Publicidade

A volta de Jesus

Por Bíblia Online

A volta de Jesus é uma das maiores promessas da Bíblia. Cristo prometeu que retornará em glória, e os cristãos vivem na expectativa desse dia triunfante.

A promessa do retorno

Jesus prometeu aos discípulos que voltaria. Os anjos confirmaram essa promessa na ascensão, e os apóstolos ensinaram que Ele virá com poder.

Mu nzu ya Daata harimo ibisenge byinshi. Iyo biba bitameze bityo, mba ntaarababwiye ko ngiye kubateguurira umwanya. Kandi niimara kubateguurira umwanya, nzaagaruka maze mbijanire, kugira ngo aho ndi namwe abe ari ho muba.

Arangije kuvuga ibyo, azaamuurwa mu ijuru bamureeba, maze igicu kiramubakingiriza ntibongera kumubona.

Ubwo yazaamuukaga, intumwa zigihanze amaaso heejuru, haboneka abagabo babiri bambaye imyenda yeera, bahagarara iruhande rwazo. Babwira intumwa bati, "Yemwe bantu b’i Galileeya, ni iki gitumye muhagaze hano mureeba mu ijuri? Uyu Yesu ubakuuwemo akazaamuurwa mu ijuru, azaagaruka nk’uko mumuboonye aja mu ijuru."

Uhamya ubu butumwa aravuga ati, "Koko ngiiye kuuza vuba."

Amiina. Ngwino, Nyagasani Yesu!

Yesu yongera kuvuga ati, "Dore ngiiye kuuza vuba, nzanye ibihembo kugira ngo ngororere umuntu weese nkurikije ibyo yakoze.

Os sinais e o momento

Ninguém sabe o dia nem a hora. Jesus alertou sobre falsos sinais e nos chamou à vigilância constante, pois Ele virá como ladrão na noite.

Mube Maaso

Ariko ibyerekeye uwo munsi n’isaaha ntaawe ubiizi, naaho baaba abaamalayika bo mu ijuru, cangwa Umwana, keretse Daata wenyine. Uko mu minsi ya Nowa byari bimeze, ni ko no kuuza kw’Umwana w’Umuntu kuzaaba. Nk’uko baari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, abantu baararyaga, kandi bakanywa, abagabo baararongoraga, abagore bagashingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, ariko ntibaabimenya kugeza aho umwuzure waaziye ukabajaana boose, ni ko no kuuza k’Umwana w’Umuntu kuzaaba.

Mube Maaso

Icakora, kubyerekeye umunsi cangwa igihe bizaabeeraho, nta we ubiizi, haaba abaamalayika bo mu ijuru cangwa Umwana w’Imaana, biizwi na Daata weenyine.

Kwiteguurira kugaruka k’Umwami

Bavandimwe, ibyerekeye ibihe n’iminsi ntimukeneye ko mbibandikira. Kuko mwe ubwanyu muzi neeza ko umunsi w’Umwami uzaaza nk’uko umujuura aza nijoro. Ubwo abantu bazaaba bavuga bati, "Dufite amahoro n’umuteekaano," niho kurimbuka kuzaabaazaho nk’uko ibise bitungura umugore wenda kubyara, kandi ntibazaabona ubuhungiro.

Nuuko reero mube maaso, kuko mutaazi umunsi wo Umwami waanyu azaazira. Ariko ibi mubimenye, iyo nyir’urugo aza kumenya igihe c’ijoro umujuura azaaziramo, yaakabaaye maaso ntamwemerere kwinjira mu nzu ye. Namwe mwiteguure, kuko Umwana w’Umuntu azaaza igihe mudateekereza.

Ibyerekeye Umugomeramaana

Bavandimwe, ibyerekeye kugaruka k’Umwami waacu Yesu Kristo, n’uko tuzaateerana nawe, turabasaba kugira ngo mutajijwa cangwa ngo mugire ubwoba mubiteewe na bamwe bavuga ko umunsi wo kugaruka kwa Kristo wageze, bakurikije ko baba baarabihishuuriwe n’Umwuka, inyigiisho, ubuhanuuzi cangwa inzandiko bateekereza ko ari twe twazaanditse. Ntihakagire umuntu weese ubabeesha mu buryo bwose, kuko uwo munsi utazaagera abantu batari baagomera Imaana bikabije n’umugomeramaana akagaragara ari we wagenewe kurimbuka. Uwo azaarwanya kandi yiishire heejuru y’iciitwa imaana coose cangwa igisengwa, kugira ngo yiicare mu Nzu y’Imaana maze yiigaragaze ko ari we Maana.

A glória da segunda vinda

Cristo voltará nas nuvens, com poder e grande glória. Os mortos em Cristo ressuscitarão, e os vivos serão arrebatados para encontrá-lo nos ares.

