na cruz e no túmulo vazio.
Yesu aramubwira ati, "Ninje kuzuuka n’ubugingo. Unyizeera weese n’aho yaaba yarapfuuye, azaabaho, kandi uriho weese unyizeera ntaabwo azaapfa. Ibyo urabyemera?"
Nk’uko urupfu rwazanywe n’umuntu, ni ko no kuzuuka kw’abaapfuuye kwazanywe n’umuntu.
Ubwo twemera ko Yesu yapfuuye kandi yazuutse, abe ari ko twemera ko Imaana izaazana abaapfuuye beemera Yesu.
Duhatwa n’urukundo rwa Kristo, kuko twemera yuuko umwe yapfiiriye boose, ni na ko reero boose baapfuuye. Koko yapfiiriye boose, kugira ngo ababaho, bekubaho ku bwabo, ahuubwo babeho ku bw’uwo wabapfiiriye akanabazuukira.
Ubwo reero twabaaye umwe na we mu gusangira urupfu nk’urwe, ni na ko tuzaaba umwe na we mu kuzuuka nk’uko yazuutse. Kandi tumenye neeza ko umutima ukunda gukora icaaha wa keera wabambanywe na Kristo, kugira ngo umubiri w’ibyaha ukuurweho, tureke kuba imbaata z’ibyaha,
Nossa esperança futura
A ressurreição de Cristo garante nossa esperança viva. O Deus de paz trouxe dos mortos o grande Pastor das ovelhas para nossa salvação.
Ibyiringiro Bizima
Nihasingizwe Imaana, ari we Se w’Umwami waacu Yesu Kristo! Ku bw’imbabazi zaayo nyinshi, yaduhaaye ubugingo busha ubwo yazuuye Kristo Yesu mu baapfuuye. Ubu nibwo butwuzuzamo ibyiringiro bizima,
Kandi ayo maazi ni ikimenyeetso c’umubatizo weerekana ko mukijijwe. Si ugukurwaho umwanda ku mubiri, ahuubwo n’iseezeerano uba ukoreye Imaana n’umutima ukeeye. Uwo mubatizo ni wo ubakiza ku bw’izuuka rya Kristo Yesu,
Isengeesho ryo Gusooza
Nuuko Imaana y’amahoro yo yazuuye Umwami waacu Yesu, umushumba w’intaama ukomeye, ikamuvaana mu baapfuuye ku bw’amaraso y’iseezerano ry’iteeka ryose, ibagwizemo ibyiza byose kugira ngo mushobore gukora ugushaaka kw’Imaana kandi igume gukorera muri twe ibiyishiimiisha inyuriye muri Yesu Kristo. Icuubahiro kibe ica Kristo iteeka ryose. Amiina.
Niifuuza kumenya Kristo no kumenya imbaraga zo kuzuuka kwe kandi no gusangira na we imibabaro nkaba nka we no mu rupfu rwe,
Hahiirwa abo Imaana izaazuura muri iryo zuuka rya mbere, kuko ari abaayo bwiite. Urupfu rwa kabiri ntaabubaasha rubafiteho, ahuubwo bazaaba abaheerezabitambo b’Imaana na Kristo, kandi bazaategeka hamwe na we imyaka igihumbi.
Nuuko mbona abaapfuuye, abakomeye n’abooroheje bahagaze imbere ya ya ntebe y’ubwami, maze ibitabo birarambuurwa. Ikindi gitabo, ari co gitabo c’ubuzima na co kirarambuurwa. Abapfuuye baciirwa imanza hakurikijwe ibikorwa byabo, nk’uko byanditswe muri ibyo bitabo. Inyanja irekura abaapfuuye baari bayirimo, Urupfu n’ikuzimu na byo birekura abaapfuuye baari babirimo maze boose baciirwa imanza hakurikijwe ibyo baakoze.
No kugeza uyu munsi Imaana iracantabaara, noone nkaba mpagaze aha guhamiriza abakomeye n’aboroheje, nta bindi mvuga uretse ibyo abahanuuzi na Moose baavuze ko bizaaba. Ko Kristo yagombaga kubabazwa agapfa, maze akaba ubanjirije abandi kuzuuka, akava mubaapfuuye ngo yamamaze ko ari we rumuri rumurikira Abayuuda n’Abanyamahanga."
"Dore turazaamuuka tuja i Yerusaalemu, kandi Umwana w’Umuntu agiiye kugabizwa abatware b’abaheerezabitambo n’Abiigiishamategeko, maze bamuciire urubanza rwo gupfa. Bazaamugabiza abanyamahanga kugira ngo bamushinyagurire, bamukubite maze bamubambe ku musaraba, ariko ku munsi wa gatatu azaazuurwe."