Superação
Superar desafios, dificuldades e tentações faz parte da caminhada cristã. A Bíblia nos garante que, em Cristo, somos mais que vencedores em todas as circunstâncias.
Vitória em Cristo
Jesus já venceu o mundo. Nele temos coragem, paz e a certeza de que nenhuma adversidade poderá nos derrotar definitivamente.
Ibyo mbibabwiye kugira ngo mugire amahoro ku bwo kunyizeera. Mu isi muzaatootezwa, ariko nimukomere kuko naneesheje isi!"
Ibyo mbibabwiye kugira ngo mugire amahoro ku bwo kunyizeera. Mu isi muzaatootezwa, ariko nimukomere kuko naneesheje isi!"
Ariko muri byose tukarushaho gutsinda, tubikeesha uwadukunze.
Ariko Imaana ishimwe, kuko iduha gutsinda ku bw’Umwami waacu Yesu Kristo.
Ariko Imaana ishimwe, kuko iduha gutsinda ku bw’Umwami waacu Yesu Kristo.
kuko umuntu weese wabyawe n’Imaana ashobora kuneesha isi. Kandi tunesha isi n’ukwizeera kwacu.
Kuko urukundo rw’Imaana ari ukuubahiriza amategeko yaayo. Kandi amategeko y’Imaana ntaabwo arusha, kuko umuntu weese wabyawe n’Imaana ashobora kuneesha isi. Kandi tunesha isi n’ukwizeera kwacu. Mbese ni nde washobora gutsinda isi? Ni uwo weese wiizeera yuuko Kristo ari Umwana w’Imaana.
Mbese ni nde washobora gutsinda isi? Ni uwo weese wiizeera yuuko Kristo ari Umwana w’Imaana.
Abavandimwe baacu baamutsindiishije amaraso y’Umwana w’Intaama hamwe n’ijambo ry’ubutumwa bwabo. Ntibaakunze amagara yaabo, kuko baari biiteguuye gutanga ubuzima bwabo ngo biicwe.
Superando o mal com o bem
O cristão vence o mal não com violência, mas com o bem. O amor, a fé e a perseverança são as armas da superação.
Ntuukeemere ko ikibi kigutsinda, ahuubwo utsinde ikibi ukoreesheje iciiza.
Ntuukeemere ko ikibi kigutsinda, ahuubwo utsinde ikibi ukoreesheje iciiza.
Urwo rumuri rumurikira mu mwijima, kandi umwijima ntiwarusobaanukirwa.
Ariko Imaana ishimwe kuko ishoboza Kristo guhora atuja imbere mu kwizihiza intsinzi. Ni yo ituma twamamaza hoose impuumuro nziiza izanwa no kumumenya.
Umuntu weese wo muzaababarira nanje nzaamubabarira. Kuko iyo mbabarira, niiba koko hari ico nkwiriye kugirira imbabazi, mba mbabarira ku bwanyu imbere ya Kristo, kugira ngo tweguha Sataani umwanya wo kutuguusha kuko tuuzi imigambi ye.
Kuri abo bazaatsinda, nzaabaha umwanya biicarane nanje ku ntebe yanje y’ubwami, nk’uko nanje natsinze nkaba niicaranye na Daata ku ntebe ye y’ubwami.
Kuri abo bazaatsinda, nzaabaha umwanya biicarane nanje ku ntebe yanje y’ubwami, nk’uko nanje natsinze nkaba niicaranye na Daata ku ntebe ye y’ubwami.
Abazaatsinda urugamba ni bo bazambikwa imyambaro yeera, kandi sinzaasangura amazina yaabo mu gitabo c’ubugingo. Nzaatangaaza amazina yaabo kumugaragaro imbere ya Daata hamwe n’imbere y’abaamalayika ko baari abayoboke banje.
Força e coragem divina
Deus é nosso escudo e fortaleza. Quando o medo tenta nos paralisar, a presença do Senhor nos fortalece e nos encoraja a prosseguir.
Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.
Baana banje, mukomooka ku Maana kandi mwatsinze abo bahanuuzi b’ibinyoma kuko Umwuka ubarimo aruta uri mu b’isi.
Baana banje, mukomooka ku Maana kandi mwatsinze abo bahanuuzi b’ibinyoma kuko Umwuka ubarimo aruta uri mu b’isi.
Resistindo a tentação
A armadura de Deus nos protege contra as investidas do mal. Resistir ao diabo, vigiar e orar são essenciais para a superação espiritual.
