Vida nova
Em Cristo, toda pessoa é transformada em uma nova criação. O velho passa e tudo se faz novo. A vida nova é o resultado da obra redentora de Jesus em nosso coração.
Morte e ressurreição com Cristo
O batismo simboliza nossa morte para o pecado e ressurreição para uma nova vida. Fomos sepultados com Cristo e ressuscitamos com Ele.
Ntimuuzi yuuko twese abaabatirijwe kuba umwe na Kristo Yesu, twabatirijwe kuba umwe na we mu rupfu rwe? Mu kubatizwa, twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo nk’uko Daata yazuuye Kristo mu baapfuuye ku bw’imbaraga ze, abe ari ko naatwe tugendera mu bugingo busha.
Ubwo reero twabaaye umwe na we mu gusangira urupfu nk’urwe, ni na ko tuzaaba umwe na we mu kuzuuka nk’uko yazuutse. Kandi tumenye neeza ko umutima ukunda gukora icaaha wa keera wabambanywe na Kristo, kugira ngo umubiri w’ibyaha ukuurweho, tureke kuba imbaata z’ibyaha, kuko uwapfuuye aba atagitegekwa n’icaaha.
Ni co kimwe, namwe mwiyumvemo ko mwatsinze icaaha, mukaba mubeereyeho gushiimiisha Imaana muri Kristo Yesu.
Nova criação
Quando aceitamos Jesus, nascemos de novo. A velha natureza dá lugar a uma identidade renovada pelo Espírito Santo.
Bityo reero niiba umuntu weese yiizeeye Kristo, aba agizwe icaaremwe gisha. Ibya keera byose biba bishize. Dore byose biba bihindutse bisha!
ariko noone si nje uriho, ahuubwo ni Kristo uriho muri nje. Ubuzima mbamo muri uyu mubiri, mbubamo mbishobozwa no kwizeera Umwana w’Imaana, wankunze, akanyiitangira ku musaraba.
Muri iryo vugururwa, ntihaba hakiriho gutandukanya Umugiriki n’Umuyuuda, uwakebwe n’utaarakebwe, umunyamahanga ugayitse cangwa injiji, imbaata cangwa uw’umudendeezo, ahuubwo Kristo ni byose kandi ari muri boose.
Despir o velho, vestir o novo
A vida nova se manifesta em abandonar os velhos hábitos e revestir-se do novo homem, criado segundo a vontade de Deus.
Noone reero nimwiyambure kamere yaanyu ya keera, yategekaga imigenzereze yaanyu, igatuma mwangiizwa n’ibyifuuzo by’iryo rari. Nimuvugurure imitima yaanyu maze muhinduke basha mu biteekerezo, kandi mwambare kamere nsha y’ishusho y’Imaana, murangwa n’ubuzima nyakuri butungaanye hamwe n’ubuziranenge.
Ariko ubu mukwiriye kuzinukwa ibyo bintu byose, nk’uburaakari, umujinya, itimwe, no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateeye isoni ava mu kanwa kanyu. Ntimukabeesherane kuko mwiyambuye kamere yaanyu ya keera hamwe n’imigenzereze yaayo mukambara kamere nsha, ivugururirwa no gusobaanukirwa kwanyu hamwe n’ishusho nk’iryuwayiremye.
Ariko nitwatura ibyaha byacu, Imaana yiiringirwa kandi itabeera izaatubabarira ibyaha kandi itweze ibibi byose.
Renovação interior
Deus promete dar um coração novo e um espírito novo. A transformação nasce do arrependimento e da purificação divina.
Kandi naatwe twese twari tumeze nka bo, dukurikiza irari ry’imibiri yaacu n’ibyo imitima yaacu yiiteekerereje. Mu buryo bwacu bwa kamere, twari abo kubabazwa n’umujinya w’Imaana, nk’abandi boose.
Ariko imbabazi z’Imaana ni nyinshi, kandi n’urukundo idukunda rurahebuuje, nuubwo twari twarapfuuye tuzize ibicumuro byacu, yadushubije ubugingo hamwe ku bw’ubumwe bwacu na Kristo. Erega mwakijijwe ku bw’ubuntu bwayo.