Servir
Servir é o coração do evangelho. Jesus não veio para ser servido, mas para servir. O cristão é chamado a seguir esse exemplo, colocando-se a serviço de Deus e do próximo.
O exemplo de Jesus
Cristo é o modelo supremo de serviço. Ele lavou os pés dos discípulos e deu a própria vida como resgate por muitos.
Kuko Umwana w’Umuntu ataazanywe no gukorerwa, ahuubwo yazanywe no gukorera abandi, no gutanga ubugingo bwe nk’inshungu ya benshi."
nk’uko Umwana w’Umuntu ataazanywe no kugira ngo bamukorere, ahuubwo yaaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube inshungu ya benshi."
Ariko muri mwe si ko bimeze, ahuubwo ushaaka kuba mukuru muri mwe, agomba kuba umuheereza wa boose, kandi ushaaka kuba uwa mbere muri mwe, agomba kuba umugaragu waanyu,
Noone reero ubwo njeewe, Nyagasani kandi Umwigiisha mbakarabije ibirenge, namwe mugomba kuja mubikarabyanya.
Ariicara, yakura abo cumi na babiri, maze arababwira ati, "Ushaaka kuba uwa mbere agomba kuba uwa nyuma kandi akaba n’umugaragu wa boose."
Servindo ao Senhor
Servir a Deus é um privilégio e uma ordenança. Devemos amá-lo de todo coração e servi-lo com alegria e fidelidade.
Mwekuba abanebwe, ahuubwo mukorere Nyagasani mufite ishaka ryinshi.
mbese amaraso ya Kristo yo azaatweza bingana bite? Ku bw’Umwuka w’iteeka wiitanze nk’igitambo kitagira inenge ku Maana, akeeza imitimanaama yaacu kuva mu byaha kugira ngo dukorere Imaana nzima!
Servir ao próximo
A liberdade cristã nos chama a servir uns aos outros pelo amor. Cada dom recebido é para edificação do corpo de Cristo.
Naho mwebwe bavandimwe, mwahamagariwe kuba ab’umudendeezo. Ariko umudendeezo mwahaawe mureke kuwuhindura urwitwazo rwo gukora ibyo kamere y’imibiri yaanyu irarikira, ahuubwo buri weese akorere mugenzi we abiteewe n’urukundo.
Mwe nk’abagaragu b’Imaana, nimubeho nk’abantu bafite umudendeezo, ariko ntimuhindure uwo mudendeezo waanyu urwitwazo rwo gukora ibibi.
Unkorera weese akwiriye kunkurikira, kuko aho ndi n’umugaragu wanje ni ho azaaba. Unkorera weese, Daata azaamuha icuubahiro.
Nta mugaragu ushobora gukorera abatware babiri, kuko yakwanga umwe agakunda undi, cangwa akiitangira umwe agasuuzugura undi. Ntimushobora gukorera Imaana n’ubutunzi.
Kandi ibice by’imibiri yaanyu ntimukabyegurire icaaha ngo bibe intwaro zo gukora ibyaha, ahuubwo mwihe Imaana nk’abazima bavuuye mu rupfu, ibice by’imibiri yaanyu mubyegurire Imaana kugira ngo mubikoreeshe ibyo gukiraanuka.
Fidelidade e recompensa
O servo fiel e sábio será recompensado pelo Senhor. A fidelidade no serviço honra a Deus e produz frutos eternos.
Sheebuja aramusubiza ati, ‘Wakoze mugaragu mwiza kandi wiringirwa, wabaye umwiringirwa mu bintu bike, nzagushinga ibisumbaho, ngwino wiishiimane na shoobuja!’
Nuuko reero bakundwa, nimukomere, ntimuhungabane, kandi mukomeze gushiishikarira gukora umurimo wa Nyagasani, kuko muuzi neeza yuuko ntaaco muzaakorera Nyagasani kizaaba imfaabusa.
Ibyanditswe byera byose byahuumeetswe n’Imaana kandi bifite umumaro wo kwigiisha ukuri, kwamagana inyigiisho mbi, kugorora umuntu no kumutooza gutungaanira Imaana, kugira ngo ukorera Imaana weese abe ashitse kandi afite ibimukwiriye mu gukora imirimo myiza yoose.