Ahasigaye reero, nimukomezwe n’imbaraga zihebuuje za Nyagasani. Mwambare intwaro zoose ziturutse ku Maana, kugira ngo muzaashobore guhangana n’uburiganya bwa Sataani. Kuko ntiturwana n’abantu, ahuubwo turwana n’imyuka mibi itegeka ikireere, ibikomangoma n’ibihangaage, n’abategeka iyi si y’umwijima. Nuuko reero nimwambare intwaro z’Imaana, kugira ngo umunsi mubi ni ugera, muzaashobore guhangana n’igiteero c’umwanzi, kandi intambara n’irangira, muzaahagarare mudatsinzwe.
Nuuko reero nimuhagarare kigabo, mukenyere ukuri nk’umushumi, kandi mwambare gukiraanuka nk’icuuma gikingira igituuza. Naho ingato zo mu birenge byanyu, zibe umwete wo kwamamaza Inkuru Nziiza y’amahoro. Igihe coose, muje mwitwaza ingabo yo kwizeera, kuko ari yo muziifashiisha kuzimya imyambi igurumana, iraswa n’umubi. Nimwakiire agakiza nk’ingofero y’icuuma, kandi n’ijambo ry’Imaana nk’inkoota muhaabwa n’Umwuka.
Noone reero nimwiyambure kamere yaanyu ya keera, yategekaga imigenzereze yaanyu, igatuma mwangiizwa n’ibyifuuzo by’iryo rari. Nimuvugurure imitima yaanyu maze muhinduke basha mu biteekerezo, kandi mwambare kamere nsha y’ishusho y’Imaana, murangwa n’ubuzima nyakuri butungaanye hamwe n’ubuziranenge.
Kandi nimuraakara ntibibateere gukora icaaha, ndetse izuuba ntirikarenge mugifite uburaakari, kandi ntimugahe Sataani amahiirwe yo kubashuka.
Nuuko reero, muganduukire Imaana, murwanye Sataani, na we azaabahunga. Nimwegeere Imaana na yo izabeegeera. Nimusukuure ibiganza byanyu mwabanyabyaha mwe, mweze imitima yaanyu mwaryarya mwe.
Nimwiciishe bugufi imbere ya Nyagasani ni bwo izaabashira heejuru.
Hahiirwa umuntu wiihangaanira ibimugerageza, kuko naamara gutsinda ibyo bigeragezo azaahaabwa igihembo c’ubugingo buhoraho bwo Imaana yaseezeranyije abayikunda. Umuntu niyooshwa agakora icaaha, ntaakavuge ati, "Imaana ni yo inyoheje," kuko Imaana idashobora kooshwa n’ikibi cangwa ngo igire uwo ishuka. Ahuubwo umuntu ashukwa n’ibyo ararikira bikamukurura maze bikamuteera ibyifuuzo bibi, maze iryo rari ryamara kuba ikirenga, rigateera umuntu gukora icaaha, nuuko ico caaha kikamuuzanira urupfu.
Ntaakigeragezo na kimwe caabagezeho kidasanzwe mu bantu. Imaana ni intahemuka, kandi ntaabwo izaatuma mugeragezwa n’ibirenze ibyo mwashobora gutsinda. Ariko nimugeragezwa, Imaana izaabaha imbaraga zo kwihangaanira ibyo bigeragezo maze ibahe n’uburyo bwo kubivamo.
Uje urwana intambara nziiza yo kwizeera, maze wironkere ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe nk’uko wabyiyemeje igihe wahamyaga ukwemera kwawe mu ruhame rwa benshi.
Ariko abo bashaaka kuba abatunzi, bagwa mu mutego maze bagashukwa n’irari, rigatuma barimbuka.
Perseverança até o fim
A corrida da fé exige perseverança. Devemos lançar fora todo peso e olhar para Jesus, o autor e consumador da nossa fé.
Naatwe reero, ubwo twitooroowe n’igicu c’abahamya bakomeye, mureke dushire iruhande ikituremeerereye coose hamwe n’icaaha coose gihora kitwiziringaho, kandi nimureke dusiganwe mu marushanwa twateganyirijwe dufite kwihangaana.
Muteekereze ibyo yanyuzemo, uko yababajwe, yangwa n’abanyabyaha kugira ngo mudaciika intege kandi mukananirwa.
Ubwo na we ubwe yabanje kugeragezwa no kubabazwa, ashobora gutabaara abo boose bageragezwa.