Kuko Nyagasani ubwe, azaategeka n’ijwi riranguruye hamwe n’ijwi rya malayika mukuru, niry’impanda y’Imaana, nuuko abaapfuuye biizeeye Kristo abe ari bo babanza kuzuuka. Haanyuma, naatwe abazaaba bakiriho muri ico gihe, tujaananwe na bo mu bicu gusanganira Umwami mu kireere. Bityo tuzaabaane na Nyagasani iteeka ryose.

Kugaruka kw’Umwana w’Umuntu

Ariko muri iyo minsi, haanyuma y’iyo mibabaro,

izuuba riziijima kandi

n’ukwezi nti kuzaava ngo kumurike,

n’inyenyeeri zizaahanantuka ziva mu kireere,

kandi imbaraga zo mu ijuru nazo, zizanyeganyezwa.

Ubwo nibwo bazaabona Umwana w’Umuntu aturutse mu bicu, afite imbaraga nyinshi n’ikuzo. Nuuko azoohereza abaamalayika be mu nshonda enye z’isi gukungaanya abo yiitooranyirije uheereye ku mpera y’isi ukageza ku mpera y’ijuru."

Urubanza ku Munsi w’Imperuuka

Igihe Umwana w’Umuntu azaagaruka mu cuubahiro ashagawe n’abaamalayika, aziicara ku ntebe ye y’Ubwami. Amahanga yoose azaateeranyirizwa imbere ye, maze atandukanye abantu, nk’uko umushumba atandukanya intaama n’ihene. Intungaane azaazishira iburyo bwe naho abanyabyaha bashirwe ibumoso.

Uwiicaye ku Faraashi y’Umweru

Haanyuma mbona ijuru rikinguuye, maze mbona ifaraashi y’umweru! Uwari uyiicayeho yiitwa Mudahemuka na Munyakuri, kandi agaca imanza no kurwana intambara akurikije ubutabeera. Amaaso ye yari nk’ibirimi by’umuriro, kandi yari yambaye amakamba menshi ku mutwe we. Yari afite izina rimwanditsweho, ariko ntaawundi wari uriizi keretse we ubwe. Yari yambaye ikanzu yiinitswe mu maraso, kandi izina rye yiitwaga Jambo w’Imaana. Ingabo zo mu ijuru ziramukurikira, ziicaye ku mafaraashi y’umweru kandi zambaye imyenda myiza y’agaciiro y’umweru isukuuwe. Mu kanwa ke havamo inkoota ityaye, yo kuzaarimbuza amahanga. Azaabategekeesha inkoni y’icuma, kandi azaacundagura imbuto z’imizaabibu mu rwengero havemo divaayi y’uburaakari bukaze bw’Imaana Ishoborabyose. Ku gishuura ce no kukibero ce haari handitsweho iri zina: "Umwami w’abaami n’Umutegetsi w’abategetsi."

Umuntu weese ugira isoni zo kunyemera no kwemera ibyo niigiisha, Umwana w’Umuntu na we azaagira isoni zo kumwemera, igihe azaaba aziye mu ikuzo rye, irya Se hamwe ni ry’abaamalayika beera.

Vivendo na expectativa

A certeza do retorno de Cristo nos chama a viver em santidade, aguardando novos céus e nova terra onde habita a justiça.

Ariko bakundwa ntimwirengagize uku kuri, ko kuri Nyagasani umunsi umwe uhwanye n’imyaka igihumbi kandi imyaka igihumbi ikaba nk’umunsi umwe. Nyagasani ntaatinda gukora ibyo yaseezeranyije nk’uko bamwe bibwira ko atinze, ariko arabiihangaanira, yuuko adashaaka kugira ngo hagire urimbuka ahuubwo ko boose baakwihana ibyaha byabo.

Kandi umunsi w’Uhoraho uzaaza nk’uko umujuura aza, nuuko ijuru rizimirane n’urusaku rwinshi, hamwe n’ibiririmo byose biyongere mu muriro, naho isi n’ibiyikorerwamo byose bishiriire.

Ubwo reero ibyo byose bizaarimburwa muri ubwo buryo, imyifatire yaanyu ikwiriye kuba ite? Mukwiriye kuba abaziranenge kandi buubaha Imaana, mutegereje umunsi wo kugaruka k’Uhoraho mukawutebuutsa. Kuri uwo munsi ijuru rizaagurumira riyonge kandi n’ibirimo byose bizaayongera mu muriro. Ariko nk’uko yaduseezeranyije, dutegereje ijuru risha n’isi nsha, ahatuura ubukiraanutsi.

Kandi nk’uko biri ko umuntu yagenewe gupfa rimwe haanyuma agaciirwa urubanza, ni na ko Kristo, amaze gutambwa rimwe ngo akuureho ibyaha bya benshi azaaboneka ubwa kabiri, ataazanywe no gukuuraho ibyaha ahuubwo azanywe no gukiza abo bamutegereje n’ubwuzu.

Seja o primeiro
Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-28_14-13-17-