Mwirinde kandi mube maaso, kuko umwanzi waanyu Sataani ahora azereera nk’intare itontoma ishaaka uwo ya conshomera. Mumurwanye kandi mushikame mu kwizeera kuko muuzi yuuko abavandimwe baanyu ku isi yoose bari kunyura mu mubabaro nk’uwo. Kandi nimumara kubabazwa akaanya gato, Imaana nyir’ubuntu bwose, yabahamagariye kuba mu ikuzo rihoraho muri Kristo, izaabasubiza imbaraga ibashigikire, ibakomeze kandi ibahe urufatiro rukomeye.
Mwirinde kandi mube maaso, kuko umwanzi waanyu Sataani ahora azereera nk’intare itontoma ishaaka uwo ya conshomera.
Ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cangwa agahinda, cangwa gutootezwa, cangwa inzara, cangwa kwambara ubusa, cangwa kuba mu kaaga, cangwa urupfu?
Kandi tuuzi ko Imaana ikorera muri byose kuuzanira ibyiza abayikunda, abo yahamagaye nk’uko yabigambiiriye.
Nyagasani azankiza ikibi coose kandi andinde kugeza mu Bwami bwe bwo mu ijuru. Icuubahiro kibe ice, iteeka ryose, Amiina.
Ariko Nyagasani ntaahemuka, azaakomeza abarinde umubi.
Descanso e renovação
Jesus convida os cansados e sobrecarregados a descansar nele. Sua graça é suficiente para nos renovar em meio às tribulações.
Nimuuze mwese abarushe n’abaremeererewe, ndabaruhuura.
Murinde ubuzima bwanyu mwe gukunda amashilingi kandi munyurwe n’ibyo mufite kuko Imaana yavuze iti, "Sinzaabasiga kandi sinzabateererana"
kuko ari ntaajambo Imaana ivuga ngo rihere."
Yesu arababaza ati, "Ni iki gitumye musinziira? Nimubyuke, musenge mutagwa mu moosha."
Agezeyo arababwira ati, "Musenge kugira ngo mutagwa mu moosha."
Dore mbahaaye ubutware bwo gukandagira inzoka n’ibindi binyabusabwe byose, hamwe no gutsinda umwanzi Sataani n’ubutware bwe bwose. Ntaakintu na kimwe kizaagira ico kibatwara.
Nuuko arababwira ati, "Ni mube maaso kandi musenge kugira ngo mutagwa mu bishuko. Umutima urashaaka ariko umubiri ufite intege nke."
Umuntu weese ukora icaaha aba ari umwana wa Sataani, kuko Sataani yahoze ari umunyabyaha uheereye mbere na mbere. Umwana w’Imaana yahishuuriwe kugira ngo atsembe imirimo ya Sataani.
Baana banje ndabandikiye, kuko ibyaha byanyu byababariwe ku bwa Kristo. Namwe bakuru ndabandikiye, kuko muuzi uwahozeho kuva mbere na mbere. Namwe rubyiruko ndabandikiye, kuko mumaze kuneesha umubi.
Ndabandikiye baana banje, kuko muuzi Daata wa twese. Ndabandikiye bakuru, kuko muuzi uwahozeho kuva mbere na mbere. Ndabandikiye rubyiruko, kuko mufite imbaraga kandi ijambo ry’Imaana rikaba rihamye muri mwe, kandi mukaba mwaraneesheje umubi.
Ntimugakunde isi cangwa ibiyirimo. Umuntu ukunda iby’isi, aba adakunda Daata.
Ntimuuzi yuuko imibiri yaanyu ari ingingo za Kristo? Noone se mfate ingingo z’umubiri wa Kristo maze nzigire ingingo za malaaya? Oya, ntibishoboka! Cangwa ntimuuzi yuuko usambanye na malaaya aba abaaye umubiri umwe na we? Kuko ibyanditswe biravuga ngo, "Bombi bazaaba babaaye umubiri umwe." Ariko uwiifatanya na Nyagasani aba abaaye umwe na we.
Nimwirinde ubusambanyi! Icaha coose umuntu akora, ntikigera ku mubiri we, naho usambana aba acumuriye umubiri we bwiite. Ntimuuzi yuuko imibiri yaanyu ari urusengero rw’Umwuka Weera utuuye muri mwe mwahaawe n’Imaana kandi mukaba ari ntaabubaasha mwifiteho ngo mwigenge? Imaana yabacunguje ikiguzi gikomeye! Noone reero nimukoreeshe imibiri yaanyu kuyiheesha ikuzo.
Ndababwira nti; nimuyoborwe n’Umwuka, ni bwo mutazaakora ibyo kamere irarikira. Kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi ibyo Umwuka ushaaka bitandukanye n’ibyo kamere ishaaka. Ni co gituma ibyo mushaaka gukora atari byo mukora.